ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANIRA KURE IKINAMICO Y’AMATORA Y’ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE YATANGIYE KUWA 8 GASHYANTARE 2016

Rishingiye kumatora yo mu nzego z’ibanze yatangiye mu Rwanda kuwa 8 Gashyantare2016 ;

Rigarutse ku inyito Letaya Kigali iyobowe n’Umuryango FPR Inkotanyi iha aya matora, uburyo yateguwemo n’uko akorwa ;

Ryibukije kandi uko amatora yose asanzwe akorwa mu Rwanda ;

Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abanyarwanda,inshuti z’u Rwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere

Ishyaka PS IMBERAKURI ribanje kwibutsa ko nk’uko bitangazwa na Leta ya FPR, ngo aya matora y’abayobozi mu nzego z’ibanze yitabirwa n’abantu ku giti cyabo : bivuze ko amashyaka nta ruhare agira mu guhitamo no kwamamaza abakandida bayo.

Ingingo ya kabiri

Ishyaka PS IMBERAKURI risanga iyi mikorere iciye ukubiri n’Itegeko Nshinga, n’ubwo ryadozwe shishi itabona mu nyungu z’ubutegetsi n’abategetsi ba FPR. Ibyo bigaragarira cyane mu mutwe wa II: REPUBULIKA Y’U RWANDA, ingingo ya 4: Repubulika igira iti : « Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga, ifite ubusugire, ishingiye kuri demukarasi, … », no mu Umutwe wa III: AMAHAME REMEZO YO KWISHAKAMO IBISUBIZO, Ingingo ya 10: Amahame remezo mu bika byayo : « 3. Gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize » na « 4. Kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demukarasi, ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye… ».

Uzubaka Leta « ishingiye kuri demukarasi », Leta « igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demukarasi », Leta « ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye » gute mu gihe iyo Leta itemerera amashyaka kwamamaza no gutoresha abarwanashyaka bayo mu NZEGO Z’IBANZE Z’UBUTEGETSI ? Uko ni nko kubaka inzu itagira umusingi kandi ni igihamya ko ya mategeko bavuga ari mumpapuro gusa atari mu mitima y’abayashyiraho cyangwa bagomba kuyashyira mu bikorwa.

Ingingo ya gatatu

Nk’uko bikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, ba bayobozi bo mu nzego z’ibanze bahatiraga Abaturage gusinya basaba Referendumu yo kudoda umwambaro mushya wa FPR ngo ni Itegeko Nshinga, ubu nibo batondesha Abaturage ku murongo inyuma y’umukandida babahitiyemo. N’uwo bibeshyeho akabaca mu rihumye, aho bigaragariye nyuma ko yatsinze, bahita bamwambura amajwi izuba riva. Iyo mikorere ni itetu mu gihugu hose. Uko se niko « Gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize »?

Ingingo ya kane

Ishyaka PS IMBERAKURI risanga igihe cyose Komisiyo y’Amatora izaba igizwe n’ishyaka rimwe rya FPR, icyitwa amatora cyose azaba ari ikinamico rigamije gushimangira kwimika ubwami muri Repubulika. Bityo rikaba risaba impirimbanyi zose gukomeza umutsi ziharanira demokarasi. Rikaba risaba kandi inshuti z’u Rwanda gukomeza kotsa igitutu Letaya Kigali kugirango yemerere Abatavuga rumwe nayo gukorera mu bwisanzure.Kwemera kunengwa, nibwo buryo bwonyine buzatuma « twubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demukarasi ».

Ishyaka PS IMBERAKURI rikomeje guharanira ko Urukundo n’Ubutabera bisesekara mu Banyarwanda n’uko buri wese ashobora kugira Umurimo umutunga.

Twese hamwe tuzatsinda.
Imana nikomeza kubidufasha mo!

Bikorewe i Kigali kuwa 12 Gashyantare 2016

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka PS IMBERAKURI

Sylver MWIZERWA