Jacques Bihozagara yaba yafatiwe mu gihugu cy'u Burundi!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Bwana Jacques Bihozagara yafatiwe mu gihugu cy’u Burundi akekwaho gukora ibikorwa by’ubutasi.

Nabibutsa ko Bwana Jacques Bihozagara uretse kuba yarabaye mu gihugu cy’u Burundi igihe kinini nk’impunzi, yabaye umwe mu bantu bakomeye muri FPR ikiri umutwe w’inyeshyamba ndetse ifashe igihugu aba Ministre, ndetse n’ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bufaransa.

Bwana Bihozagara yari yarashyizwe ku gatebe yarahawe akato muri politiki ndetse yarigiriye mu bworozi bw’ingurube yakoreraga mu karere k’u Bugesera. Ariko mu mwaka wa 2014 byavugwaga ko ubworozi bwe bw’ingurube bwatangiye kutagenda neza ngo ahitamo kujya gukorera ubucuruzi mu gihugu cy’u Burundi.

Amakuru yagiye atangwa na bamwe mu bavugana nawe avuga ko Bwana Bihozagara ahakana ko atahunze igihugu ko yanaretse politiki ahubwo yibereye mu bikorwa by’ubucuruzi. Dore ko mu minsi yashize byavuzwe ko umugore wa Bihozagara we n’abana batse ubuhungiro mu gihugu cya Canada igihe Bwana Bihozagara yari akuwe ku mwanya wa ambasaderi.

Hari amakuru avuga ko ngo mu gihugu cy’u Burundi yari abayeho ubuzima bubi cyane ku buryo hari n’abagereranyije inzu yabagamo nk’akaruri.

Email: [email protected]