Amakuru dukesha umunyamakuru wacu uri mu mujyi wa Oslo muri Norway aravuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Ukwakira 2016, mu mujyi wa Oslo kuri Kaminuza ya Oslo ishami ry’amategeko habereye inama mpuzamahanga ku biyaga bigari. Iyo nama yateguwe n’umuryango Christian Council of Norway ku bufatanye na European Law Students’ Association (ELSA), International Action for Burundian Diaspora (IABD) na Africa Centre for International Law and Accountability (ACILA).

Haravugwa ko inama yari yatumijwe mu rwego rwo kwerekana ukuri ku bivugwa i Burundi no mu karere k’ibiyaga bigari. Iyo nama yashakaga kwereka na no kuvuga ku nkomoko y’ibyo bibazo no kugerageza gutanga ibisubizo mu nzira zo kubikemura- Abatanze ibiganiro : Mr Keith Harmon Snow, Umwarimu muri Kaminuza ya California, Santa Barbara, Mr Willy Nyamitwe, umujyanama mu biro bya President mu bijyanye n’itangazamakuru Mr William Nyarko, Umuyobozi w ikigo kireba amategeko mpuzamahanga n’ imicungire myiza ACILA

Uretse uhagarariye igihugu cy’u Burundi muri Norway n’umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Willy Nyamitwe hari abayobozi benshi b’amwe mu mashyaka ya opposition nyarwanda ndetse n’abahagarariye umuryango wa Diaspora nyarwanda muri Norway bizwi ko uri mu kwaha kwa Leta iri ku butegetsi i Kigali.

Mu bari b’itabiriye iyo nama bo muri opposition nyarwanda twavuga:

-New RNC: Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera

-MN- Inkubiri: Sixbert Musangamfura

-Ishema ry’u Rwanda: Jeanne Mukamurenzi

Abari baje muri iyo nama bashyigikiye Leta y’u Rwanda bigaragara ko bari bazanywe no gushaka amakuru kuri iyo nama no kumenya abitabiriye iyo nama abo ari bo, twavuga: Perezida wa Diaspora muri Norway: Peter Mugisha, Fidel Sugira na Jean Pierre Ntihabose ariko ntabwo batinze muri iyo nama.

Keith Harmon : Yagerageje kwerekana ko ibibera mu karere k’ ibiyaga bigari ntaho bitaniye n’ibibera mu bihugu by’abarabu aho intambara zikorwa kugira ngo ibihugu by’ibihangange bibashe kwikubira imitungo y’ibyo bihugu ishingiye ahanini kuri petrol. Yerekanye aho intambara zimeze nabi mu karere k’ibiyaga bigari ko bihuye ishusho ku ishusho n’ikarita ya Petroli. Ni ukuvuga ko ahazwi petroli hose mu karere k’ ibiyaga bigari hari iyo mirwano. Yerekanye kandi anatangaza uruhare nka Prezident Clinton we ubwe n’ibigo acunga, uruhare bafite mu gusahura umutungo wa Congo.

Willy Nyamitwe: Yatangiye agaragaza uko kwiyamamaza bwa kabiri kwa Petero Nkurunziza bitashimishije abo muri opposition, maze bagatangiza ibihuha mu baturage bavuga ko ngo hagiye kuba genocide bigatuma abaturage bahunga ari benshi. Yerekanye inkomoko y’ibibazo by’u Burundi n’uruhare igihugu cy’u Rwanda kibifitemo. Yerekanye yifashishije amafoto uko impunzi zavaga I Burundi zakirwaga ku mupaka n’amakamyo na za bus kuburyo biteye impungenge kubona uko kwakirwa kumeze nk’ukureshya umugeni.Aho agaragaza ko u Rwanda rwakiriye n’amaboko arambuye abashakaga guhirika ubutegetsi mu gihugu cy’ uburundi. Yerekanye ko u Rwanda ruha imyitozo ya gisirikare impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda nyuma u Rwanda rukabaha intwaro rukabohereza kujya gutera intambara I Burundi.

Godelieve: uyu mudamu mbere yo kubaza ibibazo bye yabwiye abari aho bose ko yumva iyo nama cyangwa ikiganiro cyagombaga kureba ibibazo by’I Burundi n’uruhare abarundi bafite muri ibyo bibazo n’uburyo byakemurwa. Ko ariko kuri we yatangajwe no kumva ibibazo byose byerekana ko bifite inkomoko mu Rwanda ndetse no ku bihugu by’ iburayi. Yerekanye copy ya resolution ya ONU yasabaga ko hashyirwaho ingabo z’amahanga abaza Willy NYamitwe impamvu iyo resolution idashyirwa mu bikorwa n’u Burundi.

Willy Nyamitwe : Yamusubije yerekana ko iyo resolution ihereye ku binyoma byinshi ko ariyo mpamvu u Burundi buyifata nk’igipapuro. Yatangaje ko muri iyo resolution mu ngingo yayo ya 18 havugwa ibaruwa yohererejwe Leta y’u Burundi, ko mu by’ukuri iyo baruwa itigeze ibaho. Icya kabiri yavuze ko genocide yavugwaga i Burundi itabayeho, ko rero nta mpamvu y’izo ngabo.

Peter Ntihabose: Yafashe ijambo asaba Willy Nyamitwe ko aho kwitakana no gushinja u Rwanda ahubwo u Burundi bwagombye kwigana u Rwanda bakubaka igihugu cyabo. Yakomeje avuga ko abanyarwanda babanye neza mu Rwanda maze abari aho bose baramukwena ku buryo yagombye gutegereza akanya ngo abantu bacururuke abone gukomeza ijambo rye. Ntiyabashije kurangiza neza ibyo yavugaga kuko abari aho benshi batangiye kujujura usanga bibaza isi abamo cyangwa ukuri akoresha. Byaje kugaragara ko hari ibimeze nka gahunda yo gutesha umurongo inama yari yakozwe mu mutekano ubwo Uwo Peter Ntihabose, Peter Mugisha , Fidele Sugira na Godelieve banyuzagamo bagaca abantu mu ijambo bagasakuza bahereye aho bari bicaye inyuma muri salle. Bahise basohoka biruka ubwo Musangamfura Sixbert na Joseph Ngarambe bahagurutse bashaka kugira icyo bavuga.

Joseph Ngarambe : Yerekanye ko amajyambere avugwa na Kagame na Leta ayobora ntaho ashingiye, mu byo yise “cosmetic development” . Yerekanye ko u Rwanda nyuma y’intambara rwakuriweho amadeni yose rwari rufite ariko kugeza ubu rukaba noneho rwarengeje n’amadeni rwari rwarasonewe. Yatangarije abari aho ko ingengo y’imari y’u Rwanda igendera mu gihombo kugeza magingo aya. Ko u Rwanda rutumiza ibirenze kure ibyo rwohereza mu mahanga. Joseph Ngarambe yibukije abari aho ko u Rwanda rukoresha nibura milliyoni 450 z’ amadollari mu gutumiza ibiribwa mu mahanga.

Musangamfura Sixbert we yatangiye yisegure ku bari bari aho bose ku myitwarire hamwe n’amagambo byashoboraga kwitirirwa abanyarwanda bose. Avuga ko ibyatangajwe n’abo banyamuryango ba “Rwandan Diaspora in Norway” bitagomba kwitirirwa abanyarwanda bose. Yerekanye ko ubumwe uwo munyarwanda yavuze ko ari amagambo ye kuko inama nk’iyi aza kuvugiramo ibyo ashaka, idashobora kubaho mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Yibukije abari aho imfungwa za opinion ziri mu Rwanda. Yibutsa uguhotora, gushimutwa no kwicarubozo abatavuga rumwe na Leta ya Kagame haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

William Nyarko: We yerekanye uko ibihugu bikomeye bikoresha inkiko mpuzamahanga kugira ngo bigere ku nyungu zabo ko ariko akenshi byoroherezwa n’abayobozi b’Afrika batareba kure bakihutira gusinya mwene ayo masezerano batabanje kureba ingaruka zabyo mu minsi iri imbere. Yatangaje ko nta gihugu gishobora guhatirwa gusinya amasezerano nk’ay’urukiko mpanabyaha rugaragara nk’aho rwibasira ibihugu n’abayobozi ba Afrika.

Umubyeyi ukomoka muri Soudan y’amajyaruguru yamubajije ikibazo avuga ati ese ni gute ibihugu byacu bishobora kugera ku mahoro iyo tugira dialogue mu gihugu imbaraga zose zirimo zikumvikana ku nzira ifatwa ariko ukumva ngo hari indi opposition iri hanze y’igihugu akenshi iba ishyigikiwe n’ibyo bihugu by’amahanga. Yatanze urugero rw’igihugu cye cyacitsemo kabiri ariko na n’ubu igice cy’amajyepfo kikaba kikiri mu ntambara.

Willy Nyamitwe yamusubije avuga ko abanyafrika bagombye guhaguruka bagafata imiyoborere yabo. Yavuze ko ku bihugu biba bishaka gukomeza kuvoma ubukungu bwa Afrika ko kuri bo ibiganiro bivuga abagabo bahura bambaye za costumes na cravates maze bakicara ku meza bakagabana ubutegetsi. Ko ariko mu by’ukuri ubutegetsi ahubwo ari ubw’abaturage. Yavuze ko rero akenshi mwene ibyo biganiro ariyo mpamvu bikomeza gukurura intambara na nyuma yabyo.

Uretse abo banyarwanda bavuzwe hejuru bakorana na Kigali nta kindi kibazo cy’umutekano cyari gihari. Sosiete yigenga ishinzwe umutekano yari yatangaje ko bazi ko hari ambassadeur n’abandi bategetsi n’abayobozi ko rero nta kibazo gihari ko mu gihe byabarenga bafite ligne directe yo guhamagara police yari iryamiye amajanja hafi aho.

Mbere y’iki kiganiro hamenyekanye ko hakozwe propaganda ndende yatumye bamwe mu banyanoruveji bashakaga kwitabira iyi nama bisubiraho kuko babwiwe ko ngo ababatumiye bitegura cyangwa bakoze genocide!

Martin