Itangazo ryatumye bamwe mu bakuru ba RNC muri Canada bahagarikwa.

Ihuriro Nyarwanda – RNC
Intara ya Canada
Komite Nshingwabikorwa

Imyanzuro y’inama ya Komité nshingwabikorwa yateranye kuwa 21 ugushyingo 2019.

Abitabiriye inama :

-Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor

-Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije, umucungamutungo w’intara ya Canada n’akarere ka Ottawa- Gatineau

-Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau

-Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugoli mu ntara ya Canada, umubitsi mu karere ka Windsor.

Abataritabiriye inama batanze impamvu:

-Viateur Mbonyumuvunyi, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Montréal

Abatitabiriye inama batatanze impamvu :

-Anastase Rekeraho, Umunyamabanga ku rwego rw’intara ya Canada

-Jean Paul Bisamaza, Komiseri ushinzwe ububanyinamahanga ku rwego rw’intara ya Canada

-Patrick Uwariraye, Umuhuzabikorwa w’intara ya Canada

Komite nshingwabikorwa yateranye kw’italiki ya 21 ugushyingo 2019. Abitabiriye inama batoye ko Achille Kamana ayiyobora. Inama yarigamije kumva no gutanga ibisubizo ku bijyanye n’ubusabe bw’umucungamutungo w’intara ariwe Bwana Jean Paul Ntagara bwo kutugezaho imbogamizi afite mu kazi twamushinze.

Inama yatumijwe hagendeye ku ngingo zikurikira:

● Amategeko shingiro (statut 22.1,2,3,4,5);
● Amategeko ngengamyitwarire (ROI 7,911,17,21,36);
● Inama za komite Nshingwabikorwa zabanjirije iyi;
● Amabaruwa yahererekanyijwe kuri iki kibazo;
● Imbuga nkoranyambaga zifashishijwe muri iki kibazo;

Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe n’umucungamutungo ndetse bakanabiganiraho, abagize komite nshingwabikorwa basanze harabayeho kutubahiriza inzego zacu ndetse n’ubwigenge bwazo. Basanze kandi umucungamutungo ataragundiriye amafaranga nkuko byavuzwe na bamwe, ahubwo yifuje ko hakurikizwa amategeko.

Kubera izo mpamvu, komite nshingwabikorwa yafashe ibyemezo ku bwiganze busesuye bw’abitabiriye inama (concensus) bikurikira:

  1. Komite nshingwabikorwa yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo umuhuzabikorwa w’intara ya Canada ariwe Bwana Patrick Uwariraye guhera kw’italiki ya 21 ugushyingo 2019 kugeza igihe hazaba inama rusange izafata ibyemezo ndakuka.
  2. Komite nshingwabikorwa, yagaye imyitwarire idahwitse ya Bwana Jean Paul Bisamaza, watukanye ndetse akanakoresha imvugo zitubaha bagenzi be. Akaba asabwe kwandika ibaruwa isaba imbabazi bwana Jean Paul Ntagara ndetse n’abandi bose bagize komite nshingwabikorwa.
  3. Komitenshingwabikorwairasabaumucungamutungokurwegorw’Isi ariwe Bwana Corneille Minani ndetse n’umunyamabanga ku rwego rw’Isi ariwe Bwana Gervé Condo, ko bakubaha ubwigenge bw’Intara ya Canada mu mikorere yayo. Igihe izagira ikibazo itabashije kwikemurira, izabitabaza nkuko amategeko abiteganya.
  4. Yagaye imyitwarire ya Viateur Mbonyumuvunyi nk’umusangirangendo w’inararibonye, warebereye iki kibazo ariko ntafate ingamba zikwiriye zo kugikemura.

Komite nshingwabikorwa irahamagarira abagiyigize bose gukomeza kwitabira ibikorwa by’Ihuriro Nyarwanda kandi ibashishikariza gukomeza gutekereza ku byakorwa ngo iki kibazo gikemuke burundu.

Komite nshingwabikorwa irasaba abayobozi bose gukomeza imirimo yabo igamije gukomeza guteza imbere Ihuriro. Mururwo rwego, turabashishikariza ko imisanzu yakomeza gutangwa nkuko byari bisanzwe kugeza habonetse umucyo kuriki kibazo.

Komite nshingwabikorwa kandi izashyira ingufu initabire ibikorwa byose bigamije gukemura iki kibazo binyuze mu nzira nziza kandi zihamye, bityo ibibazo n’imyitwarire nkiyi ntibizongere kuba.

Uwaba wifuza ibisibanuro birambuye kubyo komite nshingwabikorwa yashingiyeho ifata imyanzuro yayo, yabisaba umuyobozi w’inama.

Byandikiwe muri Canada, italiki ya 21 ugushyingo 2019.

Bimenyeshejwe:

Jerome Nayigiziki, Umuhuzabikorwa Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda-RNC
Gervais Condo, Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda-RNC
-Corneille Minani, Umucungamutungo mukuru w’Ijuriro Nyarwanda-RNC

1 COMMENT

  1. Muhorane Imana banyarwanda Banyarwandakazi ahomurihose ndabasaba gutabariza abanyarwanda bimpunzi zirimo kwicwa na RDF Kagame muri Rdc kuki Rnc ntarayumva itabariza iziriyanzira karengane ahontimwaba mufite agenda cache avec les criminel de ce régime barbare sanguinaire de Paul Kagame répondent svp???????

Comments are closed.