Itangazo rigenewe leta y’u Rwanda rirebana n’impungenge dutewe n’ifatwa n’ifungwa bya Aimable Uzaramba Karasira ryo ku wa 6 Kamena 2021

Aimable Karasira Uzaramba

Twebwe, abacikacumu rya genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 dushyize umukono kuri iri tangazo, duhamagariye leta y’u Rwanda kubungabunga umutekano wa bwana Karasira uri mu maboko ya RIB ku Kicukiro, Kigali.

Nyuma y’ifatwa n’ifungwa bya bwana Karasira tariki ya 31 Gicurasi 2021, bikurikiye itotezwa rikomeye yakorewe na Leta y’u Rwanda nyuma yo gushyira hanze ibitekerezo bye bijyanye n’irimburwa ry’umuryango we mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, duhamagariye Leta y’u Rwanda kumuha uburenganzira bwe bwose agenerwa n’amategeko harimo uburenganzira ku buzima, ubujyana n’ifatwa n’ifungwa by’agateganyo harimo gufatwa nk’umwere igihe cyose atarahamwa n’icyaha ndetse no guhagararirwa n’umwunganizi mu mategeko yihitiyemo.

Mu ibaruwa bandikiye umuryango mpuzamahanga, abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’itangazamakuru, leta y’u Rwanda ikagenerwa kopi tariki ya 17 Kanama 2020, ibaruwa yari ifite umutwe ugira uti “Ubutumwa bujyana n’ihonyorwa rikabije ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu rikorerwa abarokotse genocide yakorewe Abatutsi”, abacikacumu 37 bagaragaje impungenge bari batewe n’itotezwa ryakorerwaga bwana Karasira. Berekanye ibimenyetso byisubiramo mu itotezwa rye byasaga cyane n’iby’iry’abandi bacikacumu bishwe bari mu maboko yínzego z’umutekano za leta. Muri abo turatangamo ingero eshatu ari zo za bwana Assinapol Rwigara wishwe tariki ya 4 Gashyantare 2015; Dogiteri Emmanuel Gasakure wishwe arashwe n’umupolisi kuya 25 Gashyantare 2015 ubwo yari mu buroko bwa polisi na bwana Kizito Mihigo na we wahotorewe mu buroko bwa polisi tariki ya 17 Gashyantare 2020. Twavuga kandi n’abandi batari abacikacumu rya jenoside yakorewe Abatutsi bishwe cyangwa bakaburizwa irengero bari mu maboko y’inzego z’umutekano za leta.

Mu bimenyetso ngarukagihe by’ingenzi bibanziriza cyangwa biherekeza ihotorwa ry’abacikacumu ba jenoside kuva muri 1994, harimo byinshi biragaragara mu itotezwa rya bwana Karasira. Muri ibyo twavugamo nko kwibasirwa no gushinjwa ibinyoma bikozwe n’abantu barimo na bamwe mu bayobozi ba leta ndetse n’abakada bakuru b’ishyaka rya FPR (Front Patriotique Rwandais) ishyaka riri ku butegetsi; kwirukanwa ku kazi binyuranije n’amategeko; kwandagazwa mu itangazamakuru ribogamiye kuri leta; itotezwa rihoraho rikozwe n’inzego z’umutekano; gukomanirizwa no guhabwa akato bijyana n’iterabwoba rishyirwa ku muntu wese ushatse kugirana umubano usanzwe na we, n’ibindi.

Kubera izo mpamvu tuvuze hejuru, dutewe impungenge n’ubuzima bwa bwana Karasira igihe cyose ari mu maboko y’inzego z’umutekano za leta. Tukaba tuboneyeho umwanya wo gusaba dukomeje ko ubuzima bwe bwabungabungwa kandi agahabwa uburenganzira bwose agenerwa n’amategeko byaba mu bihe by’iperereza cyangwa by’urubanza igihe rwaramuka rubaye.

Tubaye tubashimiye,

Abashyize umukono kuri iri tangazo:

1. Basabose Philippe, Kanada
2. Bayingana Jovin, Leta zunze ubumwe za America 3. Dusenge Ada, Kanada
4. Gasirabo Dada, Kanada
5. Gwiza Tabitha, Kanada
6. Kagabo Mireille, Kanada
7. Kageruka Bonaventure, Afurika y’epfo
8. Kayijuka Emérance, Kanada
9. Kayisire Clarisse, Kanada
10. Mukarugagi Matiboli Alvera, Ububiligi
11. Muhayimana Jason, Ububiligi
12. Mukeshimana Séraphine, Ububiligi
13. Munanayire Emmelyne, Ububiligi
14. Murwanashyaka Théogène, Hispaniya
15. Murorunkwere Agnes, Kanada
16. Ndwaniye Siméon, Kanada
17. Niyibizi Hosea, Kanada
18. Nkubana Louis, Kanada
19. Ntagara Jean Paul, Kanada
20. Rugambage Louis, Ubuholandi
21. Rugambwa Teddy, Ubwongereza
22. Rutagengwa Emile, Afurika y’epfo
23. Rutayisire Angélique, Ububiligi
24. Sherti Epimaque, Ububiligi
25. Umutoni Josiane, Ububiligi
26. Utamuliza Eugénie, Kanada
27. Uwase Priscilla, Leta zunze ubumwe za America

28. Uwigabye Prisca, Leta zunze ubumwe za America