ITANGAZO RYO KWIFURIZA IKAZE Maître Bernard NTAGANDA NO KWAMAGANA UBUTEGETSI BW'IGITUGU BWA FPR BUKOMEJE GUHOHOTERA BIKABIJE ABANYARWANDA.

Nyuma y’ifungurwa ry’Umunyapolitiki Maître Bernard NTAGANDA, Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka PS-Imberakuri, amashyaka abarizwa muri New Generation Leaders ashyize umukono kuri iri tangazo ariyo FPP-Urukatsa, ISANGANO-ARRDC, ISHEMA, UDFR-Ihamye aratangariza abanyarwanda bose, by’umwihariko Ishyaka PS-Imberakuri n’umukuru waryo, ko yishimiye igaruka mu ruhando rwa Politiki rya Me Bernard Ntaganda nyuma yo kurekurwa kuwa 4 Kamena 2014.

Amashyaka FPP-Urukatsa, ISANGANO-ARRDC, ISHEMA, UDFR-Ihamye aboneyeho kandi guha ikaze no kugaragariza ubwuzu Bwana Bernard Ntaganda n’Ishyaka rye PS-Imberakuri muri New Generation Leaders.

I.Amashyaka ya New Generation: FPP-Urukatsa, ISANGANO-ARRDC, ISHEMA, UDFR-Ihamye arasaba ibi bikurikira:

1.Nyuma yo kwibonera uburyo Me Bernard NTAGANDA yasohotse muri gereza bigaragara ko ubuzima bwe bwaba bwaratesekariye muri gereza, amashyaka arasaba Leta ya Kigali korohereza Me Bernard Ntaganda kwivuza indwara cyangwa ubumuga yaba avanye mu nzu y’imfungwa.

2.Ku bijyanye n’uburenganzira bwo gukomeza gukora politiki, amashyaka arasaba Leta ya Kigali kwirinda imbogamizi aho zaba zishingiye ahariho hose ikareka Me Ntaganda Bernard agakomeza imirimo ye ya politiki.

3.Leta ya Paul Kagame irasabwa kandi kurekura abanyapolitiki Bwana Déogratias Mushayidi, Dr Théoneste Niyitegeka, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Bwana Jean de Dieu Ndayishimiye, Bwana Slyvain Sibomana, Bwana Kizito Mihigo, Lt. Colonel Ngabo n’izindi mfungwa zifunze kubera impamvu z’ibitekerezo byabo bya politiki;

4.Amashyaka FPP-Urukatsa, ISANGANO-ARRDC, ISHEMA, UDFR-Ihamye ahereye ku kibazo cy’umutekano mukeya urangwa muri iki gihe mu Rwanda ahakomeje kugaragara irigiswa , iburirwa irengero, ifungwa, n’iyicwa ku baturage batandukanye mu bice binyuranye bigize u Rwanda, cyane cyane mu majyaruguru y’igihugu. Aya mashyaka arahamya ko uyu mutekano mukeya uterwa n’inzego za Leta iyobowe na FPR ubwazo hagamijwe gushimuta abatavuga rumwe nayo, kubica urubozo, no kubafungira amaherere. Ibi byose kandi bigamije gucecekesha no guheza mu cyoba Abanegihugu kuko aribyo bifasha FPR-Inkotanyi n’abambari bayo kugundira ubutegetsi no kwimakaza igitugu mu Rwanda.

5. Ku bw’iyi mpamvu amashyaka FPP-Urukatsa, ISANGANO-ARRDC, ISHEMA, UDFR-Ihamye arasaba butegetsi buyobowe na Paul Kagame kurekura nta mamaniza abantu bose ifunze mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse no gushyira ahagaragara abantu bose bakomeje gushimutwa n’inzego zayo;

II. Amashyaka FPP-Urukatsa, ISANGANO-ARRDC, ISHEMA, UDFR-Ihamye ahereye kw’ijambo Perezida Paul Kagame aherutse kugeza ku Benegihugu ubwo yari mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rambura, amashyaka ya New Generation aratangariza Abanyarwanda n’Abanyamahanga ibi bikurikira:

1.Ijambo ”kwica”, Kagame amaze kurigira nk’umukino kuko mu mvugo ze hahoramo kwica. Kuba Perezida Kagame yigamba ko azica abantu ku manywa y’ihangu ntabwo ari ubwa mbere avuze kwica abanyarwanda muri disikuru ze: Urugero rwa hafi ni ijambo yavugiye mu masengesho tariki 12 Mutarama 2014, urundi rugero ni disikuru ye yavugiye i Murambi ya Gikongoro tariki ya 7 Mata 2007 aho Perezida Kagame yivugiye ko ikimubabaza ari uko batabonye umwanya wo kwica abaturage bose babacitse bakambuka umupaka.

2.Kuba Perezida Kagame yaravuze ko azarasa abantu ku manywa y’ihangu agahabwa amashyi ni ikimenyetso cy’igitugu kirenze ukwemera kiri mu Rwanda, cyahinduye abenegihugu bose Inkomamashyi n’Abagererwa.

3.Iri jambo rya Perezida Kagame rirerekana ko amategeko n’inzego za Repubulika bisa n’ibitabaho mu Rwanda: amategeko atangira kuri Kagame akanarangirira ku byifuzo bya Kagame. Kwica abantu batanyuze imbere y’inkiko ni ikimenyetso kiyongera ku bisanzwe ko mu Rwanda nta rwego rw’ubutabera rwigenga ruhari kandi ko inzego zakagombye kurindira abaturage umutekano zahinduwe igikoresho cy’ubugizibwanabi.

4.Iri jambo rya Perezida ryafatwa nka rutwitsi kuko aho guhumuriza Abanegihugu ribamenyesha ko ubutegetsi bwiteguye kubarimbagura. Biragaragara ko mu byerekeye ubwicanyi ntacyo ubutegetsi bwa FPR na Paul Kagame buhishe abanyarwanda n’abanyamahanga.

5. Amashyaka FPP-Urukatsa, ISANGANO-ARRDC, ISHEMA, UDFR-Ihamye aboneyeho gusaba andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi gufatana urunana agahagurukira icyarimwe mu butwari n’ubwitange gutabara vuba na bwangu igihugu cyacu.

6. Imiryango Mpuzamahanga irengera uburenganzira bw’ Ikiremwamuntu ikwiye guhaguruka ikamagana ku mugaragaro Perezida Kagame n’ ubutegetsi kirimbuzi bwa PFR-Inkotanyi kandi bakamufatira n’ibihano mu rwego Mpuzamahanga amazi atarerenga inkombe.

7.Amashyaka yavuzwe haruguru ahuriye muri New Generation arasaba abanyarwanda aho bari hose ko nabo bahagaruka bakarengera uburenganzira bw’abo batarashirira ku icumu.

8. Abanyarwanda nibiyumvishe ko nta wundi ubibabereyemo. Nibo ubwabo bagomba guhagurukana ubutwari, ubwitange, umurava n’urukundo rw’igihugu bagafasha abanyapolitiki baharanira impinduka igamije gushinga Demokarasi mu Rwanda.

Bishyiriweho umukono i Paris mu Bufaransa, kuwa 10 Kamena 2014 .

1. Abdallah AKISHULI Umuyobozi Mukuru w’ishyaka FPP- Urukatsa
2. Jean-Marie V. MINANI Umuyobozi Mukuru w’ishyaka ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu
3. Padiri Thomas NAHIMANA, Umunyamabanga Mukuru w’ ISHEMA Party:
4. Boniface Hitimana, Umuyobozi Mukuru w’ishyaka UDFR-Ihamye