Isomerwa rya Madame Victoire Ingabire ryongeye gusubikwa

Urubanza rwa Madame Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, rwagombaga gusomwa uyu munsi tariki 19 Ukwakira 2012 mu rukiko rukuru rwa Kigali, rwasubitswe. Ngo ruzasomwa tariki ya 30 Ukwakira 2012.

Si ubwa mbere uru rubanza hasubitse isomwa ryarwo kuko bimaze kuba inshuro zigera kuri 3. Ubu impamvu urukiko rukuru rutanga ngo ni ukubera ko Urukiko rutabonye umwanya wo gusuzuma imyanzuro y’urubanza yaturutse mu Rukiko rw’Ikirenga, aho Ingabire n’umwunganira basabaga ko ingingo zivuga ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside zakurwaho, ko zinyuranya n’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda, ryemerera abantu bose kwisanzura mu bitekerezo.

Imyanzuro y’urubanza ngo yaburanye mu Rukiko rw’Ikirenga yashyikirijwe Urukiko Rukuru ku itariki ya 18 Ukwakira 2012, rumaze gusomera Ingabire.

Urubanza Ingabire yaburanaga mu Rukiko rw’Ikirenga rwari rwahagaritse isomwa ry’urubanza yaburanye mu Rukiko Rukuru, kuko byagaragajwe ko imyanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga ifite agaciro kuri bimwe mu byaha Ingabire Victoire ashinjwa.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 18 Ukwakira 2012, urukiko rw’ikirenga rwanze icyifuzo cya Madame Victoire Ingabire wasabaga ko zimwe mu ngingo z’itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside zakurwaho kuko ngo zinyuranya n’itegeko nshinga. Madamu Ingabire avuga ko zimwe mu ngingo zigize iri tegeko zidasobanutse kandi ngo n’ubutegetsi buzifashisha bucecekesha ababunenga.

Urukiko rwo ariko rwasanze ko kuba ingingo itakumvikana neza cyangwa ngo ibe ituzuye ngo ntibyasobanura ko inyura ukubiri n’itegeko nshinga ry’igihugu. Yiyambaza urukiko rw’ikirenga mu kwezi kwa gatanu, Victoire Ingabire yari yasabye ko rusesa ingingo zimwe mu itegeko rihana ingengebitekerezo ya jenoside ndetse n’irihana gupfobya iki cyaha.

Umwanzuro w’urukiko wemeje ko zimwe mu ngingo zivugwa na Ingabire zitakiriho ariko ngo n’izikiri mu itegeko ngo ntaho zivuguruza itegeko nshinga. Ingabire Victoire yari yatanze ikirego yibaza ko ikurwaho ry’izi ngingo rishobora kugira icyo rimufasha mu  rubanza rwasomwe uyu munsi tariki ya 19 Ukwakira 2012 mu rukiko rukuru aho aregwa n’ubushinjacyaha ibyaha birimo gupfobya jenoside no kurangwa n’ingengabitekerezo yayo. Kuba nta cyahindutse rero bivuze ko n’ibirego bikomeza kuba bya bindi.

Marc Matabaro