INZEGO Z’UMUTEKANO ZA UGANDA ZAREKUYE Dr MUGANGA, UMUYOBOZI MURI KAMINUZA YA VIGITORIYA (Victoria University)

Lawrence Muganga

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Inkuru dukesha urubuga rw’Ikinyamakuru The New Vision cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, iravuga ko mu ijoro ryakeye ryo kuwa gatanu, kuwa 3 Kanama 2021, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Victoria University, Dr Lawrence MUGANGA yarekuwe n’inzego z’umutekano za Uganda; ni nyuma y’uko yari yahagaritswe ku wa kane wabanjirije umunsi w’ejo yarekuriweho, aho akorera ku biro bye.

Muganga  akaba yakiriwe na Rajiv RUPARELIA, Umuyobozi wa “Rupaleria Group of Companies”. “Victoria University” ikaba ari umutungo bwite w’iyo “mpuzamasosiyete ya Rupaleria”, y’umuherwe Sudhir RUPARELIA…

Muri videwo ngufi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranya-mbaga, Dogiteri MUGANGA yari kumwe n’umushoramali Frank GASHUMBA, washimiraga rubanda rwose rwabaye bugufi ya Dr MUGANGA mu kibazo cye.

“Ndagarutse, ni ku bwanyu! Ndabashimiye cyane n’umutima wanjye wose. Ndacyahumeka, ndanezerwe, ndacyatwaza, kandi nzahora mbiringira bavandimwe banjye. Uyu mugabo mureba aha (Frank GASHUMBA), ndetse n’abandi batari bugufi, muri ab’igiciro kandi mwangurije,” uko niko MUGANGA yabivuze!

GASHUMBA nawe yashimiye ibitangazamakuru, inshuti n’abavandimwe bahurira ku rubuga nkoranya-mbaga rwa FACEBOOK, ndetse n’undi wese wanyujije umusanzu we ku zindi mbuga nkoranya-mbaga, cyangwa se ibitangazamakuru, mu gutabariza Dr MUGANGA, k’ubwo guhagarikwa kwe no gufungwa bidakurikije amategeko.

“Imbaraga ni iza rubanda, kandi ibi byose ntibyajyaga gushoboka, iyo bitaba kubw’imihate yanyu,” uko niko GASHUMBA yakomeje kuvuga.

Yavuze ko hazagira igitangazwa kuri icyo kibazo, ku wa gatandatu –ni ukuvuga uyu munsi wa none-. GASHUMBA kandi yashimiye Prezida Yoweri MUSEVENI k’ubwo kuba yaragize umusanzu atanga mu gukemura iki kibazo.

“Twifuje gushimira na none, Prezida Yoweri MUSEVENI, ku musanzu we mu kurekurwa kwa MUGANGA mu maguru mashya. Imana ibahe umugisha mwese, kandi Imana ihe umugisha kandi irinde igihugu cyacu,” uko niko yongereyeho.

MUGANGA yahagaritswe ku wa kane, akurikiranweho ibyo Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig. Flavia BYEKWASO, yasobanuye ku murongo wa Telefoni ko; byari bifitanye isano no kuba ku butaka bw’igihugu bitemewe n’amategeko, ndetse n’ubutasi.

“Yahagaritswe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano, ku bigendanye n’ubutasi no gutura mu gihugu atabifitiye uburenganzira. Amaperereza kuri iki kibazo akaba yatangiye. Ibimubesheje muri Uganda ntibisobanutse, kubera ko afite urupapuro rw’inzira rw’urunyamahanga, kandi akaba atagira icyemezo cy’uburenganzira bwo gukorera mu gihugu.”

Uko biri kose, isoko y’amakuru mu nzego z’umutekano yaganiriye n’Ikinyamakuru The New Vision, yahishuye ko Prezida Yoweri MUSEVENI ubwe, yarakajwe n’uburyo bwakoreshejwe mu kumuhagarika, maze ategeka irekurwa rye mu maguru mashya.

Uguhagarikwa kwa Dr MUGANGA na none, kukaba kwakuruye ukwinuba gukabije k’umuryango we, n’abakozi bakora mu bigendanye n’amasomo, bitogomberaga inzego z’umutekano zitamugamagaje mu buryo bukurikije amategeko, ahubwo agahagarikwa mu buryo budaha icyubahiro ikiremwa-muntu.

Kuwa gatanu, ejo hashize, bamwe mu abagize umuryango we, bayobowe na mwishywa we Bruno MAKYABIRE, ndetse na mushiki we witwa Hellen BATAMBUZE, bagaragiwe n’Umunyamategeko wabo Isaac SSEMAKADE ndetse na GASHUMBA, begereye inzego za Leta zari zimufite, bazisaba kubareka bakabonana nawe.

“MUGANGA ni marume kandi muzi mu buzima bwanjye bwose, kandi ubu ndi umugabo ukuze ubyiruye abana. Kuwa wa kane nakiriye telefoni iteye ubwoba y’umuntu runaka, ko Marume arimo akururanwa ku ngazi za Victoria University n’abagabo bitwaje intwaro. Uwo wambereye umunsi w’ikigeragezo, kubera ko nibwiraga ko umugabo w’icyubahiro nk’icye, atari akwiriye gukorerwa ibintu nk’ibyo. Niba atarigeze arwanya abamuhagaritse kandi atarigeze anahamagazwa, ntimukwiriye kumushimuta,” uwo ni MAKYABIRE wavugaga uko.

SSEMAKADE we yibukije ko uburyo MUGANGA yahagaritswemo, busa neza n’ishimutwa ryakorewe Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya MAKERERE, Frank KALIMUZO, wari inshuti ya hafi ya Idi AMIN, akaba yaragiye buhere.

GASHUMBA yamaganye inzego z’umutekano uko zakoze igikorwa cyo gufata MUGANGA. Arongera kandi yibutsa ko ibyateye inzego z’umutekano guhagarika MUGANGA, bitari kure y’umugambi mugari wo gushyira Abanyarwanda mu gatebo k’ibikorwa by’ubutasi, no kubahindura ubwoko bwanzwe muri Uganda.

Umwe mu nshuti zitangiye irekurwa rye, ni Annet OJEDE wasobanuye ko MUGANGA yagize inyiturano nziza, yo kuza gukorera igihugu cya Uganda, agishimira ko cyamwakiriye nk’umwana w’impunzi.

“Nakiriye inkuru y’incamugongo, y’ihagarikwa n’ifungwa ry’imwe mu nshuti magara zanjye, Dr MUGANGA, wakuriye muri Uganda nk’umwana w’impunzi, mu gihe umuryango we wari uhungiye muri Uganda, ku bw’imvururu zo Rwanda. Abenshi mu bavandimwe be bavukiye hano muri Uganda. Lawrence yize amashuri ye yose muri Uganda, kuva ku abanza gushyika kuri Kaminuza, kandi iki nicyo gihugu we n’abavandimwe be bita imuhira. Gushinja umugabo wakuriye mu gihugu imyaka irenga mirongo itatu, mbere y’uko akivamo agiye muri Canada gukomeza amashuri yo ku rwego rw’ikirenga, ni ubunyamusozi, kandi mu kuri kwamye biteye ipfunwe,”

Ojede yavuze ko yamenyanye na MUGANGA ubwo bombi bigaga mu mwaka wa kabiri, muri Kaminuza ya MAKERERE.

“Lawrence yigaga mu Ubumenyi Mbonezamubano, maze arangiriza mu Ubukungu. Twicaranye inshuro nyinshi mu byumba by’amasomo, dutegurana ibizami bitabarika igihe twiganaga. Twabaye inshuti nyanshuti. Nyuma yo gusoza amasomo, Lawrence yakoze imyaka mike, mbere yo gukomeza icyiciro cyisumbuyeho mu ishami rya Politiki y’Ubukungu n’Igenamigambi, muri Kaminuza ya Makerere. Mu gihe nigishaga isomo ry’Ubukungu muri  Long Beach, Lawrence yaje kunshakaho ibaruwa-cyemezo kugira ngo abashe gukomeza amasomo ku rwego rwa “PhD” muri Politiki n’imicungire y’uburezi, muri Kaminuza ya Alberta. Nanditse ibaruwa itanga umucyo ku burambe bwacu nk’abanyeshuri muri MAKERERE, n’ukuntu ndi uwo kumenya neza uko ari umukozi w’indakemwa. Yarakiriwe, kandi akora neza iby’amasomo no kumurika ubushakashatsi.” Uko niko Ojede yabihamije.

Yongereyeho ko bishoboka ko MUGANGA ashobora kuba ari kwibeshywaho. “Nanjye nakibeshya k’ubw’iyo mpamvu, twe nk’inshuti ze, dutegereje ko ibihamya bimushinja nyakuri bijya ahagaragara. Dr MUGANGA rwose ntituzagoheka kubwawe, kandi turakwifuriza ihirwe mu mihihibikano, ari nako dukomeza gusabira impagarike yawe,” uko niko yashoje.