Itanganzo rya RBB ku munsi w’ubwigenge

Itangazo Urwego Nyunguranabitekerezo nyarwanda ruhuza imiryango ya politike n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda Bridges Builders-RBB) rugejeje ku Banyarwanda, ku munsi u Rwanda rwizihiza Ubwigenge ku nshuro ya 59.

Banyarwandakazi,

Banyarwanda,

Nshuti z’u Rwanda,

Rwanda Bridge Builders (RBB), Urwego Nyunguranabitekerezo ruhuje imiryango ya politike n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu hamwe n’abanyarwanda bose bari hirya no hino ku isi, rurizihiza isabukuru y’imyaka 59 u Rwanda rumaze rubonye Ubwigenge.

Itariki ya 1/07/1962 ni umunsi u Rwanda rwanditse amateka atazigera asibangana, kuko aribwo rwabonye UBWINGENGE. 

Uyu munsi turibuka kandi tukizihiza ku nshuro ya 59 ko abanyarwanda babonye uburenganzira bwo kwihitiramo uburyo bubanogeye bwo kuyobora igihugu cyabo.

Uyu munsi waje ushimangira urugendo u Rwanda rwarimo rwo guhindura ingoma ya cyami yasimbuwe na Repubulika yubakiye ku matwara ya Demokrasi.

Ni igihe cyo kuzirikana abanyaranda bose bitanze ngo uyu munsi ubeho mu mateka y’u Rwanda, no gusigasira ibyiza byavuye mu kwigenga kw’u Rwanda, dusubiza amaso inyuma ngo turebe koko niba uwo murage mwiza twasigiwe n’abakurambere twarawukomeyeho.

Amateka ni amateka, yaba mabi cyangwa meza. Nubwo twabonye ubwigenge, abanyarwanda benshi ntibahiriwe n’uwo mwuka wo kwishyira ukizana na demokarasi. Bamwe baciriwe ishyanga kuva icyo gihe kugeza magingo aya, bityo baheezwa ku byiza by’igihugu. 

Abandi baratotejwe na nubu bagitotezwa bazira uko baremwe, bigera ubwo habaye intambara n’ubwicanyi ndenga kamere bw’itsembabwoko cyangwa bwibasiye abanyarwanda bo mu moko yose n’ingeri zose kubera impamvu za politike. 

Magingo aya, u Rwanda ruyobowe n’ingoma y’igitugu, IHONYORA abanyarwanda, ikabica urubozo, ikabarigisa, ikabafunga, ikabicisha inzara, ikababuza uburenganzira ku mitungo yabo, aho kubakorera nk’uko igisobanuro cy’ubwigenge na Demokarasi kibivuga.

Mu kuzirikana amateka dusangiye, turibukana icyubahiro abanyarwanda bose batikiriye muri uko kumva no gukoresha nabi ubwigenge no gushaka kwikubira ibyiza by’igihugu. 

Turihanganisha abanyarwanda baheze ishyanga, bavukijwe uburenganzira kuri gakondo yabo, ndetse n’abanyarwanda bari mu gihugu batakigira uburenganzira ku buzima bwabo bwite, ku butabera bunoze, ku mitungo yabo, bakaba bibaza icyo kwigenga bivuze, cyangwa bimaze, mu gihe bari mu buzima bw’agahiri n’agahinda.

Leta iyobowe na FPR Inkotanyi yakoze ikosa rikomeye ryo gupfobya amateka y’u Rwanda, umunsi yafashe icyemezo cyo guca burundu kwibuka isabukuru y’Ubwigenge, ya Republika na demokrasi. 

Gusa ibi ntibitangaje, kuko ingoma ya FPR-Inkotanyi yubakiye ku kinyoma.

Nyamara ngo UTAZI IYO AVA NTAMENYA IYO AJYA.

RBB nk’urwego nyunguranabitekerezo nyarwanda ruhuje imiryango ya politike n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, ikomeye kuri uyu munsi kandi ikawibukana icyubahiro, yizeza abanyarwanda, baba abahejwe mu gihugu cyabo na FPR Inkotanyi, baba n’abari mu gihugu ariko bari ku ngoyi itagira izina, ko yiteguye gufatanya nabo gushimagira aya mateka, UBWIGENGE koko bukaba ubwa buri mu nyarwanda, haba mu kwishyira akizana mu mitekerereze no mu mivugire, mu kwihaza mubyo atunze n’amafunguro, ndetse no kubana n’abandi mu bwubahane no mu gusangira inyungu.

Tubifurije gukomera ku mateka, ku murage twahawe n’impirimbanyi za Demokarasi n’Ubwigenge, kandi tubijeje ko tuzafatanya kubigeraho, tukipakurura ingoma y’agatsiko yanize ubwigenge. 

Isabukuru nziza y’Ubwigenge.

Imana ibarinde.

Rwanda Bridge Builders (RBB), Urwego Nyunguranabitekerezo ruhuje amashyaka ya politike n’amashyirahamwe ya sosiyete sivile aharanira uburenganzira bwa muntu.

Email : [email protected]