IY’ISHYAMBA” NI IGIKANGISHO, IYA RUBANDA NICYO GISUBIZO

Faustin Twagiramungu

Niga muri Canada muri za 1970, inshuti yanjye Ali Chenghizi, umunya-irani, igihe twari mu myigaragambyo mu muhanda witwa Sherbrooke i Montreal, twamagana Perezida Nixon wa USA, dusaba ko ahagarika intambara yagabwe n’igihugu cye ku gihugu cy’abakene cyitwa VIETNAM, nuko Ali arambwira ati AbanyaVietnam ni abagabo. Yambwiraga ibyo nanjye narinzi ati: bemeye gutanga ibitambo bitangira ingano aho kugira ngo babe abaja b’Abanyamerika.

Yongeraho ati: natwe iwacu muri IRAN dufite intamabara itazwi yo kurwanya Abanyamerika. Ati tuzabarwanya mpaka tuvanyeho umugaragu wabo wishe ighugu cyacu ari we: Mohammad Reza Pahlavi, “SHAH d’IRAN”. Avuga yongereye ijwi ati: kandi azavaho, avanyweho na rubanda. Ati kandi n’AbanyaVietnam bazatsinda USA. Koko muri 1975 Vietnam itsinda Amerika, kandi ntako itari yaragize ikoreheje za bombe ziruta iza koreshejwe batsinda <Hitler mu ntambara y kabiri y’isi. Na Shah d’Iran avanwaho na rubanda muri 1979, IRAN ihinduka Republika ya Kiislam, CIA isubira muri Amerika yimyiza imoso.

Nta butegetsi na bumwe kw’isi bushobora kunanira abanyagihugu iyo bashyize hamwe. Si ngombwa ko buri wese agira imbuda. Intambara yo kurwanya abanyagitugu ni kimwe n’iyo kurwanya abakoloni. Yego imbunda ni ngombwa, ariko icya ngombwa ni ubushake no gukomera ku murya (résistance). Yego, intambara ya rubanda nayo ikorwa n’imbuda zitari izi za Kalachinikov. Sizo kamara. Hari abari bazifite batsinzwe. Habaho n’imbunda z’umwihariko: ari nazo mbunda za mbere kw’isi, zikunda kugira intsinzi. Zigizwe n’IMBUNDA IMWE RUKUMBI ya RUTURA. Iyo mbunda si yindi ni RUBANDA.

Amasasu yayo aba ari make cyane: kwitegura (organisation), gutinyuka no kwemera kwitanga (gushira ubwoba), kutiheba(gukomera ku rugamba, gukomeza umurya), kwemera kuba igitambo ndetse no gutanga ibindi bitambo. Intambara nk’iyi n’intambara yo kwiha agaciro n’icyubahiro nka RUBANDA. Ni intamabara yo kwannga gukomeza “kwigira agatebo”, n’intambara ishingiye ku mateka, intabara yo guca ubutegetsi bwanze kwitwa ubwa AKAZU, buhitamo kuba ubwa AGATSIKO kagizwe n’abazobereye mu iyica-rubozo ry’abatemera kuba INGARUZWAMUHETO, no kuba ABAJA cyanga ABAHUTU b’ibikoresho bia ni ibyahozeho ku goma ya cyami; ingoma yatsinwze tariki ya 25 Nzeri 1961. Kwanga kuba abaja, kwanga kuba ingaruzwamuheto, kwanga kuba imbohe z’ubwoba, kwanga ubwami bwihishe muri Repuburika, nicyo cyadukiza kubaho nk’imbwa mu gihugu cyacu.

NI MUSHAKE UMURAGE W’AMAHORO N’UBUMWE

TUGOMBA GUPFIRA abazasigara. Tugomba GUSIGA UMURAGE W’AMAHORO N’UBUMWE MU BANYIGIHUGU. AMAJYAMBERE asa n’imurika-gurisha ryamazu agezweho no gukubura imihanda, mu gihe abazunguzayi bakubitwa bakicwa nk’inyamaswa kubera ko baduza umugi, kandi ntayo Leta ibaha ngo btunge abana babo, mu gihe abaturage batagira amazi yo kunywa bajya kuvoma, bakaribwa n’ingona z’umurato w’ibidukikije biruta rubanda! Bene ayo majyambere ashingiye ku minyago n’uburiganya mumibare, ngo ni ibyagezweho n’agatsiko kagizwe n”abakoloni b’ubwoko bushya” siyo dukeneye. Dukeneye amahoro, ubwigenge, no kubaho nta mpungenge, amajyambere akaza nyuma. Tugomba gusiga umurage ushingiye k’UMUBANO n’URUKUNDO mu bana b’uRWANDA. Kugira ngo imibereho yabo itazakomeza kuba uruhererrekane rwo kuba abaja, imbohe z’ubwoba n’ingaruzwamuheto zo gucundwa ayikoba n’abicanyi n’abajura, ubu babaye abagaragu bakuru b’ibihugu by’amahanga, byabagize IBYO BARI BYO.

Gutsindwa kwa rubanda ni: Guhorana mu marira n’amaganya, guhora dutakamba, no kubaho dusa n’impehe, no guhera mu ntambara y’amoko atakibaho, guhora mu ndirimbo zo kurwanya abicanyib’abahutu (ubu bamwe bayobotse ingoma iriho), ariko ntiturwanye abicanyi b’abatutsi babeshya ko bakiri Inkotanyi za Rwigema. Ubu, aba bameze nk’irorwe cyikuba kuruhu rw’inka yabawe kera, bakoze agatsiko ko kwica abahutu n’abatutsi ntakurobanura, babahora ibyabo cyango ko ngo batabakunda n’iiyoborere yabo. Abarokotse jenoside nibareke gukomeza kubeshya amahanga ko aribo biciwe bonyine. Ababivuga ni abanzi b’igihugu cy’uRwanda n’abanyarwanda muri rusange. Twese twariciwe, twicirwa n’Interahamwe (zari zarasesewemo n’Inkotanyi) ziyobowe n’abahutu, twicirwa n’Inkotanyi ziyobowe n’abatutsi bazombereye mubyo kwica mu cyayenge, kandi babyize uri Uganda, bazobereye mubyo kuyobya uburari no gukoresha ibinyamakuru n’abanyamahanga b’injiji, n’ abafite inyungu mubyo gukomeza gusennya Afurika.

NI MUREKE INZANGANO MUSHYIGIKIRE INTWARI

Ni musigeho guhembera inzangano, zigamije gukomeza gushyigikira politike y’agatsiko k’abidishyi. Abishwe n’ababisha b’impande zombi, bishwe nk’abenegihugu. Bazize amateka twagize mu gihugu cyacu, amateka yashingiye kubuja no kubwibone. Abishwe bose ni bibukwe, ntacyo dupfa nabo. Abo dufite icyo dupfa nabo ni ababishhe, barimo n’abarira ay’ingona, ubu bakoresha ibituro, bagira ngo bahabwe ibyubahiro n’amahanga, ko ngo bagize impuhwe zo kurokora abasigaye. Ibyo bashakaga si ukurokora abantu batanazi. Icyo bashakaga ni ubutegetsi. Barabufashe, baburobye mu nyanja y’amaraso, mu bihe byo kwiheba n’agahinda, bivanze n’ibyishimo bya bamwe, baririmbaga intsinzi.

Intambara ya rubanda si iyo ugutera imbabazi no kuririra abatagufitiye impuhwe. Intambara ntabwo ari ugutuza (ukicecekra), utegereje gukubitwa kw’itama no gatanga irisigaye, wibwira ko cyanga wizera ko ari byo biguha amahoro. Intambara ntabwo izakorwa n’abarira. Iza korwa n’abarira amarira agatemba ajya munda. Amagambo yuzuye ishavu, agahinda n’umubabaro bizamarwa n’ubtwari n’ubwitange bwa rubanda.

Ibi byose, si ibihimbano, biri m’ukuri kwa muntu. Bizashoborwa n’ubushake bwo gushyira mu gaciro, tukumvako ntacyaruta ubumwe buzira uburyarya. Niyo nzira yo kutugeza ku buyobozi buzira ubwibone, no ku mubano nyarwanda, umurage w’abasokuruza.

Hazatsinda abazashira ubwoba, nka Diane na Adeline Rwigara, ndetse na Ingabire Umuhoza, tutibagiwe na Kizito Mihigo. Erega biragaragaye ko mu bihe turimo, ubutwari ntibikiri umwihariko w’abagabo. Intambara turimo ntabwo ari yo kurwanira ubutegetsi, ni iyo gukunda igihugu no gukundana nk’abanyarwanda. Abari n’Abategarugori, ibyo gukunda ni kamere yabo. Nkuko bakunda abo bibarutse, ni impano bahawe n’UWITEKA. Ni abo gushyigikirwa.

Faustin Twagiramungu

7 COMMENTS

  1. Rugamba yabivuze ne ngo “jya umenya gusaza utanduranyije cyane” ndumva ibi bireba umusaza Twagiramungu. Iy’ishyamba yarakoreshejwe igihugu kirabohorwa nawe mu mateka y’iwanyu uba Ministiri w’intebe. Rubanda uvuga muri 2003 yumvise imigabo n’imigambi yawe ikugereranya n’intore izirusha intambwe, amanota wabonye, sinyakurusha. Muri 2015 rubanda batanga icyifuzo cyabo mu nteko, uko byagenze nawe urabyibuka neza bose basabye ko Itegeko Nshinga rihindurwa Nyakubahwa Paul Kagame nawe akaba yagira andi mahirwe. Muri Kanama tuvuyemo warabikurikiranye. N’ubwo udashaka kubyemera, ariko abarenga 98% bahisemo Kagame Paul. Nawe ngo Kizito na Diane na Ingabire. Ukwiye kumenya ko Abanyarwanda twahisemo ibidufitiye akamaro. Therwandandan ndayigaya kuko ibyo ikora nugukwirakwiza propaganda zisenya gusa. Va ku giti dore umuntu.
    Gahindiro

  2. Njyewe the Rwandan intera umujinya mwirirwa mudusebereza umubyeyi kdi imana izabatimbura mwitonde cyane kuko imana niyo ishyiraho ubuyobozi mwirinde gukomeza kuyikora mujisho rwose. Ese muzehe twagiramungu ko njjya numvako mbere ya jenocide wari umuntu ushyira mugaciro byakugendekeye gute satani yagutashyeho nushake utekereze neza kuko nubwo mushaka kutubuza umutekano wacu imana yo mu ijuru ikoresha Paul kagame izabakoza isoni natwe tumurinyuma president wacu tuzamufasha kurwanya umuntu wese ushaka guhungabanya umutekano wacu turi kumwe n’imana sha muzabaze

  3. ntukavuge izina Ry’Imana mubusa cg mubinyoma kuko urwanda ruyobowe nikinyoma ibyo muzehe twagiramungu avuze ni ukuri ubu twese tugomba kwiheba tukava kubuzima tukemera tugapfa bake bazasigara bakazabaho neza ibyo bitutsi nibinyoma nubugome mufite urukiko rwarubanda ruzabaha ubutabera bukwiye muzaba ikitegererezo kwisi umuryango wa rwigara ni itabaza rimurikira rubanda (abatwa abahutu nabatutsi ) dutere inkunga padiri thomas azabidufashamo mugaragaze ibikorwa byo kurenganura abazunguyazi mumpe nr ya compte mfite amadorari 5000 ndayashyiraho yose ariko nzapfe numva abanyarwanda bahumeka

  4. ubu tugeze murwego rwo kwiheba tugahara amagara kuko turananiwe abasore ni nkumi abasaza nabacyecuru dukwiye guhaguruka tugaca ubwoba namatiko ubugome bwo kwikanyiza iterabwoba nubugambanyi muze tuvugire rimwe tuti non!

  5. Ntegereje kuzareba amaherezo yuwo mwita umubyeyi ngo ni KAGAME nako iminsi yigisambo ni 39 uwa mi40 kigapfa Diane we tukurinyuma

  6. Uyu musaza se mama uvuga ko imbunda zidakora revolution ko numva yaba yarabayeho neza cyane akaba no mu myanya atigeze agira ” Prime Minister” , kandi ubwo benewabo bari barakoze iyo revolution ya rubanda muri 1959 ariko araho akomeza ari wawundi.

    Reka tuvuge ko wenda icyo gihe yari akiri muto ataramenya icyatsi nururo muri ibyo bihe ariko twongere twibaze:

    Ubu koko aho amariye guhura na mucuti we ALI CHENGHIZI, umunya Iran, ko noneho yarazi ko Revolution nyayo ikorwa na rubanda gusa kandi ikaba ariyo nziza, kuki atanze uwo mwanya Inkotanyi zamuhaye zimaze kwirukana benewabo binkoramaraso bamaze miliyoni y’abatutsi harimo na benewabo bumuryango we direct ?

    Ubu koko ajya kuvuga ko Inkotanyi zifashe Byumba ntakibazo, akabipfa na benewabo; harya ubwo zari zaje zitwaje Bibiliya? Kandi ko yaramaze imyaka irenga 23 yose aganiriye na mucuti we ALI bemeranyije kuri principe nyayo yo gukuraho Igitugu?

    None nanone imyaka 23 irashize, nyumva noneho asubije ubwenge ku gihe, niba atari retour d’age, ahinduye umuvuno ngo Rubanda niyo ikwiriye gukuraho igitugu nkaba mbona we iyo rubanda arimo kuyigabiza imihanda atagize uruhare mukubaka, ahubwo akaba abundabunda aho yibereye i bwotamasimbi arya za humburugeri (Kurya Hamburgers ashaje ) akarenzaho na Divayi by’abazungu, ubwo koko uyu Komanda arabona haricyo yamarira iyi rubanda ashora mu mihanda? ubu koko uyu musaza yaba yuzuye mu mutwe?

    Inda si ikintu nyamuneka.

Comments are closed.