« KOMISIYO Y’U RWANDA ISHINZWE UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU NTA GIHAGARARO N’IJAMBO IGIFITE BYO GUTABARIZA ABANYARWANDA NGO BABA BAHOHOTERWA NA LETA YA UGANDA »

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°019/PS.IMB/NB/2019 : 

Bushingiye ku kiganiro Komisiyo  y’Uburenganzira bw’ikiremwamuntu  mu Rwanda yagiranye n’abanyamakuru maze ikamagana Leta ya Uganda iyishinja guhohotera Abanyarwanda baba muri icyo gihugu ;

Bimaze kugaragara ko  iyo Komisiyo  y’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda ikomeje gufunga amaso imbere y’ibikorwa by’ihohoterwa ry’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu byabaye itetu mu Rwanda ;

Bimaze kugaragara kandi ko iyo Komisiyo kimwe n’izindi nzego za Leta zidakorera Abanyarwanda ahubwo zikorera mu kwaha kwa  FPR INKOTANYI ;

Ubuyobozi bw’Ishyaka rya PS Imberakuri buramenyesha Abanyarwanda ndetse n’Amahanga ibikurikira :

Ingingo ya mbere :

Nubwo biri mu nshingano zayo ;Komisiyo y’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda nta gihagararo n’ijabo ifite byo kwamagana ibikorwa byo guhohotera  Abanyarwanda baba muri Uganda  byaba bikorwa n’icyo gihugu igihe cyose ikomeje kurebera , gukeneka no kutamagana  ibikorwa by’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu bikomeje gukorwa na Leta ya FPR INKOTANYI.

Ingingo ya 2 :

Komisiyo ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda yaranzwe kandi ikomeje kurangwa no kurebera ibikorwa  binyuranye bihohotera  Abanyarwanda bikorwa na Leta ya FPR INKTANYI.Muri ibyo bikorwa byabaye itetu havugwa bimwe :

-Iyicwa n’izimira ry’abatavugarumwe na Leta ya FPR INKOTANYI ;

-Ifunga n’ifungafunga ry’abatavugarumwe na Leta ya FPR ;

-Kwicisha inzara imfungwa  muri rusange no guhuhura by’umwihariko izirwaye zidashobora kugemurirwa ;

-Kwambura bya kiboko Abanyarwanda amasambu yabo maze bakayagabira abashoramari ;

-Kuba Abanyarwanda babuzwa gusohoka mu Rwanda kugira ngo bajye gushaka amaramuko mu bihugu by’ibituranye ;

-Kuba inzara inuma kubera politiki mbe ya Leta ya FPR INKOTANYI ;

-Imisanzu y’urudaca yakwa bya kiboko Abanyarwanda ;

-Kwambura amasoko abacuruzi  baciritse nk’abatwara amatagisi y’amavatiri.

Ingingo ya 3 :

Ishyaka PS Imberakuri  rirasanga  imvugo ya Komisiyo y’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda yo gushimangira ko Uburenganzira bw’ikiremwamuntu  bwubahirizwa mu Rwanda ku urugero rushimishije ari  agashinyaguro.Riboneyeho kumenyesha Abanyarwanda ndetse n’Amahanga ko ibyo iyo Komisiyo ivuga bigamije guhishira ibikorwa  by’ihohotera ry’ikeremwamuntu bikorwa na Leta FPR bityo rikaba risanga raporo zose zikorwa n’iyo Komisiyo zitagomba guhabwa agaciro.

Bikorewe i Kigali,kuwa 10 Ukuboza 2019

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)