Itangazo rikangurira kutitabira referendum iteganyijwe :

Rugema Kayumba

Abanyarwanda duhuje umurage gakondo iyi kamarampaka ntikwiye igihe abana bamwe b’u Rwanda bakomeje guhezwa mu murage twese dusangiye.

Kamarampaka ntikwiye gukorerwa umuntu rukumbi igihe hari abari mu buroko bazira ibitekerezo byabo cyangwa guhimbirwa ko batekereje, abandi bakazira ko bavuze kandi kuvuga ari inkingi remezo ya demokarasi.

Gutora iyi kangampaka yiswe  Kamarampaka ni ukwimika umuco mubi wanga ibiganirompaka ku cyerekezo cy’umurage wacu, ni uguhamba demokarasi, amahoro, n’ubutabera ku gicumbi cy’iterabwoba n’ubwicanyi.

Banyarwanda bari mu mahanga, impunzi bagenzi banjye, imiryango y’abahagarariye u Rwanda mu mahanga, banyenshuri b’u Rwanda mu mahanga, ngabo z’ u Rwanda ziri mu mahugurwa hanze y’u Rwanda n’abari mu butumwa icyi ni igihe mutezwe n’amateka nk’uko byabaye mu wa 1959 igihe batoraga abandi bahunga ,abandi batwika, abandi batwikirwa, bamwe batema, abandi batemwa.  Itandukaniro ni ibihe n’ubushobozi, n’inyito ariko uburiganya ni bumwe!

Abanyarwanda twatora dute amatora atateguwe ngo impande zose zigaragare mu matora? Haba hate amatora ibiro by’amatora bitazwi mu Rwanda ndetse n’i mahanga tugomba gutorera?

Twatora dute tudafite indorerezi z’ay’omatora? Bana b’u Rwanda umurage ni uwacu turawusangiye ntawe ukwiye kuwucibwamo, ntawe ukwiye kwicirwa ko yatekereje, yavuze, yifuje!

Ntawe ukwiye kwimwa n’uburenganzira bwo kugira uruhare mu kubaka igihugu cye, ntawe ukwiye kugirwa umwanzi kuko ubimwita amurusha amaboko no kumukangisha kwicwa!

Kutitabira aya matora ni uguha agaciro nyako ubunyarwanda bwawe uzirikana abicwa iwacu, n’i mahanga bazira ibitekerezo byabo. Kutitabira aya matora ni ukwanga umugayo.

Abanyarwanda mbifurije gukomeza kwihangana mu ngorane nyinshi z’akarengane mukomeje guhura nazo n’imiryango yanyu.

Bikorewe Oslo Norway
Rugema Kayumba RNC (Norway)