Guhera ku wa 23 kugeza ku wa 25 Ukwakira 2016, amashyaka Mouvement National Inkubiri (MN Inkubiri) n’Ihuriro rishya New Rwanda National Congress (NRNC) yagiranye umwiherero i Oslo mu gihugu cya Norway mu Burayi bw’amajyaruguru.

Intumwa z’imiryango yombi zayobowe n’aba bakurikira :

  • Dogiteri Nkiko Nsengimana, Visi perezida wa mbere wa MN Inkubiri
  • Bwana Joseph Ngarambe, Visi Perezida wa New RNC
  • Bwana Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga mukuru wa MN Inkubiri
  • na Bwana Jonathan Musonera, Umunyamabanga mukuru wa New RNC.

Bwana Eugène Ndahayo, Prezida wa MN Inkubiri na Dogiteri Theogene Rudasingwa bakurikiraniye imirimo y’inama hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Mu nama haje kandi na bamwe mu bagize komite nyobozi z’imiryango yombi.

Imiryango yombi irishimira intambwe nziza imaze kugerwaho mu bufatanye mu gihe kigufi cy’amezi atatu gusa.

Imiryango yombi iremeza ko izasoza ibiganiro mu minsi ya vuba igahamya imiterere y’ubufatanye buyinogeye ndetse ikemeza icyerecyezo na gahunda z’ibikorwa byayo by’igihe gito, iby’igihe kiringaniye n’iby’igihe kirekire.

Imiryango yombi yasanze ihuriye kuri byinshi cyane :

– impamvu yatumye (cause) twiyemeza guhaguruka tugaharanira igihugu kizira ivangura kandi kigaha amahirwe angana abana b’u Rwanda bose
– guharanira u Rwanda rushingiye ku kuri kw’amateka ya rwo, ku butabera, ku bwiyunge nyakuri no kukuzuzanya
– guharanira ko jenoside yibasiye ubwoko bw’Abatutsi ihora yibukwa
– guharanira ko jenoside yakorewe Abahutu yemerwa n’ibihugu ndetse na Loni kandi igahora yibukwa
– Guharanira ko abazize ibindi byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu nabo bibukwa
– Guharanira ko ba ruharwa bose b’ingoma ya MRND n’iya FPR bagezwa imbere y’Abanyarwanda, bakihana cyangwa bagashyikirizwa ubutabera
– Kumenya by’umwihariko imfumbyi, abapfakazi b’abagore n’abagabo b’ayo mahano
– Gushyiraho urwego rukuru rw’igihugu rwo kumenya ukuri no kwunga Abanyarwanda
– Kwemeza ubudahangarwa bw’ubuzima bwa buri wese, n’agaciro k’umuntu
– Gushyira imbere umuco w’ubumuntu no koroherana
– Guharanira igihugu kigendera ku mategeko n’inzego z’ubutegetsi zisangiwe
– Gushyiraho inzego za gisirikare n’umutekano Umunyarwanda wese yibonamo
– Guharanira kurengera Umunyarwanda uwo ari we wese nta vangura
– Gutoza Abanyarwanda guharanira uburenganzira bwabo ku buryo banabwitangira bibaye ngombwa
– Gushyira imbere ikibazo cy’imibereho y’abaturage
– Kurandura impamvu zose zitera ubuhunzi mu Banyarwanda
– Guharanira umubano w’ubwubahane n’ubwuzuzanye mu Karere no muri Afrika.
– Guhoza imbere inyungu z’u Rwanda mbere y’iza ba Mpatsibihugu.

Impande zombi zemera ko ibibazo by’amoko Hutu – Tutsi n’iby’uturere Kiga – Nduga biriho, bikaba byaraciye ibice mu Banyarwanda bityo bikaba bigomba gushakirwa umuti mu mizi yabyo aho kubivugira mu matamatama cyangwa kubeshya ko ntabihari cyangwa bitigeze binabaho na rimwe.

Impande zombi ziyemeje gufatanya gukomeza kotsa igitutu Leta ya FPR Inkotanyi no guharanira kuvugurura u Rwanda ku buryo buri wese yishyira akizana.

Bikorewe Oslo ku wa 25 ukwakira 2016

Dr. Nkiko Nsengimana, Visi perezida wa mbere wa MN Inkubiri

Joseph Ngarambe, Visi Perezida wa New RNC

Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga mukuru wa MN Inkubiri

Jonathan Musonera, Umunyamabanga mukuru wa New RNC