Ishimutwa rya Rusesabagina rishobora kubuza Busingye kuba Ambasaderi mu Bwongereza

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umuryango uharanira ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, Lantos Fondation wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wasabye Leta y’u Bwongereza kutemera ko Johnston Busingye ahagararira u Rwanda muri icyo gihugu kubera uruhare yagize mu ishimutwa rya Paul Rusesabagina .

Nyuma y’iminsi umunani gusa, Kagame akuye Busingye Johnston ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera akamuha inshingano zo kujya guhagararira u Rwanda mu Bwongereza,  ibintu bihinduye isura kuko ashobora kutazajyayo.

Tariki ya 09/09/2021 Umuryango Lantos Fondation, wandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu Bwongereza, uyisaba kutazemera ko Busingye ahagararira u Rwanda muri icyo gihugu kuko afite ubusembwa.

Dr. Katrina Lantos Swett, umukobwa wa Lanto’s (uwashinze umuryango Lantos Fondation ) akaba na Perezida wa Lantos Foundation,  mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka yari yasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gufatira ibihano abagize uruhare mu ishimutwa rya Bwana Rusesabagina.

Katrina Lantos Swett, yandikiye umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Dominic Raab, amusaba kutemera ko Busingye akandagiza ikirenge muri icyo gihugu aje kuba ambasaderi, ahubwo agakora iperereza yitonze ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu yakoze, agafatirwa ibihano.

Muri iyi baruwa, Katrina avuga ko afite ibimenyetso byerekana ko mu mpera za Kanama 2020, Busingye yagize uruhare runini mu gushimuta Paul Rusesabagina, intwari, akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu nk’uko byerekanwa muri filime Hotel Rwanda.

Akomeza avuga ko igihe Bwana Rusesabagina yashimutwaga ndetse akaza no gutabwa muri yombi, Busingye yari Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda,  iyi minisiteri akaba ariyo ibarizwamo ikigo cyacuze umugambi w’ifatwa rya Rusesabagina, ifungwa ndetse n’urubanza rw’urukozasoni ari gucibwa byose byari biri mu maboko ya Busingye.

Ati“ Icyo gihe Minisitiri Busingye yemereye mu kiganiro kuri televiziyo kuri Al Jazeera muri Gashyantare 2021 ko guverinoma y’u Rwanda yishyuye indege yatwaye Bwana Rusesabagina, atabishaka kandi atabizi, i Kigali. Busingye we ubwe avuga ubufatanyacyaha bwe mu ishimutwa rya Rusesabagina.”

Arakomeza ati “Hashingiwe ku bimenyetso bigaragara byerekana ko Busingye yagize uruhare muri iryo shimutwa, Umuryango Lantos wasabye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Minisiteri y’imari ya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Gicurasi 2021 ko  Busingye n’undi wo mu rwego rwo hejuru mu Kigo gishinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) bafatirwa ibihano  byo mu rwego rwa Global Magnitsky.

Bakomeza bavuga ko iyi myanzuro yagejejwe icyarimwe no kuri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bwongereza kugirango isuzumwe.

Nta gihugu na kimwe cyafashe ingamba zo gushyiraho ibihano, kugeza ubu.

Ku ya 1 Nzeri 2021, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yirukanye Busingye ku mirimo ye yo kuba Minisitiri w’ubutabera. Nta mpamvu yatanze kandi ntabwo yatangaje umusimbura uzayobora Minisiteri y’Ubutabera.

 Ashyiraho Busingye nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, yakoze ibi  mbere y’ibyumweru bicye ngo habe isomwa ry’urubanza rw’urukozasoni  rwa Bwana Rusesabagina, rumaze hafi amezi arindwi.

Dr. Katrina Lantos Swett yagize ati: “Perezida Paul Kagame ashobora kwizera ko mu kohereza Johnston Busingye i Londres, ashobora gukura mu bantu ibitekerezo ku bikorwa by’urukozasoni by’uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera ndetse n’uburyo yahungabanije bikabije uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu.”

Ati “Ariko ibihugu byubahiriza uburenganzira bwa muntu ntibishobora kwemerera Kagame kugerageza no guhanagura ayo makosa ya Busingye yoherezwa ahandi. Turahamagarira umunyamabanga w’ububanyi n’amahanga Raab hamwe n’ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ubwongereza, Umuryango wa Commonwealth hamwe n’ushinzwe Iterambere kwanga kwemeza ko Busingye ari Ambasaderi w’u Rwanda.”

“Byongeye kandi, Guverinoma y’Ubwongereza ikwiye gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’ishimutwa rya Bwana Rusesabagina n’uruhare rwa Bwana Busingye muri icyo gikorwa.”

Akomeza avuga ko nibasanga impamvu zatanzwe n’Umuryango Lantos  zikomeye, yizera adashidikanya ko bazumva ubusabe bwabo.

Paul Rusesabagina, ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi akaba n’Umuturage uhoraho muri Amerika, yanenze byimazeyo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru ndetse n’abashinzwe politiki ku isi bakomeje kwerekana ko ari umunyagitugu w’inkazi.

Mu myaka yashize, Rusesabagina yari yatangaje mu ruhame inshuro nyinshi ko adashobora gusubira mu gihugu cye kavukire kubera gutinya ko yagirirwa nabi.

Muri Kanama umwaka ushize, yavuye iwe muri Texas yerekeza mu Burundi, ashimutirwa mu ndege i Dubai imujyana i Kigali, mu murwa mukuru w’u Rwanda, ari naho yaburiwe irengero iminsi itatu mbere y’uko yongera kugaragara mu maboko ya RIB.

Ikibabaje ni uko Bwana Rusesabagina atari we wa mbere wanenze guverinoma y’u Rwanda yisanze mu bihe nk’ibi byo kumuhohotera.  Mu myaka itari mike ishize, Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame, yerekanye uburyo buteye ubwoba bwo guhohotera ikiremwamuntu by’umwihariko abayinenga, harimo kuburirwa irengero, gufungwa mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’ubwicanyi ndengakamere bwagiye bukorerwa abatavuga rumwe n’iyi Leta.