Amerika yahagarikiye u Rwanda inkunga ya gisirikare

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’Ibiro bya Amerika birebana n’ibya Afurika (US Department of States – African Affairs) Madame Hillary Fuller Renner taliki 20 Nyakanga 2012, yemeje ko Amerika izahagarika imfashanyo igenera u Rwanda mu birebana n’ibya gisirikari ihwanye n’amadorali y’amanyamerika ibihumbi magana abiri (200 000 $) kubera uruhare u Rwanda rufite mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.Mu nkuru dukesha ikinyamakuru cy’Abongereza Reuters cyasohoye uyu munsi taliki 21 Nyakanga 2012, cyavuze ko uyu mudamu Hilary Fuller Renner yagize ati: Guverinoma ya Leta ya Amerika ishishikajwe cyane n’ibimenyetso byerekana ko u Rwanda rufite uruhare mu gutanga inkunga ku nyeshyamba zirwanira muri Kongo harimo na M23. Ibi akaba yabivuze mu butumwa yatanze kuri murandasi ikinyamakuru Reuters cyemeza ko cyabonye ubwo butumwa bwa e-mail. Yakomeje agira ati muri uyu mwaka wa 2012 ntabwo tuzatanga amadorali y’amanyamerika ibihumbi magana abiri (200 000 $) twageneraga u Rwanda mu bya gisirikari iyo mari izagenerwa ikindi gihugu.

Renner akaba yavuze ko Washington irimo gususuma niba hari ibindi byemezo byafatirwa u Rwanda kubera ibyo rurimo gukorera muri Kongo ariko anavuga ko Leta ye izakomeza gutera inkunga ingabo z’u Rwanda ziri i Darfur.

N’ubwo aya madorali Leta ya Amerika yambuye u Rwanda ari make ariko ni ikimenyetso ko n’ibindi byemezo bishobora gufatwa. Iki cyemezo kikaba gifashwe mu gihe hari n’abadepite bo mu Bwongereza batangiye gusinyisha inyandiko yo gusaba Leta yabo guhagarika inkunga icyo gihugu kigenera u Rwanda kubera ibibera muri Kongo ariko ko no mu Rwanda nta n’ubwisanzure n’uruvugiro bihari.

Tubibutse ko mu Rwanda hari abasirikare b’abanyamerika n’abongereza batoza ingabo z’u Rwanda cyane cyane izijya mu butumwa bw’amahoro bwa ONU, ariko iyo zivuye muri ubwo butumwa bw’amahoro zigasimburana n’inzindi nta kivuga ko izo ngabo zitoherezwa kurwanira M23 muri Congo.

Nyamara hari n’abavuga ko guhagarikira Kagame imfashashanyo ntacyo bimaze mu gihe adakurikiranwe n’ubutabera ngo bumuryoze ibyaha yakomeje kuregwa nk’uko byagendekeye uwahoze ari perezida wa Liberiya Charles Taylor. Bakaba bemeza ko ariwo muti rukumbi wo kurangiza amakimbirane n’intambara bibera mu karere k’ibiyaga binini bya Afurika.

Twibutse ko mu mwaka wa 2008 ibihugu by’Ubuholandi na Suwedi byahagaritse imfashanyo byatangaga kuri ngengo y’imari ya Leta ya Kagame kubera na none raporo zaregaga u Rwanda kugira uruhare mu makimbirane ya Kongo. Bikaba bigaragara rero ko kuba Kagame yaragiye afatirwa ibihano bito nka biriya byo guhagarika agace gatoya k’imfashanyo bitamubujije gukomeza umugambi we wo kumarisha abaturage ba Kongo ataretse n’abanyarwanda. Igihe kikaba kigeze rero ngo abakunda aka karere bahagurukire rimwe bamagane ibikorwa bya Kagame ndetse banasabe kumugaragaro ko yashyikirizwa inkiko akabazwa ibyaha yakoreye abaturage batuye aka karere ka Afurika y’ibiyaga bigari.

RLP.