ISHEMA PARTY : Ikiganiro cyo gusezera ku Banyarwanda batuye mu mujyi wa Lille mu Bufaransa

ISHEMA PARTY : Ikiganiro cyo gusezera ku Banyarwanda batuye mu mujyi wa Lille mu Bufaransa

Nk’uko mwabimenyeshejwe n’ubunyamabanga bukuru bw’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda mu matangazo atandukanye,

Nishimiye gutumira Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Lille mu Bufaransa n’inkengero zayo mu kiganiro giteganyijwe kuwa gatandatu tariki ya 10 /09/2016 guhera saa munani z’amanywa.

Muri icyo kiganiro, Padiri Thomas NAHIMANA umunyamabanga mukuru akaba n’umukandida w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda n’uwa Nouvelle Génération ku mwanya wa Perezida wa Repubulika hamwe n’intumwa ayoboye azasobanura umushinga witwa
KUNGA ABENEGIHUGU KUGIRA NGO TWIYUBAKIRE RWANDA MODERNE/ RASSEMBLER POUR MODERNISER LE RWANDA / TOGETHER TO MODERNIZE RWANDA.

Buri wese azagira umwanya wo gutanga igitekerezo cye, gusaba no guhabwa ibisobanuro ku mushinga wo kujya gukorera Politiki mu Rwanda no gutanga umusanzu wa ngombwa mu rugamba rwo kubohoza Abanyarwanda binyujijwe mu nzira y’amahoro.

Icyumba inama izaberamo muzakimenyeshwa vuba.

Ku bakeneye ibindi bisobanuro mwahamagara kuri Nimero + (33) 64.43.60.13.11 cyangwa mukohereza ubutumwa kuri e-mail : [email protected]

Muzaze muri benshi .

Chaste Gahunde
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
ISHEMA Party