Jean Paul Turayishimye arashaka ikiganiro-mpaka na Dr Etienne Mutabazi, umuvugizi wa RNC.

Jean Paul Turayishimye,

Serge Ndayizeye, Etienne Mutabazi

Kuwa 02/02/2002

Impamvu: Kubararikira Ikiganiro-Mpaka ku ibibazo mwibazaga mu ikiganiro mwakoranye kuri Radio ITAHUKA kuwa 2/1/20

Mu ikiganiro cyamaze isaha n’Iminota cumi n’itanu, aho insanganyamatsiko mwari mwavuze ko ari ukumenyesha ababakurikiye uko ihuriro rihagaze, mwamaze isaha irenga muvuga ibibazo mufitanye na Jean Paul Turayishimye.

Sinashoboye gusobanukirwa, kimwe nabandi babakurikiye niba Turayishimye ariwe opposition muhanganye cyangwa niba muhanganye na Leta ya KIGALI.

Kubera yuko mwibajije ibibazo byinshi ndetse mukanavuga ko nzagira icyo mbivugaho byanze bikunze, nifuje kubandikira kugirango mbasabe ko mwazantumira ku ITAHUKA igihe mushaka ko mbasubiza ibyo bibazo.

Byaba byiza mubonekeye icyarimwe mwembi, kugirango mbamare impungenge, nibiba ngombwa tubijyeho impaka ibyo mutasobanukiwe.

Kandi koko ntimwibeshye, nzagira icyo mbivugaho mu ikiganiro UYU MUNSI NA JP kizaba ku itariki ya 2/6/20. Nabwo musanze aribwo buryo bwiza, mwaza tugahurira mu ikiganiro ntegura kuri Uwo munsi. Mwanyandikira mubinteguza.

Ntegereje igusubizo cyanyu,

Mugire Amahoro.

Turayishimye Jean Paul