Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda yatawe muri yombi na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda wa 2017, ukurikiranyweho kubangamira iperereza riri gukorwa kuri Ishimwe Dieudonne [Prince Kid].

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Iradukunda Elsa yatawe muri yombi akaba akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

Hari inyandiko dufitiye kopi, igaragaza ko yanditswe na Miss Elsa avuga ko Prince Kid atigeze amukorera ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Muri iyi nyandiko igaragara ko yanditswe tariki 04 Gicurasi 2022, Miss Iradukunda asa nk’ukura icyaha kuri Prince Kid, agira ati Nyuma yo kumva amakuru avugwa ko Ishimwe Dieudonne (alias Prince Kis) ukekwaho ibyaha bifitanye isano nihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe abakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda, mbinyujije mu nyandiko mpakanye iryo hohoterwa ntaryo nakorewe ari mbere yamarushanwa ndetse no mu marushanwa.

Ni inyandiko bigaragara ko yanditswe tariki 04 Gicurasi mu gihe yashyizweho umukono na Noteri tariki 03 Gicurasi.

RADIOTV10 dukesha iyi nkuru yamenye amakuru ko uyu Noteri washyize umukono kuri iyi nyandiko atagikora uyu mwuga wo kwemeza inyandiko.

RADIOTV10 ikomeza ivuga ko hari amakuru avuga ko kandi Miss Elsa yagiye anyura ku bandi bakobwa bagize ibyo bashinja Prince Kid abasaba kuzabihakana mu gihe bazaba batangiye gutanga ubuhamya bwabo mu nkiko. Ngo ibi kandi yasabaga abo bakobwa gushyira imikono ku nyandiko yabaga yarandikishije ndetse yaranatereshejeho imikono ya Noteri.

Igitangazamakuru Igihe kiri hafi y’ubutegetsi cyo gitangaza ko Miss Elsa yatawe muri yombi mu gihe bivugwa ko asanzwe afitanye umubano wihariye na Ishimwe Dieudonné nk’abantu bafitanye umushinga wo kuzabana nk’umugore n’umugabo. Iki gitangazamakuru kigakomeza kivuga ko bivugwa ko ibyo Elsa yakoze byose, byari bigamije kurwanira ishyaka umukunzi we, akaba na fiancé.

Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.