Rwanda:Abanyapolitiki bafunze izi mpera z'umwaka ntiziboroheye na gato

Photo/ Me Bernard Ntaganda wa PS Imberakuri na Madame Victoire Ingabire wa FDU-Inkingi bafungiye mu Rwanda.

Amakuru atangazwa na Visi Perezida w’ishyaka PS Imberakuri, Bwana Alexis Bakunzibake aravuga ko amakuru bafite aturuka muri gereza ya Mpanga avuga ko umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri Nyakubahwa Me NTAGANDA Bernard arwaye bikomeye.

Turakomeza gukurikiranira hafi aya makuru kuko kugeza ubu ntitwari twamenya icyamuteye uburwayi.Twababwira ko na none bwana Andrew MUGANWA arwariye bikomeye mu bitaro bya Kibagabaga.

Ubucucike n’imibereho mibi biri mu magereza ni bimwe mu biri gutera indwara z’urudaca abafungwa.

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. ni kubasengera Yesu ukiza ntaho yagyiye arahari kandi ijisho rye ntaho ritareba no murigereza rigyerayo ni bihangane bazakira

Comments are closed.