Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Mu Rwanda iyo uvuze Ikigo cya Leta gishinzwe gutera Inkunga Abarokotse Jenoside (FARG), uba uvuze mu bundi buryo Ikigo gishinzwe gushyira muri gahunda porogramu ya Leta ya FPR-Inkotanyi yo kuvangura Abanyarwanda. Ese imicungire y’icyo Kigo ihagaze ite?

Kuva kera iki Kigo FARG gishingwa mu 1998, cyakomeje kuvugwaho imicungire mibi cyane kugeza ubwo kirihira Umugabo witwa Mitali Protais kwiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), kandi ari Depite,  naho umugore wa Vincent Biruta nawe akarihirwa umugabo we ari Minisitiri ndetse kugeza aba na Perezida wa Sena. Ako kajagari mu micungire, ayo marangamutima akabije cyokora byatumye hari abana bamwe b’imfubyi z’Abahutu bishwe n’interahamwe biga, kubera impuhwe z’Abatutsi bamwe b’Umutima babashyiraga ku malisiti rwihishwa kubera ko akenshi wasangaga ari bishywa babo. Yewe n’abana b’Abatutsi baturutse hanze y’u Rwanda, mbese ni ukuvuga abatutsi muri rusange bose, birashoboka ndetse n’abanyamahanga, barararihiwe. Ibi byabaye kugeza ubwo habaye ijonjora rigaragaza abantu benshi barihiwe bitari ngombwa, ndetse bivugwa ko abana barihiwe bagomba kuregwa mu nkiko kunyereza umutungo nyamara ababikoze bigaramiye. Hageze ubwo havugwa n’imvugo mbi ibabaje cyane ko FARG kurihira umwana w’umuhutu ari ugupfobya Jenoside.

Iyo micungire ya FARG ariko yakomeje kuba ikibazo, buri gihe Umugenzuzi w’Imari n’Umutungo bya Leta yayitungaga agatoki, ariko nk’ibisanzwe, bikarangirira aho. Amamiriyari n’amamiriyari yanyerejwe, bigeza ubwo gukora muri FARG biruta kure gukora mu miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta (ONG) dusanzwe tuzi ko ihemba akayabo, kuko ifaranga muri FARG ryarajojobaga. Ngaho mu kugura ibikoresho, hakishyurwa matela 5000, hakakirwa 1000, hakishyurirwa abanyeshuri 200 mu Kigo iki n’iki kandi ari 50; abo hasi bo, kuko ngo umwana yica akanyoni banangana, gukora ayo malisiti y’abatakagombye kwitabwaho n’ikigega, bakaka akantu, kuko aho kugurisha umurima urihira umwana wawukodesha n’imyaka itanu ariko ukabona umurihira, n’ibindi n’ibindi.  Byongeye kandi, birababaje kubona kugeza ubu ikibazo cyo kubakira Abatutsi barokotse Jenoside kitarangira. Muri raporo y’ihererekanya bubasha hagati ya Théophile Ruberangeyo na Uwacu Julienne wagizwe, umuyobozi mushya wa FARG,  tariki ya 01 Nzeri 2020, Ruberangeyo, yagaragaje ko kuva 2009-2020 hubatswe amazu 26.000, ndetse n’amafaranga ahabwa umuryango w’abatishoboye arazamurwa, ava ku 7.500 agera ku 12.500, nyamara abatishoboye ba MINALOC bo baracyahabwa 7.500; abageze mu zabukuru n’incike ba FARG bahabwa 30.000 ku kwezi mu gihe aba MINALOC bo bafatwa nk’abatishoboye basanzwe bagahabwa 7.500! Mu mwaka 2019-2020, FARG iracyafite abanyeshuri 8,336 bafashijwe kwiga Kaminuza na 311 mu mashuri y’imyuga, ndetse na 20 biga mu Bushinwa.  Ku byerekeranye n’uburezi, twavuga ko umuntu yakwibaza cyane kuri uriya mubare ariki igihari ni uko FARG igenda ihatira n’abakecuru n’abasaza kwiga, ubwo bakitwa ko barangaye bagacikanwa na gahunda!

Iyo tugiye mu gice cy’uburezi, ari nacyo nateruye mu mutwe w’iyi nkuru, usanga kuva kera ibigo by’amashuri  byigenga bikorana na FARG, (nibyo mvuze gusa kuko byo nta bufasha bwa Leta bibona) bigira ikibazo cyo kwishyurirwa ku gihe amafaranga y’ishuri y’abanyeshuri. Kugeza ubu, umwaka w’amashuri 2020-2021 urangira ibigo byose byigamo abana barihirwa na FARG biracyategereje amafaranga ariko amaso yaheze mu kirere. Ibi bikaba biri guteza ingaruka zikomeye ibyo bigo byigenga, kuko byatangiye kunanirwa guhemba abarimu baba bamaze umwaka bigisha abo bana b’u Rwanda. Ibi bigo kandi ntibyajya kwaka amafaranga muri Banki kuko akenshi usanga biba bisanzwe bifiteyo inguzayo. Iyo umwarimu adahembwe kandi ku kazi ariho ateze ubuzima, umuryango we urahungabana. Uwo mwarimu ushobora gusanga aba afite abana  mu mashuri yigenga,(nk’ubu abana bo mu cyiciro gito cy’amashuri abanza ndetse n’ay’incuke barimo kwiga igihembwe cya gatatu), bikamuviramo kunanirwa kwishyurira abana be ku gihe, bigateza ingaruka ku kigo abana bigaho. Urwo ni urugero ruto mvuze, siniriwe mvuga ku mibereho isanzwe iba itezwe ku mushahara. Ibigo by’amashuri rero bikaba binenga cyane iyi mikorere ya FARG, kuko ituma bishobora gutakarizwa icyizere n’abarimu babyo.

Muri make iki kigo cya FARG gihabwa 6% by’amafaranga Leta yinjiza ubwayo mu ngengo y’imari isanzwe ya buri mwaka, nk’uko biri mu ngingo ya 16 y’Itegeko No 81/2013 ryo kuwa 11/09/2013. Aya mafaranga ni menshi cyane ku buryo umuntu yibaza impamvu iki kigega gikomeza gukururukana ibibazo imyaka n’imyaniko, harimo icyo kubakira abatisboboye bacyo. Byongeye ukibaza ukuntu umwaka w’amashuri urangira kitarishyurira abana cyashyize hirya no hino mu mashuri kuko ibifaranga gifite byo ari akangari kabyo, cyane cyane ukurikije ko ibibazo cyashinzwe gukemura bigenda bigabanuka ariko ingengo y’imari yo ntigabanuke. Ikindi umuntu yakwibaza: ni kuki abana barihirwa za kaminuza na FARG amafaranga bahabwa atari inguzanyo bazishyura nk’uko n’abandi bana b’u Rwanda biga kaminuza bahabwa inguzanyo bazishyura? Akabazo ka nyuma, nabaza buri wese: kuki Leta itagabanya iyi ngengo y’imari kandi izi neza ko ibibazo FARG yashinzwe byagabanutse ho nka 90%? Ayo amafaranga Leta ikomeza gushyira muri FARG ni ayo kumara iki, ajya he? Cyangwa ni ya mayeri y‘Inkotanyi yo kuvana amafaranga muri Leta, akoherezwa kugura amavuta ya FPR nka moteri ya Leta? Ndababajije, muzambere imfura munsubize.