ISPG yemerewe gufungura igacungwa n’Akarere ka Ruhango

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kaminuza y’Ababyeyi b’Abadiventiste ba Gitwe yongeye kwemererwa gufungura imiryango, ariko noneho imikorere yayo n’icungamutungo bikazakurikiranirwa hafi n’Akarere ka Ruhango.

Ni icyemezo gitangajwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe amashuri makuru na na Kaminuza, nyuma ya raporo y’igenzura rwashyikirijwe n’Akarere ka Ruhango.

Ibibazo by’iyi Kaminuza yigenga, byatangiye kuzamuka cyane mu myaka irindwi ishize, kuva 2014 ubwo yakorerwaga igenzura rihoraho, ubundi ikaregwa amakosa mato mato atarangira, ariko ahanini bikaba bitari bishingiye ku ntege nke z’ikigo nyirizina, ahubwo byari mu mugambi wo kunaniza no kuburabuza Mzee Urayeneza Gerard wayishinze.

Kaminuza ya Gitwe ni imwe mu zifite ibikoresho byiza, bishya, byinshi kandi bigezweho mu Rwanda, ariko kuba Urayeneza yarangaga kuyishyira mu biganza by’abashakaga kuyishimuta, byatumaga ahorana ibibazo na Muvunyi wayoboraga Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza.

Mu kwezi kwa Werurwe 2017 iyi Kaminuza yahagarikiwe amashami y’Ubuvuzi n’Ubuforomo, muri Mutarama 2019 afungwa burundu. Mu gihe yafungirwaga amashami y’Ubuvuzi hari hariho inkundura yo kurega iyi Kaminuza gutwara abanyeshuri b’izindi zayibanjirije zirimo iya KHI i Kigali, na UR i Butare. Cyakora muri raporo y’Ubugenzuzi ya HEC bavugaga ko idafite abarimu bahagije n’ibikoresho bihagije.

Kaminuza yafunzwe yose mbere gato y’umwaduko wa Covid-19, kimwe mu byashingiweho kikaba imyenda myinshi n’ibirarane ku mishahara y’abakozi.

Muri Gicirasi 2021, Guverineri Kayitesi Alice uyobora Intara y’Amajyepfo yavuze ko Kaminuza ya Gitwe itakwemererwa kongera gukora itarishyura miliyoni 216 z’imyenda.

Kaminuza ya Gitwe yongeye gufungurwa iri mu biganza by’Akarere ka Ruhango iherereyemo, ni nako kabitangaje ku mugaragaro nyuma y’itangazo ry’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda.

Mu gihe nta kintu na kimwe kiratangazwa n’Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe, Akarere ka Ruhango katanze ikaze ku banyeshuri, n’abandi bifuza kuyigana.

Hagati aho itangazo rifungurira Kaminuza ya Gitwe ntirisobanura neza niba ifungurwa yose uko yakabaye, cyangwa ni ari amashami amwe n’amwe.

Itangazo rifungurira imiryango Kaminuza ya Gitwe, ntirisobanura kandi impamvu ryakoreshejwemo inyito ya kera ISPG (Institute Supérieur Pédagogique de Gitwe), mu gihe yafunzwe yitwa Kaminuza ya Gitwe (University of Gitwe)