Umuvugizi wa RIB yasobanuye ibishinjwa Aimable Karasira

Dr Thierry Murangira

Mu Rwanda, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwongereye icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo ku bindi 3 Aimable Karasira yari akurikiranyweho.

Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, avuga ko Karasira yasanganywe amafaranga akabakaba miliyoni 30 z’amanyarwanda atashoboye gusobanura aho yayakuye. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ayo mafaranga yahawe yayakoresheje mu gukora ibyaha akurikiranyweho.

Karasira Aimable, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu n’ukwishyira ukizana, yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Yatawe muri yombi ku itariki ya 31 Gicurasi 2020.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Venuste Nshimiyimana akorera Ijwi ry’Amerika i Londres mu Bwongereza, umuvugizi wa RIB yatangaje ko Karasira azitaba ubushinjacyaha kuri uyu wa mbere tariki ya 07/06/ 2021.