INYANDIKO IGENEWE ABANYARWANDA BOSE N’ABANYAMAHANGA: ESE ABA FDLR NI BANTU KI?

Twebwe impunzi z’Abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) zibumbiye mu Rugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza u Rwanda (FDLR), twifuje gusohora iyi nyandiko tugamije gusobanurira benshi bibaza kuri FDLR, ndetse bamwe bakayifata uko itari, abandi bakagendera ku mazina y’ibinyoma ya FPR agamije guharabika impunzi z’Abanyarwanda mu mugambi wo kuzirimbura burundu.

Twahisemo gusohora inyandiko igaragaza ukuri kwa nyako ku byerekeye impunzi z’Abanyarwanda zibumbiye mu rugaga FDLR no kwerekana muri rusange uburyo benshi mu Banyarwanda ari aba FDLR baba babizi cyangwa se batarabimenya. Aba FDLR rero bakaba baboneka mu ngeri zitandukanye no mu moko yose atuye u Rwanda, nta vangura iryo ari ryo ryose. Ndetse iyo urebye neza usanga aba FDLR benshi atari abari mu mashyamba ya RDC, ahubwo abenshi bagaragara mu gihugu cy’u Rwanda kiyobowe na FPR. Ibi iyo tubivuga benshi bashobora kubyumva nko gukabya cyangwa kwivugira gusa nyamara ari ukuri kwa nyako, kabone n’ubwo hari benshi wabwira ko ari aba FDLR bakabihakana bivuye inyuma, baba bigiza nkana cyangwa batarabimenya.

Twahisemo gusohora iyi nyandiko rero kugira ngo buri mu FDLR ayibone cyangwa ayibarirwe, bityo buri Munyarwanda abyukwemo n’icyari kimurimo, abizi cyangwa atabizi, bitume turwanira gukuraho icyatumye tuba aba FDLR. Hari benshi bibwira ko kuba umu FDLR ari kintu cyiza cg ko ari icyo kamere ya muntu yahitamo mu gihe cy’amahoro, ariko kuba umu FDLR ni ko guhitamo kwa nyuma ku Banyarwanda bose bababajwe n’ibikorwa bya FPR  kuva kuwa 01/10/1990 kugeza magingo aya bigikomeje.

Kuba umu FDLR kandi si no kuyoba cyangwa kubura ubwenge, ahubwo ni inzira buri Munyarwanda yibonamo ayiyobowemo n’ubuhemu n’ubugome bya FPR Kagame. Nta mahitamo rero kuri hafi ya bose mu Banyarwanda, twese twisanze turi aba FDLR, tubitewe n’ibikorwa by’ubugome ndengakamere bya FPR Inkotanyi. Abo ba FDLR bakaba barimo ibyiciro bitatu (3):

  1. Abamaze kwemera ku mugaragaro ko ari bo;
  2. Ababihisha ngo FPR itabagirira  nabi;
  3. Abatazi ko ari aba FDLR  kubera kudasobanukirwa.

Twebwe impuzi z’Abanyarwanda, ntabwo tubara aba FDLR turebeye ku bari mu mashyamba gusa, ahubwo tubara abamugajwe na FPR bose. Kandi iyo tubara ibimuga, ntabwo dukuramo abo FPR yamugaje, yarangiza ikabaha insimburangingo. Nta gihe insimburangingo zizaba urugingo.

Abamugajwe na FPR rero ni abagizweho ingaruka n’intambara yashoje mu Rwanda no muri RDC kuva kuwa 01 Ukwakira 1990 kugeza magingo aya. Ibyo bimuga byose byamugaye ku mubiri cyangwa ku mutima ni byo twita  aba FDLR tutitaye ku bo FPR yahaye insimburangingo. Aha iyo tuvuga insimburangingo, tuba tuvuga ibikorwa byose FPR ikora ibishukisha Abanyarwanda, ikabibeshyeshya abanyamahanga ngo batabona neza ubumuga buri ku mitima no ku mibiri by’Abanyarwanda. Aho umuntu FPR yiciye abantu nka  20, bamuha inka imwe byose bikaba birakemutse! Impfubyi FPR yiciye ababyeyi n’imiryango ikazubakira inzu, ya nzu ikaba iguranye abishwe bose, impfubyi igaseka! Ese byaba bitandukaniye he na ba Bazungu bahaga Abanyafurika ibyirori bo bakajyana zahabu na diyama?

Izo nsimburangingo za FPR rero, twebwe impunzi z’Abanyarwanda twiyemeje kuzamagana no kurwanya ubwo bushinyaguzi bwa FPR ku Banyarwanda, kandi ntiduteze gutezuka kugeza ubwo bariya ba FDLR bari mu bice 3 bazibona mu gice kimwe mu rugamba rwo kwibohora ingoyi ya FPR. Aba Banyarwanda b’aba FDLR bababajwe n’ibikorwa by’ubugome burimbura bwa FPR, ntabwo ingingo babuze cyangwa izononekaye zizongera gusubiraho, ahubwo bakwiye guhozwa cyangwa bakizezwa ko  ababakomoka ho bo bazaba bazima. Nta kundi rero bazaba bazima mu gihe bya bice 3 bya FDLR bidashyize hamwe ngo birwanye uwabamugaje , ari we FPR.

Nta kindi cyatumye tumugara, mu yandi magambo nta kindi cyatugize aba FDLR uretse ibikorwa by’uburimbuzi bya FPR kuva kuwa 01 Ukwakira 1990. Birababaje kubona uwamugaje u Rwanda ari we Abanyarwanda bemera ko abashinyagurira ngo arabaha insimburangingo. Ntabwo insimburangingo ari urugingo. Yabaye ari undi wo ku ruhande ubikora nibura.

Iyo tuvuga gutya nta bwo tuba tubitewe n’urwango rukomeye dufitiye FPR, kuko nabo wabona harimo Abanyarwanda. Impamvu tutemera ko ari Abanyarwanda bagize FPR irunvikana, n’ibikorwa byayo twavuze  haruguru byakomeje kugarika ingogo mu myaka 25 ishize, FPR rero yabaye mu Banyarwanda nk’umubazi w’amatungo ugaburira neza amatungo ataragera ku munsi wo kubagwa, akayagaburira neza ngo adatakaza ibiro. Ariko ntibikuraho ibagiro riyategereje! Ngibyo ibyo Abanyarwanda babikiwe na FPR. Ntabwo kandi bireba ubwoko bumwe bw’Abanyarwanda gusa, kuko FPR ari umubazi wa bose, ndetse atari Abanyarwanda gusa, kuko FPR ni n’umukinjayi ku Banyekongo.

Twebwe impunzi, tumaze kwitegereza ibikorwa byose bya FPR, twasanze bitagira iherezo, duhitamo gusohora iyi nyandiko igaragaza aba FDLR abo ari bo, kugira ngo dufatanyirize hamwe guhagarika umugambi kirimbuzi wa FPR umaze imyaka 25 kandi ugikomeje. Bikaba bidahitana ubwoko bumwe gusa, ahubwo bihitana Abanyarwanda muri rusange n’abandi baturage baturiye aka Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane RDC.

Kuva isasu rya mbere rya FPR rituritse ku butaka bw’u Rwanda, ubwo n’ibyago by’u Rwanda byahise bitangira bikazageza ubwo isasu ryayo rya nyuma rizaturikira. Ntabwo iyo tuvuga amasasu tuba twirengagije ko no kuniga abantu, no kubata mu mazi, FPR ibizi. Ariko ibyo byose FPR yabigejejweho n’intambara y’amasasu yashoje mu Banyarwanda kuwa 01 Ukwakira 1990. Abo iyo ntambara yagizeho ingaruka bose ni bo twita aba FDLR.

FDLR rero ntiyabyawe n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose, uretse ibikorwa bibi byo kurimbura Abanyarwanda bya FPR, byageze n’aho birenga imipaka y’u Rwanda bikajya mu kindi gihugu,  bikarenga n’amategeko mpuzamahanga, FPR ikirara mu makambi ya Loni ku manywa y’ihangu ikarimbuza abantu amasasu kandi ntaho byigeze biba handi kuri iyi si. Ibyo ntibyarangiriye   aho, FPR yakomeje guhiga impunzi izambutsa imipaka ya Zaire (RDC); izisigaye mu mayira zitaguye mu migezi irazica imyaka makumyabiri irashira. Abacitse ku icumu ni twe turi kwandika ibyabaye ari na ko tugihigwa ngo turimburwe burundu.

Tubabwiye ibikorwa bya FPR muri RDC ntitwakwibagirwa Abanyekongo barenga miliyoni 6 barimbuwe na FPR ku mugaragaro. Ntitwakwibagirwa n’ibindi bikorwa kirimbuzi byakorewe ku butaka bw’u Rwanda muri iyi myaka 25 ishize, harimo kurasa no kuniga abantu bari barabuze uko bahunga, kurasa impunzi z’i Kibeho, kurigisa abantu batazwi umubare, gufungira imbaga y’Abanyarwanda ubusa bazira gusa ingaruka z’intambara yatejwe na FPR n’ibindi…

Tuzirikane ko intambara FPR yarwanye mu Rwanda no muri RDC, hatikiriyemo abana b’Abanyarwanda benshi cyane. Tuzirikane kandi ko abo FPR yagize imari yo kuyihesha amafaranga ku butegetsi bwayo, ari bo Batutsi, baguye muri iyo ntambara yayo. Urasanga rero ibyabaye mu Rwanda no muri aka Karere mu myaka 25 ishize ari agahomamunwa. Ibyo byose tuvuze n’ibyo tutavuze, birimo gufata amagufa y’Abahutu ukayashyira mu nzibutso uyita ay’Abatutsi kugira ngo ukomeze kwibasira Abanyarwanda no kubarimbura.

Ibyo ni byo byabyaye byonyine FDLR kuko aba FDLR ni abagize ingaruka zitewe n’ibyo bikorwa bigikomeje bya FPR. Ntabwo dushimishijwe n’uko aba FDLR turi benshi mu kurwanya ibikorwa bya FPR, ahubwo tubabajwe n’uko FPR ikomeje ibikorwa byayo by’ubugome kandi aba FDLR bo kubihagarika ari benshi, ibyo bigaterwa na bya bice 3 bigaragara mu ba FDLR: ABERUYE, ABIHISHE N’ABATARIMENYA. Twibuke ko ibi bice bitari mu Bahutu gusa cyangwa mu Batutsi no mu Batwa gusa, ahubwo biri mu bagize ingaruka z’intambara yo kurimbura ya FPR yatangijwe kuwa 01 Ukwakira  1990 ikaba itararangira.

Tubabajwe kandi n’abumva ko FDLR ari abari mu mashyamba gusa kandi isano dufitanye ari imwe rukumbi, ari yo « Ubumuga dusangiye twatewe na FPR ».  Iyo sano yonyine ni yo itugira aba FDLR.Birakwiye rero ko buri Munyarwanda wese aho ari hose yarwanisha icyo afite, ariko kikaba gishingiye ku kuri, kugira ngo duhagarike ubugome bwa FPR n’ubwo twamugaye, ariko abazadukomoka ho bo bazabe bazima. Ntitugashukwe na za nsimburangingo kuko atari ingingo nyazo. Ntidukwiye kandi kuzambikwa n’uwatumugaje igihe cyose agikomeje kugaragaza ko ibyo yakoze ari ukuri. Iyo umuntu akoze ikibi agashimirwa arushaho gukora ibibi kugira ngo ashimwe birenzeho.

Ibi ni byo   bituma FPR, nyuma yo kubona ko MAPPING  REPORT ntacyo ivuze, ubu ikomeje gukora ibikorwa byo kurimbura abantu muri RDC yitwaje imitwe ikorana na yo; ndetse ibyinshi mu bikorwa byayo ikabikora igamije kubigereka ku mpunzi z’Abanyarwanda, kuko biba byakozwe n’abavuga ikinyarwanda ariko bavuye mu Rwanda batumwe na FPR.

Kuko tutashobora kwihangana ngo duceceke turimburwa, tunagerekwaho n’ibyaha by’abavuga ikinyarwanda batumwe na FPR, twahisemo kuvuga no kumenyesha aba FDLR bose aho bari ngo duhagurukire hamwe dukure u Rwanda mu mazi abira rwashyizwemo na FPR, kuko, byanze bikunze, ibikorwa bya FPR bishyira u Rwanda n’Abanyarwanda mu rubanza, atari mu Rwanda gusa, ahubwo ni urubanza mpuzamahanga. Twebwe rero twese  aba FDLR, aho turi hose, tureke uwahemutse agateranya u Rwanda n’ibihugu byo  mu Karere abe ari we ubibazwa.

Abanyarwanda ntitwibwire ko ibibazo byacu byose FPR izabikemura byose ikoresheje amasasu, kuko n’ibirunga byaruka tugahunga, cyangwa inzara igatera, ese twahungira he? Twasuhukira he ko nta ho FPR itahemutse mu bihugu bidukikije? Kugira ngo uwo mwanda FPR yakwije mu Karere uveho ni twebwe aba FDLR tugomba kubyikorera.

Hari  abumva ko kwitwa FDLR ari bibi ku buryo  batakwemera kwitwa batyo, ni bibi koko, ariko ikibi si izina, ahubwo ikibi ni ikituriho gituma twitwa rya zina, ari bwo bumuga twatewe n’ibikorwa bya FPR.Ujya gukira indwara  arayirata rero. Ntabwo izina FDLR turikurwaho gusa n’uko tutazi ko turyitwa cyangwa tutaryemera. Kuko  ubumuga buturi ku mubiri cyangwa ku mutima twatewe na FPR ni byo bihamya abo turi bo. Ni yo mpamvu mu Rwanda no mu Banyarwanda bose, n’aho bari hose, nta kindi kintu barimo kitari FDLR cyangwa FPR. Mu bashishoza neza batagira aho babogamiye, babona neza ko FDLR na FPR ari ukuri n’ikinyoma birwana. Kuko nta wishyira ahabi, abo batagira  aho baherereye  bazatubwira aho babona ikinyoma giherereye n’aho ukuri kubarizwa.

Hari abavuga ngo “none ntihari amashyaka menshi arwanya Leta ya FPR kandi  akaba atari muri FDLR?”, Nkuko twabivuze haruguru, abo bose barahari, ariko umu FDLR ni uwamugajwe n’ibikorwa bya FPR gusa. Hariho rero uwashinga ishyaka ritavuga rumwe na FPR ariko nta bumuga FPR yamuteye, abo barahari rwose. Hari na babandi babona insimburangingo nk’urugingo bagahita bibona nk’abantu batamugaye, abo na bo barahari, ariko ni ukudasobanukirwa kuko nabo ari  aba FDLR, ahubwo bari mu mashyaka atandukanye bashinze kubwo kutimenya neza. Hari n’abatavuga rumwe na Leta ya FPR kubera gushaka imibereho, ari byo twita kwihangira imirimo, hakaba harimo ba bandi bafite ubumuga bubagira aba FDLR, n’abandi batagira ubwo bumuga.

Ntabwo rero kuba utavuga rumwe na Leta ya FPR bikugira umu FDLR, ntibinakwambura kuba we kuko ikikugira gusa umu FDLR ni ubumuga uba waratewe n’ibikorwa by’ubugome bya FPR mu myaka 25 ishize. Bikaba bishobora kugaragara ku mubiri cyangwa ku mutima, ukaba ubizi cyangwa utabizi, hatitawe ku bwoko kuko nta bwoko FPR itakomerekeje, uretse ko hari abo yitwaza ko yarengeye n’abo ibeshyeshya za nsimburangingo twavuze (inka n’amazu).

Izina FDLR rero, ntabwo risomerwa ku mipira abantu bambaye nk’irya FPR, ahubwo ryandikishijwe inkota ya FPR mu mitima ya benshi mu Banyarwanda. kandi  abafite iryo zina rya FDLR ribyarwa n’ubugi bwa ya nkota ya FPR ni benshi cyane, ndetse   abenshi inyuma ku mubiri ku gapira usomaho FPR ariko mu mitima ugasomamo FDLR yanditswemo n’inkota ya FPR.

Inkota ya FPR ni yo ubwayo yandika mu mitima y’Abanyarwanda “FDLR”, kandi ibikorwa bibi bya FPR ni byo byonyine bibyara FDLR.

Ntabwo twebwe impunzi z’Abanyarwanda tuvuga ibi dushaka abayoboke, kuko nta muntu wakwishimira kuba mu ishyaka ry’ibimuga, ahubwo ubumuga duterwa na FPR ni bwo bwatumye twisanga muri FDLR, twe n’abatarayimenya. Mu gihe FPR yiyamamaza ishaka abayoboke, twe  si ko biri, ahubwo twe turwana dushaka ko abari muri iryo shyaka ry’ibimuga rya FDLR, baba abo, ntibiyongere, kuko bongerwa gusa n’ibikorwa bibi by’ubugome bya FPR.

Ntitwishimira rero ko abanyagahinda bakomeza kuba benshi cyangwa bose muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari; ni yo mpamvu turwanya FPR dukoresheje ukuri ngo duhagalike ibikorwa byayo bibi bibyara aba FDLR. Ubuhunzi ntibubyara intambara, ahubwo intambara itera ubuhunzi. Ntabwo FPR yatangije urugamba kuwa 01 Ukwakira 1990 igamije kurwanya FDLR ahubwo FDLR yabaye ho kubera ingaruka z’iyo ntambara. Iyo rero FPR ivuze ko imaze imyaka 25 irwanya FDLR, kiba ari ikinyoma cyambaye ubusa cyangwa kutamenya icyo irwanira icyo ari cyo.

Birababaje rero ko icyabayeho kubera FPR ubu kitwa ko ahubwo FPR yabayeho kubera cyo. Mbega ngo ukuri kuranyagirwa ikinyoma kikugamishwa!!!. Aha ni na ho FPR ihera ivuga ko Jenoside yateguwe na Leta yari iriho mbere ya 1994. “Aha ugahita wibaza uti uwateguye igikorwa kibi ni we wagitangije kuwa 01 Ukwakira 1990?” Ibi byose FPR ibikwiza ku isi hose yibwira ko nta muntu ugitekereza neza ukiriho, maze ibyo yateje muri aka Karere byose, ikavuga ko yabayeho kugira ngo ibihagarike.

Ni na bwo uyu munsi yamamaza ko nyuma y’uko irimbuye Abanyekongo barenga miliyoni esheshatu (6000 000) ibafitiye impuhwe ikaba ishaka ko FDLR irimburwa ngo Abanyekongo bagire amahoro. Twibuke ko impunzi z’Abanyarwanda zirimburwa ari byo byatumye n’Abanyekongo barimbuka bazira ko basa na zo. None mu minsi mike tuzumva bavuga ko ingabo za FPR zinjiye muri RDC kugira ngo abaturage bayo batabarwe, nyamara ahubwo barapfuye kuko FPR yinjiye yo kubarimbura.

FPR ni yo ubwayo yatumye impunzi z’Abanyarwanda zitatanira mu mashyamba ya RDC, nyamara ubu bivugwa ko ngo FPR yinjiye mu mashyamba ya RDC ngo impunzi zidatatana, ku buryo ibyo FPR yateje muri kano Karere, usanga bivugwa ko ahubwo ari byo byatumye ibaho ngo ibihagarike. Ese ni uko abantu bo muri iki kinyejana ari impumyi cyangwa babyirengagiza babizi? Niba babyirengagiza babizi rero, ni ibyago kuri FPR kurusha uko byaba ibyago kubo irenganya kuko umunsi umwe bazarenganurwa.

Twebwe impunzi z’Abanyarwanda, dushingiye ku gusaza no guta agaciro kw’ibinyoma bya FPR, twiyemeje gusohora iyi nyandiko ihamagara aba FDLR bose ngo bahaguruke hatagira ugwa mu mporera y’itembagara rya FPR n’ibikorwa byayo, kuko bose bamaze kubitahura. Turasaba abamugajwe n’ibikorwa bibi bya FPR ko igihe ari iki ngo duhagarare mu kuri, twese tuvuge tuti “Ibyo mwakoze birahagije nta bindi dukeneye.

Mu mudurungano w’amasasu, Abanyarwanda bamwe baricanye batazi icyo bapfa kuko amasasu yababuzaga kumenya ukuri. Ni yo mpamvu twebwe impunzi z’Abanyarwanda twiyemeje kuvuga no kwandika kugira ngo buri Munyarwanda na buri munyamahanga amenye ukuri nta rusaku rw’amasasu rumubuza kukumva no kukumenya, “Kuko ukuri kubonetse nyuma y’igihombo kitagombaga kuba iyo kuvugwa mbere, ntacyo kuba kumaze

Kurasa FPR ni ukuyiha inkunga mu kurimbura Abanyarwanda; ariko kuvuga ukuri ni ukurandurana n’imizi ikinyoma yakwije mu Banyarwanda no ku isi hose “Ni twe tuzavuga ukuri ntituzarasa. kandi abarimburira mu kinyoma bazamanika amaboko bidatinze

Turasaba Abanyarwanda bose bamaze kumenya umu FDLR uwo ari we ngo bahaguruke, nta soni, nta bwoba, duhagarike ukomeje kuturimbura (FPR). Tuzirikane kandi ko ubwoba bwo kugaragaza ko tutari aba FDLR atari bwo butuma ataturimbura. None se tutarabivuga ngo tubihamye ku mugaragaro FPR yaraturetse? None se niba yaraturetse, bwa bumuga bwo ku mubiri no kumutima bwavuye he?

Twibuke ko twese umunsi umwe tuzapfa. Naho FPR yaturekera ubumuga yaduteje, urupfu ruzitwaza ikindi rutujyane. Ariko se tuzaba dusigiye abadukomokaho uwuhe murage? Tuzahingukana iki imbere y’abari badutezeho ubutwari?

Yemwe Batutsimwe, koko umuntu umwe n’abambari be, muremeye azave kuri iyi si abasigiye izina ribi ry’ubugome? N’iyo byaba bibyara umukati, ariko tumenye ko hari uwaturemye udukunda kimwe, kandi ugamije kutwomorera hamwe nk’aba FDLR nta vangura iryo ari ryo ryose riboneka mu bakomerekejwe n’ibikorwa bibi bya FPR inkotanyi.

Tubabajwe n’uko umugambi kirimbuzi wa FPR watugize ibimuga twese nk’Abanyarwanda (Aba FDLR), ariko tunejejwe n’uko nitumara kwemera ko abakomeretse twese (FDLR) turi bamwe, iyo izaba ari intangiriro y’amahoro nyayo kandi arambye.

Bikorewe i Walikale kuwa 19 Mata 2015

(Sé) 

BYIRINGIRO Victor

Jenerali Majoro

Perezida w’agateganyo wa FDLR