Ishyaka ISHEMA ryahisemo Nadine Claire KASINGE, nk’umukandida mu matora ya Perezida ya 2024.

Nadine Claire Kasinge, umukuru w'ishyaka Ishema

“Ntituzigera na rimwe tuzibukira urubuga rwa politiki nk’uko Inkotanyi zibyifuza”.

IMYANZURO YA KONGERE Y’ISHYAKA ISHEMA YATERANYE KUVA TARIKI YA 1 KUGEZA KUYA 3 NYAKANGA 2021

Dushingiye ku ngingo za 46, 50, 51 na 52 z’Itegeko-shingiro ryo kuwa 28/4/2013 zigena ububasha n’inshingano za Kongere y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, n’ingingo za 59, 60, 61 na 62 z’Itegeko Ngengamikorere ryo kuwa 28/01/2018 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu,

Twebwe Abataripfana n’Indemyarugamba bitabiriye Kongere isanzwe y’Ishyaka Ishema yateranye guhera taliki ya 01 kugeza kuya 03 Nyakanga 2021,

Tumaze kuganira bihagije no kungurana ibitekerezo ku bibazo bibangamiye abanyarwanda muri kino gihe, bishingiye ahanini ku butegetsi bw’igitugu bwubakiye ku kinyoma n’iterabwoba, bwica, bugatoteza, bugakenesha, bukiba kandi bukambura rubanda;

Tumaze kubona ko Ishyaka rukumbi FPR-Inkotanyi ryafashe ubutegetsi ku ngufu kandi rikabugumana ryonyine ryitwaje intwaro ya jenoside,

Twongeye kuzirikana uko Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi bamburwa uburenganzira bwabo, bagashyirwaho iterabwoba rihoraho, bagahimbirwa ibyaha, bagafungirwa ubusa, bakarigiswa, bakicwa baciwe amajosi cyangwa banigishijwe ibiziriko;

Nyuma yo kubona ko ishyaka rya FPR Inkotanyi ryahisemo umurongo wo gutegeka igihugu nko mu bihe by’ingoma ya cyami, bukirengagiza Repubulika abakurambere bacu baharaniye maze binyuze muri kamarampaka Rubanda igahigika umwami na Kalinga ku mugaragaro, none ubu rubanda ikaba yarahinduwe inkomamashyi n’abagererwa mu gihugu cyabo;

Tuributsa Rubanda ko ishyaka rya FPR Inkotanyi ryafunze urubuga rwa politiki rikadukumira kujya gukorera politiki mu Rwanda inshuro ebyiri zose kandi nyamara ari uburenganzira bwacu ndakuka twemererwa n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

Kubera izo mpamvu Kongere ifashe ibyemezo bikurikira:

  1. Kutava ku izima ngo duhare uburenganzira bwacu bwo kujya gukorera politiki mu Rwanda kugeza ubutegetsi busubijwe Rubanda. Bityo ntituzigera na rimwe tuzibukira urubuga rwa politiki nk’uko Inkotanyi zibyifuza.
  2. Guhatanira ubuyobozi bw’igihugu mu matora yose. Dutoye kandi tweretse rubanda Umukandida uzahagararira Ishyaka Ishema mu matora y’Umukuru w’igihuguku azaba mu mwaka wa 2024, ari we Madame NADINE Claire KASINGE.
  3. Tuvuguruye umushinga wa Demokarasi y’impanga mu rwego rwo kurangiza burundu amakimbirane ashingiye ku kunanirwa gusangira ubutegetsi hagati y’Abahutu n’Abatutsi.

TURASABA:

  1. Umuryango w’Abibumbye (UN), Umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU), Umuryango w’ubumwe bw’uburayi (EU) n’indi miryango yose nterankunga, kudushyigikira muri uru rugamba rwo guhatanira impinduka nziza mu gihugu cy’u Rwanda.
  2. Abandi banyapolitiki kudushyigikira muri uru rugamba rwo gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda kugeza ubutegetsi bushubijwe mu maboko ya Rubanda.

Bikozwe tariki ya 03 Nyakanga 2021

Valence MANIRAGENA,

Umuvugizi wa Kongere