Umugore wa Meles Zenawi yanze kuva mu nzu iturwamo na ba Ministre b’intebe muri Etiyopiya

Amakuru atangazwa n’urubuga Africa Review aravuga ko amakuru urwo rubuga rwakuye mu bari muri Leta muri Etiyopiya avuga ko Azeb Mesfin, umugore w’uwahoze ari Ministre w’intebe wa Etiyopiya, Meles Zenawi umaze iminsi yitabye Imana azize uburwayi, yanze kuva mu nzu ubundi iturwamo na Ministre w’intebe ngo ajye gutura mu yindi nzu nayo yaba ifite umuteano uhagije.

Leta ya Etiyopiya yari yahitishijemo umupfakazi wa Meles Zenawi n’abana be 3, inzu zo guturamo 3 mu mujyi wa Addis Abeba, ariko yarazanze zose atiriwe ajya no kuzireba yitwaje impamvu z’umutekano.

Leta ya Etiyopiya yamwandikiye ibaruwa imusaba kuva muri iyo nzu ngo Ministre w’intebe mushya Bwana Hailemariam Desalegn ayituremo. Uwo Ministre w’intebe mushya n’umuryango we ubu baba mu nzu nto iherereye mu burengerazuba bw’umujyi wa Addis Abeba.

Kubera gutinda kujya gutura mu nzu yagenewe ba Ministre b’intebe, Bwana Hailemariam biba ngombwa ko atinda mu biro kugeza nijoro cyane kandi akazinduka cyane kugira ngo yirinde kubangamirwa n’urujya n’uruza rw’amamodoka mu mihanda ya Addis Ababa ava mu rugo ajya ku kazi. Bivugwa ko abikora kugira ngo yirinde kubangamira abaturage batuye Addis Abeba no gukoresha uburyo bwinshi mu bijyanye n’umutekano we nk’uko uwo yasimbuye yabigenzaga.

Azeb Mesfin, umugore w’uwahoze ari Ministre w’intebe Meles Zenawi, ni umwe mu bategetsi bakomeye muri Etiyopiya akaba yari no mu barwanyi b’inyeshyamba za TPLF (Tigrian Peoples Liberation Front) rimwe mu mashyaka 4 agize  ishyaka riri ku butegetsi muri Etiyopiya, mu ntambara yamaze imyaka 17 yakuye ku butegetsi Mengistu Hailemariam mu 1991.

Azeb Mesfin ubu ni umushingamateka mu nteko ishingamategeko ya Etiyopiya, yatowe mu 2005 arongera atorwa mu 2012. Akuriye kandi urugaga rw’amasosiyete y’ubucuruzi y’ishyaka riri ku butegetsi rwitwa EFFORT, rufite umutungo wa Miliyari nyinshi z’amadolari mbese umuntu yarugereranya na Crystal Ventures Ltd (CVL) ya FPR mu Rwanda.

Marc Matabaro

1 COMMENT

  1. Jeannette Kagame amenye ko we, nagira amahirwe akarusimbuka, azahita avanwa mu Kiyovu uwo munsi DEAD or ALIVE, ajye gutuzwa ku IWAWA, aho umugabo we yamwubakiye Hoteli ya 5 Stars.

Comments are closed.