DR Congo: Igihugu cya 7 kinjiye muri Muryango w’Afrika y’Iburasirazuba (EAC)

Félix Tshisekedi

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, hateranye Inama ya 18 idasanzwe y’abakuru n’ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye kuri murandasi. Inama yitabiriwe na ba perezida Yoweri Museveni (Uganda), Uhuru Kenyata (Kenya), Samia Suluhu Hassan (Tanzaniya) na Paul Kagame (Rwanda). Muri iyo nama, perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yahagarariwe na Visi Perezida Prosper Bazombanza naho uwa Sudani y’Amajyepfo Salva Kiir ahagararirwa na  Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC Deng Alor Kuol. Ku murongo w’ibyugwa hariho ingingo ebyiri:  gusuzuma umwanzuro kuri raporo yatanzwe n’Inama y’Abaminisitiri b’uwo muryango yerekeranye no kwemera ubusabe bwa DR Congo bwo kwinjira muri EAC no guhindura ingingo irebana n’umubare w’abagomba kwitabira inama kugirango iterane .

Amakuru dukesha ikinyamakuru “Chimpreports” aremeza ko DR Congo yemerewe kwinjira muri EAC. Nyuma yo kuyemerera, iyo nama yasabye Inama y’Abaminisitiri b’uwo muryango gutangira no gusoza imishyikirano na DR Congo ijyanye n’iryo yemerwa maze ikazashyikiriza raporo inama y’abakuru b’ibihugu b’uwo muryango itaha. Iyo nama Kandi yanasabye umunyamabanga mukuru wa EAC gukora raporo ku mpinduka z’ingingo y’amasezerano ya EAC ijyanye n’umubare w’abagomba kwitabira inama kugirango iterane. 

Ku itariki ya 20 Ukuboza 2021, Ministiri wa Uganda ushinzwe ibikorwa bya EAC, Rebecca Kadaga, yavuze ko Inama y’Abaminisitiri yari yemeje imbanzirizamushinga yo kwemerera DR Congo muri EAC yagombaga gushyikirizwa abakuru b’ibihugu ngo bayemeze, none ikaba yahawe umugisha. Ikinyamakuru “Chimpreports” kikaba cyemeza ko cyari cyabonye iyo mbanzirizamushinga, kandi ko mu bisabwa bigera ku icumi, birindwi muri byo RD Congo yari ibyujuje ngo yemerejwe kwinjira muri EAC. Uwo mwitozo ukaba waratangijwe na perezida Felix Tshisekedi, ku ya 25 Kamena 2021, i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo gutangiza uwo mwitozo, itsinda ry’igenzura ryakoreye uwo murimo i Kinshasa kuva 26 Kamena kugera 5 Nyakanga 2021, hagamijwe kureba niba DR Congo yujuje ibisabwa, biteganywa n’ingingo ya 3 igika cya 2 y’amasezerano ya EAC, ikubiyemo ibisabwa kugirango ikindi gihugu cyemererwe kwinjira muri uwo muryango. Inama idasanzwe y’abaminisitiri ya 44 yabaye ku ya 22 Ugushyingo 2021 ikaba yaremeje ibyavuye muri Komisiyo y’igenzura, akaba aribyo byashingiweho n’Inama y’Abakuru b’ibihugu yemerera DR Congo kwinjira muri EAC. 

Bimwe mu byibanzweho harimo amategeko ariho kuri DR Congo, imishinga na za porogaramu DR Congo ifitanye n’ibindi bihugu byari bigize EAC ndetse n’inyungu DR Congo ifite mu kuba umunyamuryango wa EAC. Bimwe mu byo Inama y’Abaminisitiri yasabye ni uko DR Congo yahuza politiki zayo n’iya EAC. 

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, yavuze ko DR Congo ifite abaturage bagera kuri miliyoni 90, iri akaba ari isoko rinini kandi icyo gihugu kikaba gifiye byinshi byo gushoramo imari. Yagize ati: ” DR Congo niyinjira muri EAC izafungura inzira ihuza inyanja y’Abahinde n’inyanja y’Atlantika, ndetse n’imikoranire y’ibihugu bikize n’ibikennye maze byongere ubukungu mu karere.” Icyiyongera kuri ibyo ni uko DR Congo yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ibihugu bitanu mu bigize EAC. 

Ese ibiganiro bizibanda kuki?

Mu bizibandwaho cyane mu biganiro harimo ibijyanye n’amahoro n’umutekano, ururimi ndetse n’amategeko. Kuba DR Congo yemerwe kwinjira muri EAC, bishobora gutuma Igifaransa kiba ururimi rwa gatatu rw’uwo muryango nyuma y’Icyongereza n’Igiswahili. 

Ibiganiro bizareba kandi niba DR Congo yujuje ibisabwa n’amasezerano ya EAC ndetse n’urugendo rwo kwinjira muri uwo muryango. Bimwe mu bisabwa harimo gukurikiza amasezerano ya EAC, kwemera amahame mpuzamahanga y’imiyoborere myiza, Demokarasi, kugendera ku mategeko, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gushyigikira ubufatanye mu karere n’ubwuzuzanye hagati y’ibihugu bigize EAC. Mu bindi harimo kugendera ku bukungu bushingiye ku isoko rusange ndetse n’umwanya DR Congo ifite muri EAC haba mu buhahirane, ubukungu, umutungo kamere n’ibindi.

Ingingo ya 12 y’amasezerano ya EAC iteganya ko ibihugu byose bigize umuryango bigomba kwitabira inama kandi byose bikemerera igihugu gishya kwinjira muri uwo muryango. Ku bw’amahire rero, nta gihugu cyabuze mu nama kandi nta nicyanze ko DR Congo yinjizwa muri EAC. 

Ubufatanye

DR Congo yemerewe kwinjira muri EAC iba ibaye igihugu cya karindwi nyuma ya Uganda, Kenya, Tanzanira, Burundi, Rwanda na Sudani y’Amajyepfo.

Umuyobozi wa EAC akaba na perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagize ati: “Mu by’ukuri, abishyize hamwe nta kibananira kugeraho”. Yashimangiye ko kwinjira muri EAC bifite intego ikomeye yo kuzana impinduka mu bukungu no mu mibereho myiza. 

Mu magambo yabo, ba perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya na Paul Kagame w’u Rwanda n’abo bifurije ikaze DR Congo mu muryango ndetse banishimira ubufatanye bwiza b’ibihugu biwugize DR Congo izungukiramo.