Iyo wirukankanye umuntu kera, ukagenda ukamugeza mu nguni akabura aho anyura agomba kukugarukana.

General KAGAME Pahuro ati ” gutotezwa cyane tujye tubibonamo agaciro, iyo utotejwe ugomba kugira ikintu kigukuramo, ukamenya guhangana no gutotezwa, iyo wirukankanye umuntu kera, ukagenda ukamugeza mu nguni akabura aho anyura agomba kukugarukana.”

None kuki iyo ubajije bamwe mu banyarwanda uti ni kuki murenganywa mukakwa ibyanyu ku ngufu,mugahatirwa kuba muri FPR kungufu? Kuki muhatirwa gutanga imisanzu y’urudaca mutanagishijwe inama? Kuki mwemera kubeshyera bagenzi banyu ibyaha batakoze? Kuki mutinya kuvuga icyo mutekereza?…, mukabyemera baravuga bati “nonese twakora iki? Aho gupfa none wapfa ejo” Ariko general Kagame ati :”ni bakwirukankana bakakugeza ku nguni ukabura aho unyura uzahite ubasubirana inyuma.”

Nk’ubu ngo mu murenge wa Shyogwe ngo nta muturage uhabwa servise n’ubuyobozi bw’umurenge adatanze amafaranga ibihumbi bitanu ngo byo kubaka ibiro by’umurenge. Muri uwo murenge ahitwa mu Kinini hakorera Banki yitwa Umurenge SACCO ngo abafitemo konti ubu ngo bararira ayo kwarika kuko batunguwe no kubona kuri konti zabo baravanyweho amafaranga ibihumbi bitanu ngo yo kubaka aho banki izakorera kandi ngo nta muntu wigeze abibamenyesha. Iyo uhuye nabo bijujuta urababaza uti none se ntacyo mwakora ngo murwanye ako karengane no kuvogera umutungo wanyu? Bati nibajyane ubwo tugihumeka wenda tuzakorera andi cyangwa iriya banki tuyivemo.

Abacuruzi bo mu kerere ka Muhanga nabo ubu ngo ntibaryama, ntibasinzira ngo badatanze amafaranga ibihumbi biri hagati ya 4,000 na 25,000FRW ngo yo kujya mu Itorero ngo kuko ubuyobozi by’akarere bwabishyize mu mihigo butanabagishije inama! Utaratanga aya mafaranga ntiyemerewe gucuruza anaterwa ubwoba ko ngo ubwo arwanya Leta. Ubu ngo banameneyeshejwe n’ubuyobozi ko ngo umucuruzi utazitabira Itorero rya FPR azacibwa amande kuva ku bihumbi magana abiri kugeza kuri miliyoni!

Ngaho rero n’“Agaciro Development Fund” nako karaje !

Ngayo nguko!! Ngibyo ibyitwa “kwihesha agaciro mu Rwanda”!

 

Boniface Twagirimana