ITANGAZO RY'IHURIRO NYARWANDA (RNC) RYAMAGANA ITERABWOBA RIKOMEJE GUKORWA NA LETA Y'U ‪RWANDA‬ .

Ihuriro Nyarwanda ryamaganye byimazeyo ibikorwa by’ Iterabwoba Leta iyobowe na Prezida Kagame ikomeje gukorera abaturage, rinashimira na Leta z’ Unze ubumwe z’ Amerika (USA) kwamagana iyo mikorere ya Leta y’ u Rwanda idahwitse.

Hashize iminsi mu Rwanda havugwa ubugizi bwa nabi budasanzwe, n’ imfu za hato na hato. Mu ijoro rishyira kuwa 2 Gashyantare 2016, abaturage ba Ndera baraye batewe n’ abantu bitwaje intwaro za gakondo ndetse n’ amatoroshi akoreshwa n’ Inzego zishinzwe umutekano. Kugeza ubu haravugwa abantu icyenda bakomerekejwe n’ icyo gitero. Inzego z’ Umutekano ntizivuga rumwe kuri iki gitero aho Ingabo zivuga ko u Rwanda rwatewe n’ Umwanzi kubera ubuhanga ibyo bitero bwakoranwe, naho Polisi ikavuga ko ari ibisambo.

Ku italiki ya 25 Mutarama, nabwo inkuru y’ Inca mugongo yamenyekanye ko umunyamakuru Mahoro Giovanni wakoreraga Radio Salus yapfuye urupfu rutunguranye, nubwo benshi bemeza ko yahawe uburozi. Ibyo byakurikiwe n’ Ishimutwa ry’ abantu benshi biganjemo abo mu idini rya Islam, kugeza uyu munsi bafungiye ahantu hatazwi.

Ku itariki ya 24, uwo munsi umunyamakuru Mahoro yapfuye nibwo Polisi yatangaje ko yishe Mugemangango Muhamed ubwo yashakaga gutoroka. Listi y’ Abakomeje kuraswa muri ubwo buryo mu rwego rwo gushaka kuzimanganya bibimenyetso ni benshi, muribuka ko muw’ 2014 aribwo uwahoze ari Executif(Gitifu wa Cyuve) Nsengimana Alfred ariko yishwe kandi arikumapingu. Mu w’ 2015 naho Assumani Muhuzamiryango yarashwe muri ubwo buryo i Musanze. Dr. Gasakure wari umuganga wa Prezida Kagame nawe niko yapfuye ubwo yari mumaboko ya Polisi i Remera…listi ni ndende. Muri Audio Ihuriro Nyarwanda, RNC (Radio Itahuka) ifitiye kopi, umuvugizi wa Polisi ACP Twahirwa yavuze ko ntabimenyetso Polisi ifite by’ uko Mugemangango yakoranaga n’ Intagondwa za ki islam, nubwo aricyo cyaha yaregwaga.

Nyuma yuko abatari bacye twakomeje gutabariza abo ba Islam, Polisi iravuga ko noneho yabonye ibimenyetso ko Mugemangango yakoranaga n’ imitwe y’ Iterabwoba ndetse ko nabo bakoranaga bafashwe ariko kugeza uyu munsi bakaba batarashyikirizwa inkiko mugihe giteganyijwe n’ Itegeko Nshinga.

Ihuriro Nyarwanda, RNC kandi rifite amakuru ko ibi ari bicye bigaragazwa ariko iri terabwoba rikorerwa benshi ndetse izitwa inzego z’ Umutekano ziri mumugambi wo gukwirakwiza ibi bikorwa mugihugu hose. Twamaganye ibi bikorwa by’ Iterabwoba tunakangurura abanyarwanda kumenya iyi mikorere y’ Inzego z’ Umutekano yo kwihisha mubikorwa by’ ubugizi bwa nabi kugirango ibone uko ibagenzurira mu kiganza.

Leta z’ Unze ubumwe z’ amerika (USA) ikaba yavuze ko iyi mikorere isanzwe igaragara mubanyagitugu. Bwana Kirby, umuvugizi wa Ministeri Ishinzwe ububanyi n’ Amahanga yasobanuye ko “mu bihugu bitari bike byo ku isi abategetsi bitwaza ibikorwa by’iterabwoba mu kumvisha no kubuza abanyagihugu gutangaza ibitekerezo byabo”.

Twongeye kwibutsa abanyarwanda ndetse na Leta y’ u Rwanda ko Ihuriro Nyarwanda. RNC ritazatezuka kumugambi ryiyemeje wo guharanira ko ubugizi bwa nabi bunyuze mu isura iyo ariyo yose bwacika burundu maze abanyarwanda bakagira ubwisanzure, bakitorera inzego z’ Ubuyobozi burengera inyungu z’ Umuturage.

Jean Paul Turayishimye
Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda
[email protected]
Cell: 15083358771