Ishyaka PPR-Imena ryifuje kugira icyo rivuga ku itangazo rya FDU-Inkingi ryo kuwa 28/08/2013.

ITANGAZO RY’ISHYAKA PPR-IMENA

Ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena buratangariza abarwanashyaka ba ryo, inshuti n’abanyarwanda bose muri rusange ko bubabajwe na bimwe mu bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka FDU-Inkingi ku birebana n’igikorwa cya politiki cy’intumwa z’ishyaka PPR-Imena cyo gusura imfungwa za politiki Madame Victoire Ingabire Umuhoza na Bwana Mushayidi Déo muri gereza, ubwo zari mu butumwa bwa politiki bujyanye n’imyiteguro y’iyandikishwa ry’ishyaka n’icengezamatwara mu Rwanda kuva kuwa 13/08/2013 kugera kuwa 23/08/2013.

Intego n’imigambi by’ishyaka PPR-Imena birasobanutse : tuzaharanira ubumwe bw’umuryango nyarwanda, no kubaka igihugu gisangiwe na bose « ONE PEOPLE, ONE NATION ». Tuzaharanira ubworoherane, ukuri, ubwubahane, ubwiyunge n’iterambere risaranganijwe mu muryango. Tuzamaganira kure inzira zose zigamije gusenya umuryango nyarwanda, gucamo ibice abanyarwanda, kubiba urwicyekwe mu banyarwanda. Tuzarwanya ivangura iryo ari ryo ryose mu muryango nyarwanda. Ishyaka PPR-Imena rizakorana n’uwo ari we wese mu muryango nyarwanda, muri gahunda z’ubaka umuryango nyarwanda umwe, no mu bikorwa bigamije gukemura ibibazo bya politiki by’u Rwanda mu nzira y’amahoro, inzira itamena amaraso y’inzirakarengane. Tuzamagana akarengane muri rubanda rugufi.

Birababaje kandi biteye agahinda mu gihe mu itangazo ry’umutwe wa politiki, hagaragaramo imvugo zikurura urwicyekwe no kugaba ibikundi mu benegihugu basangiye umuryango. Mu bisanzwe, intego n’imigambi by’ishyaka runaka biba bigomba gushingira ku bikorwa n’imvugo zubaka igihugu kandi zikubaka ubumwe bw’abagize umuryango , kuko ni byo nshingiro n’imbarutso by’amahoro n’iterambere by’igihugu.

Ni byo koko nk’uko twabitangarije abanyarwanda, intumwa z’ishyaka PPR-Imena zasuye imfugwa za politiki zirimo Madame Ingabire Victoire na Mushayidi Déo. Sinumwa neza rero icyo ishyaka FDU-Inkingi ishinja ishyaka PPR-Imena mu gihe intumwa zaryo zagize ubutwari bwo gusura umuyobozi waryo muri Gereza ? Mu bisanzwe , mu muco nyarwanda, iyo umuturanyi wawe atembereye ahantu udaherutse, maze akagusurira inshuti n’abavandimwe mudaherukana, iyo ubimenye biragushimisha kandi ukamushimira kuko aba yarakuzirikanye. None se abagize Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi, kubera kuba mu mahanga igihe kirekire, baba barabaye gito, bagata umuco nyarwanda, ntitubimenye ? cyangwa ingiro n’imvugo yabo yo kuba gito yaba ihishe indi migambi n’urwango bafitiye PPR-Imena ntitubimenye ?

Ikindi iyi Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi itamenye cyangwa yirengagije, bikaba byanteye kwibaza byinshi, ni uko bavuze ko PPR-Imena yagiye gusura Madame Victoire Ingabire FDU-Inkingi itabizi, kandi intumwa z’ishyaka PPR-Imena zarahuye na Visi Perezida wa FDU-Inkingi mu Rwanda Bwana Boniface Twagirimana ku italiki 14/08/2013, bakaganira hafi amasaha 3 ,bungurana ibitekerezo bya politiki ndetse bakanamugezaho ikifuzo cyabo cyo gusaba uruhushya gereza bagasura intwari ya politiki Madame Victoire Ingabire. Ibi rero biteye kwibaza imikorere yaba iri hagati ya Komite Mpuzabikorwa ikorera i Burayi na Komite y’ishyaka FDU-Inkingi iri Mu Rwanda, niba badashobora guhana amakuru mu ishaka.

Ngo « Madame Ingabire yarabakiriye nk’uko umuco mwiza wa kinyarwanda ubisaba, nta wanga kwakira umushyitsi ». Ni ukuvuga ko Komite mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi ishaka kwemeza abanyarwanda ko Madame Ingabire yakiriye intumwa z’ishyaka PPR-Imena ari nko kubura uko agira, atabikuye k’umutima. Nyamara intumwa z’ishyaka PPR-Imena zo ziboneyeho umwanya wo gushimira zibikuye k’umutima intwari ya politiki Madame Victoire Ingabire mu rugwiro n’ibyinshi byinshi yakiranye intumwa zacu, bakagirana ikiganira kisanzuye na morale nyinshi mu gihe kigera ku masaha 4 yose, intumwa za PPR-Imena zungurana ibitekerezo bya politiki na Madame Ingabire Victoire, kandi zaranyuzwe n’ibitekerezo yazunguye muri politiki.

Dusanga abagize iyi Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi badakwiye kugendera ku marangamutima n’imigambi yo gusebyanya , nk’uko bigaragara muri iri tangazo ryabo, maze bakitabira ibikorwa bya politiki bihuza abanyarwanda kandi bitugeza ku mpinduka za politiki zifitiye abanyarwanda b’ingeri zose akamaro. U Rwanda ni urw’abanyarwanda twese, kandi icyatugeza ku mahoro arambye ni uko benekanyarwanda twashyirahamwe, tugatahiriza umugozi umwe aho kwitana bamwana mu bibazo bikomereye umuryango rusange dusangiye.

Birababaje kandi kubona abagize Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi batarasobanukirwa neza n’ihame rya Demokarasi na Politiki y’ubwisanzure mu bitekerezo. Kuba bamwe mu barwanashyaka ba PPR-Imena barahoze muri RNC bavuga ko bafatanije ibikorwa, ntibivuze ko PPR-Imena ari umwanzi wa RNC, ahubwo bivuze ko tutagihuje umurongo umwe wa politiki, ari ko kandi hari byinshi cyane duhuriyeho, haba muri politiki cyangwa se mu buzima busanzwe.

Dusanga rero, Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi , gufata PPR-Imena nk’umwanzi wa RNC, ngo bityo bakaba batumva impamvu intumwa za PPR-Imena zasura Madame Victoire Ingabire ngo kandi FDU-Inkingi ifitanye ubufatanye na RNC, bigaragaza ubuswa no guhuzagurika muri politiki kuko PPR-Imena ntamwazi muri politiki igira, ni ishyaka riharanira imbaga nyarwanda. Rizihatira guhuriza hamwe abahanganye mu muryango nyarwanda kugira ngo bashake ibisubizo by’ibibazo bibatanya mu nzira z’amahoro kandi bagandukire gushyira hamwe nk’umuryango umwe, usangiye ibyiza by’igihugu.

Ikindi kandi iyi Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi yagombye kumenya ni uko buri shyaka, buri mu nyarwanda, afite ubwisanzure busesuye mu mikorere n’imitekerereze muri politiki, bityo nkaba nsanga bidakwiye kumva ko hari ishyaka cyangwa se abantu baruta abandi muri opozisiyo, ahubwo igikwiye kandi cyangirira abanyarwanda akamaro ni ukubahana no guterana inkunga mu bikorwa bya politiki, ndetse no gushyira hamwe gahunda duhuriyeho mu rwego rwo kugira ingufu muri politiki ya opozisiyo.

Ikindi narangirizaho mu kugaya iri tangazo rya Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi ni ukuvangavanga ibintu no gutera urujijo mu banyarwanda. Ishyaka PPR-Imena ryafunguye imiryango yaryo ku mashyaka nyarwanda yose, yaba akorera hanze cyangwa mu gihugu imbere,tuzaganira nayo muri gahunda zifitiye abanyarwanda akamaro kandi zigeza umuryango nyarwanda k’ubumwe.

Ntacyaha rero mbona PPR-imena yaba yarakoze niba yarasabye uruhushya ryo gusura Victoire Ingabire muri gereza kandi ikaruhabwa. Kuba kandi abayoboke ba FDU-Inkingi barimwe uruhushya ntabwo mbona ko hari aho bihuriye n’ishyaka PPR-Imena. Gusa niba byarabaye byaba bibabaje kanid ari ibyo kwamaganwa.

Mugire Amahoro

Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda

Bikorewe i Buruseri kuwa 28/08/2013
Ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena
HAKIZIMANA Célestin
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PPR-Imena

2 COMMENTS

  1. IKIBONEKA GUSA NI UKO IYI NGIRWA SHYAKA, IKORERA MU KWAHA KWA R.P.F INKOTANYI IKABA IFITE GAHUNDA YO KURYANISHA ABANYARWANDA BASHAKA KWIGOBOTORA INGOMA YI GITUGU! UBONA AHO BABESHYE NGO BAGIRANYE IBIGANIRO NABANYARWANDA BARI ZAMBIYA! ICYO TUZI TURI KUBWIRWA NA BANYARWANDA BARI ZAMBIYA NI UKO IYO P.P.R BABONANYE NA BIYITA KO BAHAGARARIYE DIASPORA KANDI TUZI KO IYO DIASPORA IKORERA UBUTEGETSI BW’AGATSIKO NONE IKONGERA IGAHINDUKIRA NGO NI UMUTWE WA OPPOSITION, AHAAAA….NZABA NDORA. ABANYARWANDA BARI MU ZAMBIYA TWUMVA KO BUNZE UBUMWE CYANE KURUSHA IZINDI MPUNZI ARI NAYO MPAMVU R.P.F IRI GUKORESHA UBURYO BWOSE NGO IBACEMO INTEGE, IREBE UKO YABAGEREKAHO ISURA MBI KO BARI GUKORA POLITIKE KANDI BABABESHYERA, TWUMVA KO BIBERAHO MURI ZA SMALL BUSINESS ZABO BASHAKA UKO BARAMUKA NYUMA YI HUNGABANA BAHUYE NARYO BAVA ZA KONGO,ANGOLA N’AHANDI! NIMUBAHE RERO AMAHORO! KUKI MUTAJE HANO ZA AFRIKA Y’EPFO NGO MUTWIGISHE TWUMVE! IKINYOMA KIZAGERAHO GISHIRE! HARAKABAHAO DEMOKRASI, HARAKABAHO URWANDA RWA BOSE NTA VANGURA, BANA B’URWANDA MPORA MVUGA KO TWAGOMBYE KUGWNDERA KU MAHAME YA MUTAMA MANDELA YO KUBABARIRA TWIYIBAGIZA!(FORGIVE AND FORGET)!

  2. iyi nkuru twagerageje kuyishyiraho comment ariko turabona mwayinyonze, nta kundi gusa turi gukomeza tuyohereza(comment) no ku yandi ma sites! Gusa iri shyaka rwose ni gikoresho cya R.P.F! NTABWO NIGEZE NSHYIRAHO COMMENT ISENYA, AHUBWO NKI KIZERE TUJYA TUGIRIRA THE RWANDAN TURABONA IGENDA ITESHUKA, HARI COMMENT TUBAHA MUGAHITA MUZOHEREZA MURI CORBEILE!! WHY?

Comments are closed.