Inzego z'iperereza z'u Rwanda mu guteza umutekano muke mu Burundi!

Nk’uko bimaze iminsi bivugwa mu bitangazamakuru byo mu karere ubu impunzi z’abarundi zikomeje guhungira mu majyepfo y’u Rwanda.

Igitangaje cyane ariko n’uko abaturage bahunga ari abo mu majyaruguru hafi y’umupaka w’u Rwanda gusa, tuzi ko u Burundi bufitanye imipaka n’ibihugu bya Congo na Tanzaniya, kereka niba bitaravuzwe ariko nta mpunzi turumva zirimo guhungira muri ibyo bihugu ubu.

Ikitumvikana n’ukuntu abatuye i Bujumbura bajya mu mihanda kwigaragambya ntibahunge ariko abari ahatabaye imyigaragambyo bo bagahunga kandi bakemeza ko nta wabahohoteye bahunze amagambo bumva avugwa!

Nk’uko byumvikanye mu kiganiro imvo n’imvano cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Mata 2015 abaturage b’i Burundi mu byo babajijwe nta n’umwe watanze byibura izina rimwe ry’umuhiga kandi nyamara mu kiganiro byaragaragaye ko abaturage bavugaga bafite ubwisanzure nta bwoba.

Gahunda yo guteza umutekano muke mu Burundi cyane cyane hakoreshejwe ibihuha ikubiye mu buryo bwinshi butandukanye ariko ikigamijwe ni kimwe kandi kiragaragara ni ugushakira inzira Perezida Kagame ngo ashobore guhindura itegeko nshinga akomeze ategeke.

Igitangaje n’uko Perezida Nkurunziza w’u Burundi we asa nk’aho atabona amacenga ya mugenzi we w’u Rwanda agakomeza akamwizera nka Grand-Frère bafite intego zimwe zo gufata manda ya gatatu.

Icyo Perezida Nkurunziza atazi ni uko Perezida Kagame agira inzika ikomeye abamuzi babitangira ubuhamya. Kuba Perezida Nkurunziza yaragumye ku ruhande rwa Perezida Kikwete wa Tanzaniya ntashake gukurikira ba Perezida Kagame, Museveni na Kenyatta mu kigare cyabo ni ibintu byababaje Perezida Kagame  atapfa kubabarira Perezida Nkurunziza. Kuba hari ubwisanzure ndetse na demokarasi mu Burundi n’ubwo inzira ikiri ndende ni ibintu bitera ipfunwe Perezida Kagame akifuza ko habayo akaduruvayo, u Rwanda rukagaragara neza nk’urutekanye dore ko kenshi mu mahanga bakunze kugereranya kenshi u Rwanda n’u Burundi.

Naho guteza umutekano muke mu Burundi ni uburyo bwo gutera ubwoba abanyarwanda n’abanyamahanga ngo bareke Perezida Kagame akomeze ategeke hataba amahano mu Rwanda. Ni ukuvuga ko Perezida Kagame bimushobokeye i Burundi hagashobora gucura imiborogo byamufasha cyane kwereka amahanga ko hakiri kare ngo abanyarwanda binjire muri Demokarasi.

Iyo usomye ukuntu ibinyamakuru byo mu Rwanda biri ku ruhande rwa Leta ya FPR usanga batangaza inkuru z’uko i Burundi byacitse Perezida Nkurunziza abaturage batamushaka ari nako batangaza izindi nkuru nyinshi zerekana ko Perezida Kagame abaturage bamushaka, navaho bazahunga, baziyahura n’ibindi

Ubu buryo burimo n’ikimeze nko kunnyega ubwoko bw’abahutu ngo berekane ko badashoboye gutegeka ko abatutsi ari bo bavukiye gutegeka bagombye kubera iyo mpamvu guharirwa ubutegetsi ubuziraherezo. Birahagije ko abanyamahanga bamwe na bamwe bafite ingufu cyangwa bigize inzobere ku karere k’ibiyaga bigari bikiriza iyo ntero maze bigafatwa nk’ihame mu rwego mpuzamahanga.

Kuba i Burundi hari igisa n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bituma hagaragara igisa nk’akaduruvayo ku buryo abantu benshi babona ko byacitse, mbese Perezida Nkurunziza abaturage benshi batamushaka, nyamara urebye usanga Perezida Nkurunziza afite benshi bamushyigikiye n’ubwo n’abamurwanya bahari.

Mu Rwanda ho ushize mu gaciro usanga abari inyuma ya Perezida Kagame uretse ubwoba ari mbarwa ndetse urebye ingufu zishyirwa mu kwerekana ko ashyigikiwe usanga ntaho bihuriye n’i Burundi kuko abadashyigikiye n’abashyigikiye Perezida Nkurunziza barahari, bavuga ku mugaragaro ndetse baranigaragambya.

Ku bijyanye n’impunzi zihunga uretse amagambo y’uko ngo Imbonerakure(urubyiruko rwa CNDD FDD) rwahawe imyitozo n’ibirwanisho, haravugwa ko n’inzara ikunze kugaragara muri kariya gace nayo yaba ibifitemo uruhare, kuko kuva hatangiye kuvugwa ko hafunguwe inkambi mu Rwanda ndetse harimo no gushakishwa ibya ngombwa birimo n’ibyo kurya izo mpunzi zirimo kujya mu Rwanda ku bwinshi. Biravugwa kandi ko abakozi bo mu nzego z’iperereza mu Rwanda barimo guha amatelefone agendanwa bamwe mu mpunzi z’abarundi ziri mu nkambi mu Rwanda kugira ngo bahamagare abo mu miryango yabo, inshuti n’abandi babasaba guhungira mu Rwanda bababwira cyane cyane ko bafashwe neza kandi ko mu Burundi ibintu bigiye kuba bibi mu minsi iri imbere.

Ikindi giteye kwibaza ni impamvu abashinzwe umutekano mu Rwanda batangira ndetse bakohereza mu nkambi z’impunzi abarundi bafashe bari mu Rwanda kubera izindi mpamvu zitari iz’ubuhunzi, nk’abaje kwishakira akazi cyangwa baje guhaha mu masoko cyangwa mu bindi bikorwa by’ubucuruzi!

Marc Matabaro

20.04.2015