Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza riramagana amasezerano leta y’u Rwanda yagiranye na leta y’Ubwongereza yo gucuruza impunzi!

Faustin Twagiramungu

Tariki ya 14 /04/2022 Leta y’u Rwanda niy’Ubwongereza byasinyanye amasezerano yemeza ko u Rwanda ruzajya rwakira abimukira b’impunzi Abongereza badashaka mu gihugu cyabo; maze Leta y’u Rwanda ikajya ihabwa na leta y’Ubwongereza amamiliyali menshi y’amafaranga y’u Rwanda nk’ikiguzi cyo gutuza mu Rwanda abo banyamahanga badashakwa ku butaka bw’Ubwongereza. Ayo masezerano Leta y’Ubwongereza yagiranye na leta y’u Rwanda yemezako leta y’Ubwongereza itazohereza mu Rwanda impunzi zivuye mu gihugu cya Ukraine kubera intambara icyo gihugu kiri kurwana n’Uburusiya. Ibyo bikaba bigaragaza neza ko aya masezerano adashingiye ku icuruzwa ry’abantu gusa, ahubwo yuzuyemo n’ibyaha byo kuvangura abantu hakurikijwe ibara ry’uruhu rwabo n’aho bakomoka.

Ishyaka RDI-Rwanda-Rwiza ryamaganye ubwo bucuruzi bw’abantu muri rusange, no kuzana abo bimukira mu Rwanda byumwihariko kubera impamvu zikurikira :

1)Ubwongereza ni igihugu gifite ubukungu kandi gifite demokarasi.Birazwi neza ko igihugu cy’Ubwongereza cyubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu, iyo akaba ariyo mpamvu abimukira b’impunzi bakigana bahunze ubukene cyangwa itotezwa n’iyicarubozo bakorerwa mu bihugu byabo; igihugu cy’u Rwanda cyo kikaba kibarirwa mu bihugu bya mbere ku isi bitubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi icyo gihugu kikaba kitarangwamo demokarasi.

2)Ubwongereza ni igihugu kinini kuruta kure u Rwanda, kandi kikaba gifite n’ubukungu bwinshi kurusha u Rwanda, ntabwo Ubwongereza bushobora kubura ubutaka butuzaho aba bimukira babugana ngo u Rwanda abe arirwo ruhabona!

3)U Rwanda ni igihugu gito cyane, kiri mu bihugu bikennye cyane ku isi, gifite ubucucike bw’abaturage buri hejuru kuruta ibindi bihugu byo muri Afurika. U Rwanda kandi rufite abaturage benshi batakibona ibibatunga kubera amasambu yabaye ingume, Abanyarwanda hafi ya bose bakaba batunzwe n’ubuhinzi. Icyo kibazo cy’ubuto bw’igihugu cy’u Rwanda akaba ari imwe mu mpamvu zituma icyo gihugu kigaragaramo ubushyamirane n’imvururu hagati y’abaturage barutuye.

4)U Rwanda ni igihugu kiyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu, aho abantu bafungirwa ubusa cyangwa bakazizwa ibitekerezo byabo, bakarigiswa abandi bakicwa, akaba ariyo mpamvu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite impunzi nyinshi kuva aho FPR-Inkotanyi ifatiye u Rwanda kuva mu mwaka w’1994. Mbere yo kwakira abimukira Ubwongereza bushaka kwikiza, Leta y’u Rwanda yari ikwiye kubanza gucyura abanyarwanda banyanyagiye hirya no hino ku isi aho bahungiye ubutegetsi bubi bwa FPR-Inkotanyi kandi ibi byose Ubwongereza bukaba bubizi kuko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu imyinshi ifite icyicaro muri icyo gihugu idahwema kwamagana ihohoterwa ry’Abanyarwanda rikorwa na leta ya Kigali.

5)Ubwongereza buzi neza ko u Rwanda ari igihugu gifite abaturage batishimye kubera gutsikamirwa n’ubutegetsi bw’igitugu, ibyo bigatuma batagira icyizere cya ah’ejo hazaza. Ntibyumvikana ukuntu Ubwongereza bwafata abantu babuhungiyeho bukabacuruza mu gihugu kirusha ubugome n’ubutindi ibihugu aba bimukira bahunze! Ntibyumvikana uburyo leta y’Ubwongereza itinyuka kohereza impunzi ziyihungiyeho mu gihugu cy’u Rwanda gituwe n’abaturage bihebye kandi batishimye bitewe n’imibereho mibi babayemo bashyizwemo n’ubutegetsi bubi bwa FPR-Inkotanyi.

6)Amamiliyoni menshi y’amafaranga Leta y’Ubwongereza izahemba leta y’u Rwanda kubera ubu bucuruzi bw’impunzi, ntabwo Abanyarwanda ndetse n’izi mpunzi ubwazo bazamenya aho yarengeye kuko atari ubwa mbere Leta y’u Rwanda ifata amafaranga y’abimukira nyuma akarigiswa. Abanyarwanda ntabwo bazi umubare w’amafaranga yatanzwe ku mpunzi zavuye muri Isirayeli no muri Libiya kandi nta n’ubwo leta ya FPR isobanura icyo yakoresheje ayo mafaranga. Ayo mamiliyoni menshi yavuye kuri izo mpunzi agahabwa u Rwanda yarangiriye mu mifuka y’agatsiko k’abategetsi bayoboye icyo gihugu.

Abakurambere bacu badusigiye umugani ugira uti : “Ujya gutera uburezi arabwibanza”, Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza risanga Paul Kagame na FPR bitwara nk’abakoloni bakoresheje imbunda bakabohoza u Rwanda, akaba ariyo mpamvu bajya gushaka abanyamahanga bagomba gutuza mu gihugu naho Abanyarwanda kavukire bakabica abandi bakabangaza! Iyo Paul Kagame aza kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yari kubanza gutanga ituze mu gihugu, nyuma agacyura impunzi z’Abanyarwanda zari hanze yavugaga ko arwanira gucyura ndetse n’izamuhunze ku bwinshi amaze gufata igihugu. Ibyo Kagame ari gukora byo kuzana impunzi z’abanyamahanga mu Rwanda kandi impunzi z’Abanyarwanda zikiri mu bihugu by’amahanga, ni agasuzuguro, ntabwo impunzi z’Abanyarwanda zizabyemera kandi zizamurwanya nk’uko abenegihugu barwanya umukoloni wese; byanze bikunze impunzi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi zizifatanya n’Abanyarwanda bari imbere mu gihugu  yagize ingazwamuheto bamurwanye kandi bazamutsinda.

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rirasaba Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (UA), Umuryango w’Abibumbye (ONU), Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Imiryango irengera impunzi, n’izindi mpirimbanyi ziharanira ko Umunyafurika ahabwa agaciro, kwamagana no kuburizamo uyu mugambi mubisha w’u Rwanda n’Ubwongereza ugamije gutesha agaciro no kwambura ubumuntu umwana w’umunyafulika imusubiza kurwego rwo kongera kugurishwa nk’uko byakozwe mu kinyejana cya 15 kugera mu kinyejana cya 19, ubwo hakorwaga igurishwa ry’Abirabura bikozwe n’Abanyaburayi (traite négrière).

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rirahamagarira Abanyarwanda aho bari hose ku isi, kwifatanya n’abandi banyafurika bari mu bihugu binyuranye barimo mu gutegura ibikorwa binyuranye byo kwamagana iri curuzwa ry’Abirabura ritangijwe na leta y’igitugu y’u Rwanda ifatanyije na leta y’Ubwongereza.

 

Bikorewe i Bruxelles kuwa 08/05/2022

TWAGIRAMUNGU FAUSTIN

Perezida w’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza(sé).