ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIRATABARIZA IMFUNGWA CYANE CYANE IZIGIZE ITSINDA RYITIRIRWA GUTERA GERENADE MU KARERE KA MUSANZE.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 020/ PS IMB/014

Nyuma yaho ishyaka ry’Imberakuri risabiye leta ya Kigali kubwira abanyarwanda imirambo ikomeje gutabururwa n’abafungwa mu byobo byo kuri gereza ya Nyarugenge ari iya bande  ndetse iyo mirambo igashimangirwa n’umuyobozi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda Gen.Maj RWARAKABIJE Paul,leta ya Kigali yararuciye irarumira ahubwo ihitamo gutoteza bikomeye imfungwa zifungiye muriyo gereza. Ishyaka ry’Imberakuri rikaba ritangarije abanyarwanda,inshuti z’u Rwanda,Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:

Ejo kuwa 13 Ugushyingo 2014 nibwo abafungwa bagize itsinda ryitirirwa gutera ibisasu mu karere ka Musanze bongeye kugezwa imbere y’urukiko rukuru rwa Musanze,ariko abenshi muribo bagaragaza ko batiteguye kuburana cyane ko bavugaga ko nta mwanya uhagije bahawe wo gusoma amadosiye yabo kandi ko badafite n’abunganizi mu mategeko.

Umucamanza yahise afata icyemezo cyo gusubika urubanza rukazasubukurwa kuwa 11 Ukuboza 2014.Nyuma yuko izi mfungwa zigaruwe muri gereza ya Nyarugenge kuko kugeza ubu ziburana zituruka muri iyo gereza kuva mu kwezi kwa Cyenda 2014,abazicunga babiri bakorera urwego rwa gisirikare rw’iperereza(DMI) n’umucungagereza bita Joachim bafashe izo mfungwa bazibaza impamvu zanze kuburana nibwo abafungwa basobanuye ariko biba iby’ubusa.Za DMI niko gufata izo mfungwa barazicunaguza birenze urugero ndetse bafatamo imfungwa ebyiri (NIYITEGEKA Innocent alias MUYAGA na NSENGIYUMVA Jonathan) bazishyira muri gasho iri imbere muri gereza zizira ko izo mfungwa ebyiri zagandishije abandi bafungwa bari mu itsinda rimwe bakanga kuburana.

Ubuyobozi bwa gereza bukaba bwahise butegeka ko NIYITEGEKA Innocent alias MUYAGA na NSENGIYUMVA Jonathan bafungirwa muriyo cachot bambaye amapingu mu maguru no mu maboko ndetse ubuyobozi butegeka ko batemerewe gusurwa n’imiryango yabo.

Twabibutsa ko izi mfungwa zo mu itsinda ryitiriwe gutera grenade mu karere ka Musanze zishinjwa ubwicanyi,gukomeretsa ku bushake,gukorana na FDLR,gutera ibisasu no kwinjiza intwaro mu karere ka Musanze.Izi mfungwa kandi uko ari 15 nizo leta ya Kigali yakuyemo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve NSENGIMANA Alfred ikamurasa ku manwa y’ihangu hasigara imfungwa 14.

Mu bigaragara leta ya Kigali yiyemeje kumara abanyarwanda bikaba akarusho kubo ifunze mu magereza yayo atandukanye,ariko iyo bivuzwe n’itangazamakuru cyangwa se amashyaka atavugarumwe na leta,leta ya Kigali ibihakana yivuye inyuma nyamara imiryango itegamiye kuri leta nka Human Right Watch ntako itagira kugirango ibe yasura izi mfungwa zirengana ariko leta ntibikozwa kuko niyo yiyerurukije ikemerera abashakashatsi biyo miryango gusura gereza ntibemerera kugera imbere muri gereza (mu kwezi ku Ugushyingo 2013,Gashyantare 2014 ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge bwimye uruhushya rwo kwinjira imbere muri gereza uhagaririye Human Right Watch),ari naho ubuyobozi bw’amagereza buhera buvuga ko abafungwa baba bashakwa naba bashakashatsi banze gusohoka muri gereza kandi nyamara baba bafungiye muri za Kasho zo mu magereza abandi bahondagurirwa imbere murayo magereza.

Kuba rero ubuyobozi bw’amagereza butatinyuka kwerekana izo mfungwa kubera iyicarubozo inzego za gereza ziba zakoreye imfungwa ni ibishimangira ko ibyo ishyaka ry’Imberakuri kimwe n’ayandi atavuga rumwe na leta iyobowe na FPR ndetse n’itangazamakuru aba yavuze ari ukuri.

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba ubuyobozi bw’urwego rw’amagereza mu Rwanda (RCS)cyane cyane ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge kwemera ndetse no guha uburenganzira bugenwa n’amategeko imfungwa zifungiye muriyo gereza,imfungwa zigizwe n’itsinda ryitirirwa gutera grenade mu karere ka Musanze n’imfungwa zishinjwa guhungabanya umudendezo w’igihugu zigafatwa kimwe nizindi mfungwa bityo ubuyobozi bwa gereza bugahagarika iyicarubozo bukomeje gukorera izi mfungwa.

Ishyaka PS Imberakuri rikomeje gusaba abanyarwanda bakomeje kurenganywa n’ubutegetsi buyobowe na FPR gufatanya bakirengera kuko bigaragarira buri wese ko ubutegetsi burangajwe imbere na FPR Inkotanyi budateze kunamura icumu.

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije PS Imberakuri.