Yanditswe na Arnold Gakuba

Nk’uko bitangazwa na Radiyo “Ijwi ry’Amerika“, Ingabire Victoire washinze Ishyaka Dalfa- Umurinzi ritaremerwa na Leta y’u Rwanda yitabye Urwego rw’Ubushinjacyaha RIB kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira 2021. Ese ni iki cyatumye Ingabire Victoire ahamagazwa na RIB? Yaba nawe yaba hari ibyaha akurikiranweho?

Mu makuru ya Radiyo “Ijwi ry’Amerika” yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, Ingabire Victoire Umuhoza yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye ahamagarwa n’Urwego rw’Ubushinjacyaha RIB. Ingabire Victoire Umuhoza yatangarije iyo radiyo ko yitabye RIB kubera ibyaha by’abayoboke be baherutse gutabwa muri yombi ku ya 13 Ukwakira 2021 n’igipolisi cy’u Rwanda hamwe n’umunyamakuru wa Umubavu TV Theoneste Nsengimana, ubu bakaba bafunzwe. 

Mu byo Ingabire Victoire yabajijwe na RIB harimo ko haba bari amahugurwa abayoboke be bafashwe bagafungwa bakoze ashingiye ku gitabo cyitwa “Uko bakuraho ubutegetsi bw’igitugu hadakoreshejwe intwaro” ndetse n’ibijyanye n’umunsi wiswe “Ingabire Day” (Umunsi wa Ingabire). Aha twakwibaza impamvu kuba abo bayoboke bahabwa ayo mahugurwa, niba Koko yaranabaye, byafatwa nk’icyaha niba Leta ya Kigali idakoresha igitugu nk’uko ikunda kubivuga? Uretse ko n’ubundi kuba bahabwa ayo mahugurwa nta kosa ririmo cyane ko ibyo binigishwa mu mashuri atandukanye.

Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko Urwego rw’Ubushinjacyaha RIB rwashatse guhuza ayo mahugurwa abayoboke be baba barakoze, n’ubwo atemeza neza ko yabaye, n’uriya munsi wa “Ingabire Day“, rwemeza ko kuri uwo munsi hari gahunda yo kubyutsa imidugararo mu gihugu hagamijwe gukuraho ubutegetsi. 

Ingabire Victoire Umuhoza atangaza ko ibyaha yabwiwe na RIB biremereye cyane. Avuga ko yibaza uko abantu barindwi badafite n’ibuye bagerageza gukuraho ubutegetsi kuri uriya munsi wa “Ingabire Day“. We ariko yagerageje kwereka RIB ko yahuje ibidahura kuko atemeza ko ayo mahugurwa yabayeho. Ikindi yibaza ni ukuntu abantu barindwi bagira gahunda yo gukuraho ubutegetsi badakoresheje intwaro, mu gihugu nk’u Rwanda gifite imbaraga za gisirikare buri wese azi.  Yemeza rwose ko ibyo RIB yamubajije ari ugupapira, ari ibintu bidafatika na gato. 

Hagati aho, umuvuguzu wa RIB Murangira Thierry yasobanuye ibyaha abantu batanu b’Ishyaka Dalfa-Umurunzi n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana batawe muri yombi bakurikiranyweho. Ibyo byaha harimo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo no gukurura inzangano muri rubanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye. Umuvugizi wa RIB avuga ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu igito gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu igikuru kigahanishwa hagati y’imyaka icumi (10) na cumi n’itanu (15). Aha naho harimo urujijo rw’uko abayoboke ba Dalfa-Umurunzi baba barakoresheje imbuga nkoranyambaga. 

Ingabire Victoire Umuhoza yasobanuye ko abafashwe bose uko ari batandatu batawe muri yombi habura umunsi umwe gusa ngo hizihizwe umunsi witiriwe “Ingabire Day“. Ibi bikaba bisanzwe bikorwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame kuko budashaka ko hagira abahura ngo baganire. Buba bukeka ko barimo gutegura kubukuraho, ubwoba buterwa b’ibibi bukora. Nyamara ariko siko byari biri kuko Ingabire Victoire  yasobanuye ko uyu munsi washyizweho mu mwaka wa 2016 ubwo yari afunzwe, hagamijwe kujya hazirikanwa buri mwaka abanyapolitiki bafungwa bazira ibitekerezo byabo. Yongeyeho ko uyu munsi usanzwe wizihizwa kandi ko ntawe ubangamira.

Ingabire Victoire asobanura iby’umunsi wa “Ingabire Day” kandi yavuze ko ari umunsi wo gutekereza, aho avuga ko kugeza ubu hari abarwanashyaka be bafunzwe n’abando banyapolitiki barimo Déo Mushaidi, bikaba ari ngombwa ko bagomba kwibukwa no gukomeza kwibutsa ko bafungiwe ibitekerezo byabo byo guharanira kubaka igihugu kigendera kuri demokarasi, kandi nawe akaba aricyo yafungiwe.

Urwego rw’Ubushinjacyaja RIB rwamubwiye ko amashusho yagombaga gukoreshwa ngo yari ayo guteza imvururu mu gihugu. Nyamara ariko Ingabire Victoire yababwiye ko atari byo, ahubwo avuga ko hari abanyarwanda benshi baraswa nta mpamvu kandi ko bitanakwiye, dore ko n’igihano cy’urupfu cyakuwe mu bihano bitangwa mu Rwanda. Ingabire ati “Birababaje kubona turi mu gihugu umuyobozi yumva ko umuturage agomba kuyobozwa inkoni“. Akaba yemeza ko ibyo bintu bigomba gucika, ko we n’abayoboke be aribyo baharanira.

Ingabire Victoire yasubiye iwe nyuma yo guhatwa ibibazo by’uruhuri n’Urwego rw’Ubushinjacyaha RIB. Ibi ngo bikaba byamuhaye icyizere ko n’abafunzwe nabo bazafungurwa. Ese mama aho ntiyibeshya? Ingabire Victoire Umuhoza arangiza asaba ko urwikekwe rutagombye kubaho mu Rwanda. Aribaza ukuntu gusoma igitabo byavamo icyaha. Nyamara ariko ngo dosiye y’abatawe muri yombi yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry.