Yanditswe na Nkurunziza Gad
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) beretse Itangazamakuru abantu 13 ngo bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara bakaba ngo bari bari mu mugambi wo gukora iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali!
Abafashwe ni abagabo 12 n’umugore umwe bakaba barafatiwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda birimo Umujyi wa Kigali, Rusizi na Nyabihu. Polisi y’u Rwanda ivuze ko ifatwa ry’aba bantu ryagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zishinzwe umutekano.
Iti: “Iperereza riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu.”
Polisi yongeyeho ko uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y’Amajyaruguru, ugakomoka mu gihugu cya Uganda kandi ngo washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Abafashwe bavuze ko bari batumwe guturitsa inyubako zikomeye mu mujyi wa Kigali zirimo Kigali City Tower, Downtown na Nyabugogo.
Umwe mu bafatiwe muri uyu mugambi witwa Mbaraga Hassan yavuze ko ngo yinjiye muri uyu mugambi abifashijwe n’inshuti ye yari imaze kumubwira ko ugamije kwihorera ku bitero Ingabo z’u Rwanda zagabye ku byihebe byo muri Mozambique.
Abakekwaho icyo cyaha ngo bafatanywe ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gukora ibiturika birimo insinga, imisumari, za telefoni n’amashusho atandukanye yigisha ubuhezanguni.
Polisi yakomeje ishimira abantu bagiye bakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo haburizwemo ibi bitero.
Iragira iti: “Polisi izakomeza gukorana n’izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’Igihugu.”
Abakekwaho gutegura ibitero bafashwe nyuma y’igihe Ingabo z’u Rwanda na Polisi bari mu bikorwa byo guhangana n’umutwe witwaje intwaro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, nawo ugendera ku mahame yitirirwa idini ya Islam.
Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko hari isano iri hagati y’abarwanyi bari muri Mozambique n’abarwanira mu burasirazuba bwa Congo yongeraho ko muri abo barwanyi harimo n’Abanyarwanda.
Muri aba batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda harimo bane mu Bayisilamu b’Abanyarwanda basaga 10 baherutse gutangazwa ko baburiwe irengero mu bihe bitandukanye nk’uko The Rwandan yari yabibagejejeho mu minsi ishize mu nkuru mwasanga hano hasi:
Rwanda: Hari abayislamu benshi bamaze iminsi baburirwa irengero!
Abakora isesengura ku bibera mu karere ndetse na politiki mpuzamahanga n’ibijyanye n’umutekano bavuga ko ibivugwa by’imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame y’idini ya Islamu mu karere bishobora kuba birimo itekinika no gukabya bikorwa n’amaleta amwe yo mu karere ariko bidakuyeho ko hari imitwe y’abahezanguni bishinjikirije idini ya Islamu ariko idafite ingufu nk’uko zimwe muri za Leta zishaka kubyerekana kubera inyungu zitandukanye zirimo iza politiki, ubukungu ndetse no gukoresha iki kibazo zigisabisha inkunga mu byo kurinda umutekano (amafaranga, amasomo ku nzego z’umutekano atangwa n’ibihugu bikomeye, ibikoresho bigezweho..) Ibi bikajyana n’uko bimwe mu bihugu by’amahanga byirengagiza nkana ihonyorwa ry’amahame ya demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu bihugu bivuga ko byugarijwe n’iterabwoba hirindwa ko ubutegetsi n’inzego z’umutekano byagira intege nge bityo abakora iterabwoba bakabyuririraho bagakora ibitero.
Ku bijyanye n’u Rwanda, abakora isesengura bavuga ko igihugu nk’u Rwanda gikennye kandi gikomeje kwemeza ko ari cyo kishyura byose mu bigenda ku ngabo zacyo ziri muri Mozambique (n’ubwo bigoye kwiyumvisha), uburyo bworoshye bwo kwereka amahanga ko amafaranga u Rwanda rwitwa ko rutanga ku ngabo ziri muri Mozambique atari ayo gupfa ubusa ni ukwerekana ko u Rwanda narwo rwugarijwe ko igikorwa cyo kujya kurwana muri Mozambique kigamije gukumira intagondwa ngo zidashobora kugaba ibitero mu Rwanda. Bikavugwa ko uretse gufata abasilamu bamwe bazwi kugira ibitekerezo bikakaye bakabahatira kwemera ko bakorana n’imitwe y’iterabwoba, hanakoreshwa abasilamu bamwe ku bufatanye n’inzego z’iperereza mu kugusha bagenzi babo b’abasilamu mu byaha biganisha k’iterabwoba nyuma yo kubakorera ubukangurambaga bwimbitse buganisha mu bikorwa by’iterabwoba. Mu gusoza bikaba bivugwa ko bitazatinda tukabona abasilamu b’abanyarwanda berekwa itangazamakuru muri Mozambique bitangazwa ko ari ho bafatiwe ndetse baniyemerera icyaha nyamara barafatiwe mu Rwanda batarigeze bakandagiza ikirenge muri Mozambique mbere y’uko bafatwa