ISIS iri gutegura Abana bazajya bagaba ibitero by’ubwiyahuzi ku ngabo ziri muri Mozambique

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Human Rights Watch’ watangaje inkuru ivuga ko umutwe wa ISIS ‘Al-Shabab’ uri guha imyitozo abana bazajya bagaba ibitero by’ubwiyahuzi ku Ngabo za Mozambique n’izindi ngabo z’amahanga ziri mu Ntara ya muri Cabo Delgado.

HRW ivuga ko ISIS yashimuse abana benshi b’abahungu barimo n’abafite imyaka 12 y’amavuko bakaba bari gutorezwa mu birindiro by’uyu mutwe biri mu Ntara ya Cabo Delgado uko bazajya bagaba ibitero by’ubwiyahuzi ku ngabo ziri muri ako gace. Ibi bikorwa bikaba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga abuza gukoresha abana mu gisirikare.

Mu mujyi wa Palma, ababyeyi bavuze ko babonye bamwe mu bana babo b’abahungu bashimuswe na ISIS bitwaje intwaro ubwo bari baje gusahura ibyo kubatunga.

HRW iti “Gukoresha abana mu mirwano ni ubugome, ntibyemewe, kandi ntibigomba kubaho[…] Al-Shabab ya Mozambique igomba guhita gushyira abana muri uyu mutwe no kurekura abana bose yashimuse.”

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuganye kuri telefone n’ababyeyi bane b’abahungu bashimuswe, uwahoze ari umusirikare w’umwana n’abatangabuhamya babiri bahohotewe. Uyu musirikare w’umwana n’abatangabuhamya bari baratorotse ikigo cya Al-Shabaab kiberamo imyitozo  mu mujyi wa Mbau, aho bari bamaze ibyumweru byinshi bajyanywe bunyago.

Umugabo w’imyaka 42 yavuze ko abarwanyi barindwi ba Al-Shabab bashimuse umuhungu we w’imyaka 17 mu gitero cyagabwe kuri Palma ku ya 24 Werurwe.

Yavuze ko abantu bitwaje imbunda basanze umuryango we w’abantu barindwi mu gisambu aho bari bamaze iminsi ibiri bahungiye imirwano. Ati “Nari mpfukamye nsaba Mashababos [izina bita Al-Shabab] ngo anjyane aho kugirango bajyanire umwana,  umugore wanjye yari yafashe ipantaro y’umuhungu wanjye kugira ngo amubuze kugenda. Umwe muri abo barwanyi yakubise umugore imbunda ya AK-47  mu mutwe kugira ngo amuhatire kurekura [umuhungu wacu], mu gihe undi mugabo yaduteye ubwoba ko azatwica twese niba tutemereye umuhungu kugenda.”

Nyina w’uyu mwana washimuswe afite imyaka 36 y’amavuko yavuze ko yongeye kubona umuhungu we muri Gicurasi. Avuga ko yari yihishe mu nzu yumvise ijwi ry’umwana we arungurukira mu idirishya.

Ati “ “Namubonye mu itsinda ry’abandi bahungu bagera ku icumi, bose bambaye ipantaro ya gisirikare n’ibitambaro bitukura mu mutwe.”

Abandi bagore babiri bavuze ko Al-Shabab yashimuse abahungu babo mu gitero cyagabwe kuri Mocimboa da Praia muri Kanama 2020 ubwo hafatwaga icyambu cy’umujyi.

Abagore batatu bahunze ikigo cya Al-Shabab i Mbau bavuze ko mu itsinda ryabo hari “abana b’abahungu babarirwa mu magana”. Umugore umwe yagize ati “Bitwara nk’abagabo bakuze, ndetse batora ‘abagore’ mu bakobwa bashimuswe.”

Undi mugore watorotse yavuze ko ingabo za Al-Shabab zamushimuse muri Werurwe muri Palma kandi ko umutwe witwaje intwaro wamutwaye hamwe n’abagore n’abahungu babarirwa mu magana mu makamyo atatu bajya i Mocimboa da Praia, aho bakomeje kuba imbohe.

Ati “Abahungu bajyanywe mu myitozo ya gisirikare i Mbau na Macomia nyuma y’amahugurwa bagaruwe kugira ngo bahabwe amasomo ya kisilamu n’amabwiriza yo gutera imidugudu.”

Umusore wavuze ko atarengeje imyaka 18 muri Mata 2020 ubwo abarwanyi batandatu ba Al-Shabab bamusangaga hamwe n’incuti ebyiri z’imyaka 16 bihishe mu gisambu mu gitero cyagabwe kuri Mocimboa da Praia.

Aba barwanyi bagiye impaka ku bijyanye n’icyo bakora ku bahungu batekereza kubaca umutwe kuko babonaga “imisatsi yabo” barwanya Islam nyuma bajya inama yo kubashimuta babajyana babapfutse ibitambaro mu maso ibirometero byinshi mbere y’uko bagera mu birindiro by’abo barwanyi i Mbau.

Uyu musore yagize ati “Twifatanije n’abandi bagabo n’abahungu benshi kandi twatojwe uburyo bwo gukoresha imbunda n’icyuma mu ntambara batubwiye ko tugomba kwica no kurwanira igihugu cyacu no kurinda idini ryacu ryibasiwe na Mozambike.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’ukwezi kumwe yabashije gutoroka aba barwanyi ubwo yari ku irondo, ariko ngo ahorana ubwoba ko bazongera kumushimuta.

Muri Kamena 2021, umuryango mpuzamahanga wita ku bana Save the Children watangaje ko imitwe yitwaje intwaro muri Cabo Delgado yashimuse byibuze abana 51, abenshi muri bo bakaba ari abakobwa.

Itsinda rya Observatório do Meio Rural (OMR), ryatangaje ko abana b’abahungu bashimutwa bakajya gufasha abarwanyi kwikorera imbunda n’ibiribwa aho bagiye hose.

Muri Nyakanga 2021, Leta y’u Rwanda yatangaje ko yohereje muri Mozambique abasirikare hamwe n’abapolisi 1000. Mu cyumweru gishize ariko Perezida Kagame yatangaje muri izi ngabo ze harimo abapfuye, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda we yemereye itangazamakuru ko hamaze gupfa abagera kuri bane gusa.

Twabibutsa ko muri Mozambique hari n’ingabo za SADC zirimo iza Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Botswana n’izindi.

HRW ikaba isaba Abategetsi ba Mozambike kwihutira gufata ingamba zo kurinda abana, bakagumana n’imiryango yabo ndetse n’abajya ku mashuri bakarindirwa umutekano kandi ntibakoreshwe mu ntambara.