ISHYAKA RY’IMBAGA NYARWANDA PPR-IMENA RIRAMAGANA UWARIWE WESE UKOMEZA GUHEMBERA IRONDAKOKO, N’IRONDAKARERE MU BANYARWANDA.

Uwaroze abanyarwanda ntiyakarabye.

Birababaje kubona u rwanda rufite Leta ibeshejweho n’amacakubiri n’ivangura, noneho rukagira na opposition yibera mu macakubiri, n’ivangura.

Itangaza makuru mu banyarwanda ntiribaho, ibinyamakuru byabaye imiyoboro yo kwihimuriramo, guharabika, impuha, iterabwoba,no kugaragaza inzangano bamwe bafitiye abandi mu mazina y’amahimbano. Inkuru z’ibibi nizo zisomwa cyane !!, si akaga ???

Le ppr condamne les divisions de toutes natures, les idéologies divisionnistes bafouent les droits de l’homme.

Nk’uko tutemera iyi ngoma ya FPR ikora ivangura mu banyarwanda, PPR ntizemera na none na rimwe ingoma iyariyo yose izana umwiryane n’amacakubiri mu banyarwanda. Amacakubiri n’inyungu rusange ntibigendana. Amacakubiri ni igikoresho cy’abantu bikunda cyane. Iyo umuntu ashatse gukorana na bene wabo gusa, aba agamije gushira mubikorwa imigambi ye ya shitani.

PPR-Imena yiyemeje gushakira umuti ndetse n’urukingo izi ndwara z’abanyarwanda zikurikira :

  1. Globalisation : Iyo ufitanye ikibazo na Twagiramungu cyangwa Byiringiro, ukavuga ngo niko babaye, abo banyenduga, abo bakiga ! utaniyehe na wawundi uvuga ngo abahutu bose n’abicanyi, nibasabe imbabazi ?
  2. Fanatisme : burya umufana ntatekereza, aba areba ikipe ye gusa. Niyo ikoze amakosa umufana avugako arbitre yaguzwe. Nyabuneka mureke kujya inyuma y’abantu, mujye inyuma y’ibitekerezo(ushobora kugorora igitekerezo, ariko kugorora umuntu n’ibindi, akenshi ni gereza).
  3.  Kuganira ufunze amatwi : kuki ushaka ko bakumva, wowe utumva ? hari nabavuga ngo ndavuga nimushaka ntimwumve !!! hari nabanga gusoma ngo batamenya ukuri !!!
  4.  Gupingana : ubundi le mérite, la compétence, et la personnalité intrinsèque sont les seuls critéres d’appréciation sociale. Na nyina w’undi abyara umuhungu.
  5.  Ikinyoma no Gusebanya : Abantu basigaye batangira gahunda hamwe, bakundanye,batabwizanya ukuri, bataziranye neza, umwe ataka undi ngo ni igihangange, bakibagirwako hari facteur yitwa le temps(igihe). Hari umuntu wavuze ngo le temps est cruel.

Mugera aho mukamenyana neza, mugasanga bidashoboka gukorana. Ikinyoma mwubakiyeho, gikurikirwa no gusebanya. Ubu rero habonetse indirimbo ngo uriya ni “umugambanyi”, “yaraguzwe”!!!( Ibyo mwagombye kubimenya mbere yo gushira hamwe) ça va se savoir !!! kandi baca umugani mu kinyarwanda ngo “Ahanyereye ntihuma”.

Umuti rero n’urukingo PPr-Imena yashoboye kubona ni “Tolérance”(Ubworoherane).

Reka kurwanya ibintu udashobora guhindura(ubwoko ,akarere….)

Niba ushaka ko bakumva, funga umunwa wawe ufungure amatwi nawe wumve abandi.

Ushaka amahoro, nawe yahe abandi.

Ushaka ubwisanzure, reka kubangamira ubwisanzure bwa mugenzi wawe.

Reba uruhari rwawe mu marorerwa yabaye, n’akaga k’abanyarwanda.

Bavuga ngo utuzi twa Dan Munyuza, hari utundi tuzi dutangwa buri musi, kandi twica nabi :”gupfa uhagaze”. Utwo tuzi dutangwa na babandi birirwa mu macakubiri, fanatisme na globalisation.

Ntabwo PPR Imena ifite Monopole cyangwa Exclusivité yo gushakira abanyarwanda ubumwe, n’iterambere risaranganijwe, no kurwanya irobanura.

Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda.

One people, One nation.

 

Bikorewe Huizingen kuwa 14/10/2014

Bonaventure Habimana

Prezida wa PPR-Imena