Inzego z’ubutasi za Uganda n’iz’u Rwanda byagranye amasezerano y’imikoranire!

Amakuru dukesha ikinyamakuru igihe.com kiri hafi y’ubutegetsi mu Rwanda aravuga ko nyuma y’iminsi ine y’ibiganiro, Leta y’u Rwanda na Uganda byashyizeho uburyo bushya bw’imikoranire, mu rwego rwo kurushaho kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi wigeze kumara igihe kinini utameze neza.

Ibi bikubiye mu butumwa bwanditswe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, wari umaze iminsi mu biganiro n’itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bw’Igisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Uyu muyobozi yagize ati “Nyuma y’iminsi ine y’isuzuma ryatanze umusaruro twageze ku myanzuro myiza ijyanye n’uburyo twakorana. Ndongera gushimira abayobozi bacu babiri, Perezida Kaguta Museveni na Paul Kagame ku bwo kongerera imbaraga umubano wacu! Harakabaho UPDF! Harakabaho RDF!”

Kuri uyu munsi wa kane w’ibiganiro, nibwo byamenyekanye ko Sgt Major Robert Kabera uzwi nka Sergeant Robert, izina yakoreshaga mu buhanzi, akaba yarahungiye muri Uganda, yatawe muri yombi.