ITANGAZO RY’IHURIRO NYARWANDA RNC KU BIMAZE IMINSI BIRIVUGWAHO

Pretoria, 09 Ukuboza 2019

Hashize iminsi cyangwa amezi abantu banyuranye, cyane cyane abanyarwanda; bandika cyangwa bakaganira ku maradiyo, imbuga nkoranyambaga zinyuranye, abantu ku giti cyabo ku mbuga bahuriyeho; bamwe bandika bisanzwe, abandi bavuga ko barimo gukora ubusesenguzi cyangwa bavuga uko babyumva kw’Ihuriro Nyarwanda, RNC. Hari n’abibaza bati “kuki Ihuriro ritatubwira iki kuki, kuki, kuki?”

Hari abavuga cyangwa bandika wumva bahangayikishijwe n’ibibera mw’Ihuriro Nyarwanda RNC bibaza uburyo ryatera imbere rikihutisha urugamba rwo kubohora abanyarwanda; hari abandi usanga bashaka kunenga cyangwa kuzana ubundi bugororangingo mu buyobozi n’imikorere y’Ihuriro. Ariko hari n’abo usanga bagamije guharabika, gusiga icyasha cyangwa kuba banasenya Ihuriro; hari n’ababa bahana amakuru asanzwe kw’Ihuriro, RNC. Hari n’abandi bafite impamvu nyinshi zinyuranye ariko zitazwi.

Ibibazo byakunze kugaragara cyane mw’itangazamakuru ni nk’ikirebana n’iburirwarengero rya Komiseri Benjamin Rutabana ushinzwe Amahugurwa mw’Ihuriro Nyarwanda. Hari abibajije kw’iyegura rya Komiseri Jean Paul Turayishimye ku mirimo ye nk’umuvugizi w’Ihuriro ndetse n’ihagarikwa rye ry’agateganyo ku mwanya we nka Komiseri w’ubushakashatsi.

Hari abibajije kw’ihagarikwa ry’agateganyo ku mirimo inyuranye bamwe mu bayobozi bo mu ntara ya Canada bakoraga ndetse hari na bane bageze aho barasezererwa burundu nk’abayoboke b’Ihuriro. Hari abavuze ku matora yabereye mu gihugu cya Uganda abatowe bavuga ko ari abayobozi mw’Ihuriro.

Hari inyandiko nyinshi na none zagaragaye zivuga ko hashyizweho ubuyobozi bw’agateganyo bw’Ihuriro mu gihugu cy’Afurika y’Epfo. Ibi byagaragaye mu kinyamakuru kitwa The Rwandan, dore ko ari nacyo gisigaye gitangarizwamo inyandiko nyinshi zivuga kuri kimwe cyangwa byinshi mu byavuzwe hejuru birebana n’Ihuriro; hari za Rushyashya, Rwanda Tribune, Igihe.com, The New Times, n’ibindi nkabyo.

Turagirango dutangarize abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda RNC, abandi banyarwanda baharanira impinduka bakorano n’Ihuriro n’abadakorana na ryo, abanyarwanda bari mu miryango idashingiye kuri politiki n’abatari muri politiki ibi bikurikira:

(1) Kuba Ihuriro Nyarwanda, RNC ryaragiye rigarukwaho kenshi ni ikimenyetso ko ririho, rifite ubuyobozi buhamye, bufitiwe icyizere kandi ko rikora gahunda ryemereye abanyarwanda. Udakora ntamenywa, ntagaragara, ntavugwa, ntiyandikwa, ntanengwa, ntiyibasirwa.

(2) Ku kibazo cya Komiseri Benjamin Rutabana. Koko havuzwe kandi handikwa byinshi ndetse n’Ihuriro ryakivuzeho bihagije. Mu minsi yashize umuryango we watangarije ababyumvise ko noneho wajyanye icyo kibazo mu mategeko. Nk’Ihuriro rero tukaba dusanga ari byiza guha umuryango umwanya kugirango ugerageze n’izo nzira. Muri urwo rwego kandi, Ihuriro ryiteguye gutanga umuganda waryo kugirango icyo kibazo kigume gusobanurwa neza uko giteye muri iki gihe no mu bihe bizaza.

(3) Kwegura kwa Komiseri Jean Paul Turayishimye ni uburenganzira afite kuko yanavuze ko yabisabye akabyemererwa, kimwe n’undi muyobozi wese wabisaba. Ibyo nawe ubwe yarabisobanuye bihagije.

(4) Gufatira ibihano uwo ariwe wese harimo guhagarikwa ku mirimo by’agateganyo cyangwa mu gihe cyagenwa n’urwego rwamuhagaritse; gusezererwa burundu nabyo ni bumwe mu buryo Ihuriro cyangwa indi miryango imeze nkaryo yifashisha mu gutsura imikorere myiza kandi ijyanye n’imigabo n’imigambi y’iyo miryango ku bayoboke n’abayobozi abo aribo bose. Ibi rero ni ibintu bisanzwe, nta gishya kirimo, ntawe byagombye gutangaza.

(5) Abayoboke bagiye batoresha inzego z’ubuyobozi zidakurikije amategeko agenga Ihuriro n’imikorere myiza yimakajwe mw’Ihuriro nabo ubwabo bazi ko ibyo bakoze bidafite agaciro kandi bagiye bibutswa uburyo bwiza bwo gukora haba mu gihugu cya Uganda, muri Canada cyangwa ahandi hose byaba.

(6) Abagiye bandika inyandiko zinyuranye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ku maradiyo anyuranye n’ahandi, bavuga uko babyumva nabo ni uburenganzira bwabo ariko bene izo nyandiko cyangwa ibindi bimeze nkazo ntaho bihuriye n’Ihuriro; byabazwa bene byo.

Ihuriro Nyarwanda rirongera gushimira abayoboke baryo, rifitiye icyizere kidahungabana ubuyobozi bwaryo ku nzego no mu ntara zose rikoreramo kandi rizakomeza ryimakaze umuco wo kwishyira ukizana kwa buri wese. TWESE HAMWE TUZATSINDA.

Dr Etienne Mutabazi

Umuvugizi w’Ihuriro RNC

[email protected]