ISANGANO-FPP Abajyarugamba iramagana iterwa rya Congo n'ingabo za Kagame

JMV Minani, umukuru wa ISANGANO FPP

Itangazo No 004/OP.F/04/15

ISANGANO-FPP Abajyarugamba iramenyesha Abanyarwanda, Abanyekongo n’inshuti zabo ko guhera mu rukerera rw’uyu munsi ingabo z’u Rwanda (RDF inkotanyi) zambutse umupakaw’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. zikaba zirimo kwinjira ku bwinshi ku mugaragaro mu karere ka Kivu y’amajyaruguru.

ISANGANO-FPP Abajyarugamba riramagana kumugaragaro umugambi wa Leta y’u Rwanda wo kuvogera ubusugire bwa Kongo n’umugambi wihishe inyuma wo kwica abatuye abantu mu biyaga bigari no wo kwigarurira umutungo kamere wa Kongo.

ISANGANO-FPP Abajyarugamba rurmenyesha abanyarwanda n’abanyekongo b’umutima n’incuti zabo ko twatewe kandi ko urugamba ruhinduye isura. Turabasaba gufatana munda, gushyira hamwe no kwambarira urugamba.

Dushyize hamwe tuzatsimura ingufu za sekibi.

Bikozwe tariki 23/04/2015
Jean Marie V. MINANI
Umuyobozi Mukuru w’ISANGANO-FPP Abajyarugamba