ITANGAZO RUSANGE RY’AMASHYAKA BANYARWANDA N’ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU

    Ishyaka BANYARWANDA n’ ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU aramenyesha abanyarwandakazi n’Abanyarwanda, abari mu Rwanda no hanze yarwo hirya no hino kw’Isi ko ayo mashyaka yombi amaze iminsi mubiganiro bya politiki hagamijwe guteza imbere ubumwe muri opposition nyarwanda mu kuyifasha gushyira hamwe igakuraho byihuse ingoma y’igitugu ya Gen. Paul Kagame na système y’agatsiko ka FPR ye.

    Ayo mashyaka yombi yamaze kugaragaza ko yumvikana kubibazo bikomeye bibangamiye abanyarwanda birimo nk’ikibazo cy’ubutabera bungana ku Banyarwanda bose kubirebana n’ibyaha ndengakamere bya Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe na Jenoside yakorewe Abahutu. Ni muri urwo rwego kandi amashyaka yombi yiyemeje guteza imbere gahunda yo kuvuga ukuri nyakuri nta guca iruhande kuri ubwo bwicanyi bwombi n’ababugizemo uruhare bose bakabibazwa.

    Ayo mashyaka yamaze kandi kumvikana ko New Generation/Nouvelle Génération muri politiki ya opposition nyarwanda igomba gufata iyambere ifatanije n’abandi banyapolitiki bakuze bashishikajwe no kuzuzanya n’abandi bagahuriza hamwe imbaraga zabo bakagarurira abanyarwanda bose ikizere hubakwa u Rwanda rushyashya rwa bose rutavangura amoko, uturere, amadini n’ibindi.

    Kugirango impinduka za Demokarasi zihutishwe, Ishyaka BANYARWANDA n’Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU yiyemeje kwegera amashyaka yandi ya Opposition hamwe na sosiyete sivile bafite ubushake bwo gukorana n’abandi mu kubahana hagamijwe gushyira hamwe imbaraga zo kurwanya igitugu cya P.Kagame na système y’Agatsiko ke ka FPR-Inkoranyi. Amashyaka yombi azakomeza ubwigenge asanganywe mumiterere yayo no mubikorwa byunganirana kandi ibiganiro bizakomeza umwaka utaha wa 2013 bigere ku ngingo nyinshi zireba Politiki y’u Rwanda n’akarere ruherereyemo ndetse n’amahanga.

    Bikozwe tariki ya 30/12/2012

     

    Hon. Jean Marie V. MINANI
    Perezida w’Ishyaka Isangano-ARRDC ABENEGIHUGU
    Tel: (49)1746296681
    Email: [email protected]

    Hon. Boniface RUTAYISIRE
    Perezida w’Ishyaka BANYARWANDA akaba na Perezida w’association
    y’abavictimes TUBEHO TWESE asbl
    Tel: (32) 488250305
    Email: [email protected] (yahoo.fr)

    Comments are closed.