Iryavuzwe riratashye, Umuvugizi w’Amagereza arirukanywe

SSP Gakwaya Uwera Pelly

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’iminsi mike habayeho kwihanangirizwa k’Umuvugizi wa za Gereza mu Rwanda SSP Hillary Sengabo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020 yahagaritswe ku mirimo ye, asimbuzwa Madamu Pelly Gakwaya Uwera.

Ibi byatangajwe n’uru rwego rushinzwe amagereza mu Rwanda, RCS.

Hillary Sengabo yari umuvugizi w’Urwego Rw’igihugu rushinzwe amagereza, niwe uruvugiye igihe kirekire kuko imyaka  yari ibaye hafi itandatu, kuva muri Kanama 2014.

N’ubwo SSP Hillary Sengabo yatangarije bamwe ko agiye gukomeza amasomo ye mu ishuri Rikuru rya Polisi i Musanze mu bijyanye no gukemura amakimbirane, amakuru aturuka mu bakozi ba RCS, ariko batifuje kuvuga mu buryo bweruye, agaragaza ko yakuweho icyizere umunsi avuguruza itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego zishinzwe ikibazo cya Corona mu Rwanda.

Byagenze bite ngo atakarizwe icyizere?

Umunsi mu Rwanda hatangazaga  ingunga imwe abarwayi benshi  ba Coronavirus kurusha abandi bose babonetse mu munsi  umwe, hari ku itariki ya 29/06/2020. Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima kuri Twitter ryagaragazaga ko uwo munsi habaruwe abarwayi bashya 101, nta n’umwe wari wakize, nta n’umwe wari wapfuye.

Iryo tangazo ryagaragazaga ko umubare wazamutse cyane kuko hari abagororwa 72 basanganywe Coronavirs i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba. Ababisobanuye bose kuri Radio y’igihugu bari bakomeje gushimangira ko abagororwa 72 ari bo batumye umubare uzamuka cyane, bwa mbere mu mateka ya Covid19 mu Rwanda.

Itangazo rya MINISANTE ryasohotse i saa yine n’iminota 24 z’ijoro (22h24), impaka z’abakoresha Imbuga Nkoranyambaga zitangira kuba nyinshi iryo joro, cyane cyane kuri Twitter, Facebook na Whatsapp. Bamwe mu banyamakuru batangiye no kumubaza iryo joro impamvu muri Gereza hatashyizwe ubwirinzi buhagije kugeza ubwo abagororwa 72 bose barwarira ahantu hamwe bitaramenyekana, bakanamubaza uko byifahe ahandi hatarapimwa.

Mu bisobanuro yatangaga, birimo ibyo yaje gusaba abanyamakuru kureka gutambutsa, yavugaga ko Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ibitari byo, ko nta mugororwa n’umwe urwaye Coronavirus mu Rwanda.

Nyuma y’isaha imwe gusa, byamwanze mu nda, muri iryo joro isaa tanu n’iminowa 21 (23h21) yahise yandika asubiza ari nako abaza Ministeri y’ubuzima agira ati: “Iri tsinda ry’abagororwa muvuga aha, nizere ko habayeho kwibeshya mu nyito ngirango mwashatse kuvuga abafungwa bakiri muri za cashots za Polisi?” 

N’ubwo ibyo yakoze byari mu nshingano ze kugaragaza ko urwego avugira rutateshutse ku nshingano, amakuru twatohoje icyo gihe ni uko yahamagajwe agasobanuzwa impamvu yagiye kuvuguruza inzego za Leta ku Karubanda nibura atazibwiye mu ibanga ngo zikosore amakosa zakoze, aho kugira ngo bigaragare ko byavumbuwe n’urundi rwego rusa n’urwiregura.  

Amakuru akomeza avuga ko yanashatse gusiba iyo tweet akabirwa ko ntacyo akiramira, isura mbi yo kudahuza kw’inzego yamaze kuyambika igihugu, ko ndetse aramutse ayisibye byagaragarira bose ko abikoze ku bw’igitutu yokejwe.

Birasanzwe ko mu Rwanda abayobozi bategekwa gusiba ibyo batangaje, ariko hakaba n’igihe babuzwa kubihanagura, kandi bigafatwa nk’itegeko ryahanirwa uwabirenzeho.

Uretse abanyamakuru bari bamuhamagaye nijoro itangazo rigisohoka, bucyeye bwaho abandi ntiyongeye kubitaba ngo abasubize ku byavuzwe na MINISANTE no ku butumwa bwe bwa Tweet buyinyomoza.

Mu mpaka zagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavugaga ko ubwo batangiye kujya bavuguruzanya ibinyoma byabo n’iteknika bitangiye kujya ahabona, abandi bakavuga ko yisumbukuruje cyane kuko ririya tangazo riba ryagenzuwe n’inzego zikomye zirimo n’iz’umutekano mbere y’uko risohoka, hakaba abamushinjaga ubuhubutsi, n’abavugaga ko ari gushaka kuzamurwa mu ntera (promotion) binyuze mu ishyaka rirenze irikenewe (excès de zèle)

Ubwo byatangiye guhwihwiswa n’abo bakorana ko urugendo rwe rusoreje aho, kuko n’ubwo nta kosa babona mu byo yavuze, ngo byarakaje bikomeye Lt Colonel Dr Mpunga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ari nawe wiriwe abisobanura umunsi ukurikiyeho, agerageza kubihuza n’ibya SSP Sengabo, ariko ibisobanuro bye, abahamagaraga kuri Radio bakavuga ko bitumvikana neza.

None ku wa 22/07/2020, iryavuzwe riratashye, SP Sengabo arahagaritswe, asimbuzwa SSP Gakwaya Uwera Pelly, wigeze kuyobora Gereza ya Bugesera, akaba yaranabaye ushinzwe umutungo muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu MININTER. 

SSP Pelly Gakwaya abaye Umugore wa Kabiri mu Rwanda uhawe akazi k’Ubuvugizi mu nzego zifte aho zihurira n’umutekano, nyuma ya Madamu Marie Michèle Umuhoza wavugiraga RIB mu minsi ishize, ariko ubu akaba yarasimbuwe bucece, amakuru atugeraho agahamya ko atanaheruka gukandagira kuri ofisi za RIB, n’ubwo hataratangazwa aho aherereye, n’impamvu zo gusimburwa kwe.