ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 012 /PSIMB/2014 RIJYANYE N’IMYAKA 20 FPR IMAZE YICA IGAKIZA.

Rishingiye ku ngorane ziri mu Rwanda muri iki gihe zishingiye cyane cyane ku bukene n’ubutindi bikomeje kuzonga imbaga nyamwishi y’Abanyarwanda; Rigarutse kandi ku mutekano ukomeje kubura mu Rwanda aho Abanyarwanda bahunga, bafungwa, bagashimutwa abandi bakicwa; Rimaze kubona ko Leta iyobowe na FPR yamaramaje mu gufunga urubuga rwa Politiki aho kunenga FPR ari sakirirego; Rimaze kubona kandi ko Leta ya Kigali imaze gushyirwa mu kato n’amahanga uhereye ku bihugu by’abaturanyi; Ishyaka PS IMBERAKURI riratangariza amahanga, Abanyarwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere: Imyaka makumyabiri FPR iri ku butegetsi yaranzwe n’ubukene n’ubutindi bikomeje kugariza Abanyarwanda aho ibyiza n’iterambere Intore za FPR zikomeje kurata byikubiwe n’abantu bake bashobora kwigerera ibukuru.Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga FPR ndetse n’amahanga yahumye amaso ntacyo bagomba kwishimira kuko iterambere ridasangiwe riba riganisha igihugu mu nyenga

Ingingo ya 2: Ishyaka PS IMBERAKURI rirahamya rikomeje ko kuva FPR yafata igihugu u Rwanda n’Akarere rurimo ntabwo byigeze bigira umutekano. Ibi bikaba biterwa na Politiki ya “mpatse Akarere” ya FPR ishingiye ku ndoto yo kwigira igihangange no kwigarurira Akarere k’Ibiyaga bigari.Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risanga iyi ariyo mpamvu ibihugu byo mu Karere ndetse n’amahanga bikomeje gushyira mu kato u Rwanda no kwanga Umunyarwanda aho ari hose nk’uko byagenze muri Tanzaniya.

Ingingo ya 3: Imyaka makumyabiri irashize Ishyaka FPR ryabaye byose, ryica rigakiza,ritanga umucyo rigatanga imvura,ritera rikiyikiriza ,rinywera ku nkongoro ya Dede, ryaragize u Rwanda Ubwami bw’Ubwidishyi,,rihungisha ,rifunga,ririgisa,ryikica abanyapolitiki n’abandi bose bashatse kunenga FPR.

Abanenga FPR bahuye n’izo ngorane ni benshi nka RUSANGWA SIBOMANA Aimable wari Umunyamabanga wihariye wa Prezida Fondateri wa PS Imberakuri warigishijwe,RWISEREKA André KAGWA; Visi Prezidawa Green Party wishwe aciwe umutwe, Dr NIYITEGEKA Théoneste ufunzwe kubera ko yatinyutse kwiyamaza kuba Umukuru w’u Rwanda mu mwaka 2003, Mme INGABIRE Victoire; Prezida wa FDU INKINGI ufunzwe kubera ko yatinyutse kwiyamamaza kuba Umukuru w’Igihugu, mu mwaka 2010, Me NTAGANDA Bernard; Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI wafunzwe imyaka 4 kubera ko yashatse kwiyamamaza kuba Umukuru w’u RWANDA mu 2010, RUGAMBAGE Jean Léonard ; umunyamakuru w’ikinyamakuru UMUVUGIZI wishwe arashwe kubera kwandikainkuru zinenga FPR na Leta iyoboye n’abandi bahejejwe ishyanga kubera kwamagana FPR.

Ingingo ya 4 : Mu myaka makumyabiri iri ku butegetse yafashe ku ruhembe rw’umuheto nyuma y’intambara yamennye amaraso menshi y’inzira karengane; Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga FPR n’abayishyigikiye bakagombye kugira ipfunywe n’ikimwaro mu kwizihiza imyaka 20 iri ku butegetse kuko nta kwibohoreza mu maraso..Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risanga ko kwibohoza nyakuri ari ibinyuze mu nzira ya demokarsi aho guca mu nzira y’ubusamo y’amasasu kuko intambara itera inzika n’inzigo iyo bigiye cyera bihorerwa amaraso !

Ingingo ya 5 : Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba rikomeje amahanga kudakomeza kurebera FPR kuko ibikorwa byayo bifitanye isano muzi n’ibikorwa byabaye mbere ya genocide yakorewe Abatutsi muri 1994. Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga ingaruka z’ibyo bikorwa bishobora byanze bikunze gusubiza u Rwanda mu kaga kaganisha kuri genoside yindi.Birabe ibyuya ntibibe amaraso !

Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI

Me NTAGANDA Bernard (sé)