Amazina y'abasore 29 b'abanyarwanda barwaniraga M23 u Rwanda rwanze kwakira

Muri iyi minsi twagiye twumva amakuru y’abasore b’abanyarwanda bajujubijwe n’urusaku rw’amasasu y’ingabo za Congo zifatanyije n’iza MONUSCO maze bahitamo kurambika intwaro hasi bishyira mu maboko y’izo ngabo za Loni ikaba nayo yarahisemo kubacyura iwabo mu Rwanda nyamara bageze mu Rwanda leta irabanga ihakana ko atari abaturage bayo.

Iri ni ishyano kubona leta ishuka abanyagihugu ikabajyana kugwa mu ntambara yarangiza ikabihakana ko itabazi.Impamvu ariko y’iri hakana ikaba yakumvikana kuko muri aba barwanyi harimo abatujuje imyaka y’ubukure isabwa kugirango umuntu abe umusirikari ibyo bikaba byatuma ababigizemo uruhare bose bakurikiranwa kwinjiza abana mu gisirikari nk’uko mu minsi ishize byagendekeye Thomas Lubanga. Ikindi cyatuma leta y’u Rwanda yigurutsa bariya barwanyi ni uko bamwe mu bayobozi babo nka Bosco Ntaganda, baregwa ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara bikaba byatuma ababatera inkunga nka Paul Kagame nabo bafatwa nk’abakoze ibyo byaha. Ibi nabyo bikaba byarabaye kuri Charles Taylor wahoze ayobora Liberia.Kuba urutonde ndetse n’amafoto by’aba barwanyi byarashyizwe ahagaragara bituma leta ya Kagame ishya ubwoba kuko byumvikana ko iyo ifoto y’umuntu igaragajwe ndetse n’amazina akagaragazwa birushaho kworoha kumenya aho akomoka n’uburyo yatwawemo. Niyo mpamvu duhisemo kubashyiriraho iriya pfoto ngo murebe abasore bayiriho ndetse munasome n’amazina tugiye kubashyiriraho hasi, maze mutubwire abo mushobora kuba muzi. Bizatuma tubasha kumenya neza abo bantu bityo ube utanze umusanzu mu kugaragara ukusi ku bibera muri Congo

Dore urutonde rw’amazina y’abo barwanyi:
NIYONZIMA ALPHONSE, 21 ANS ;
NIYOMUGABO SEBAHUNGU, 18 ANS ;
HAGUMIMANA ALEXIS, 18 ANS ;
NKURUNZIZA ALPHONSE, 19 ANS ;
MANISHIMWE ELISE, 18 ANS ;
NSABIMANA EMMANUEL, 19 ANS ;
HABIMANA ERIC, 18 ANS ;
NDAYAMBAJE JAFFETI, 19 ANS ;
MUGABO ALEXIS, 20 ANS ;
HABIMANA INNOCENT, 15 ANS (ENFANT SOLDAT) ;
NDAGIJIMANA JEAN PIERRE, 18 ANS ;
MUSHIMIYIMANA HUSSEIN, 21 ANS ;
HIRWA DIEUDONNE, 18 ANS ;
TUYISENGE MANIHIRO, 19 ANS ;
HABIMANA JEAN PAUL, 19 ANS ;
NSANGIMANA SAMUEL, 22 ANS ;
NDAHIRWE ELISA, 31 ANS ;
HABIYAREMYE THEOGENE, 21 ANS ;
HAKIZIMANA JEAN MARIE VIANNEY, 24 ANS ;
NZABONIMPE EMMANUEL, 23 ANS ;
NSENGIMANA ALPHONSE, 25 ANS ;
DUSENGIMANA CLAUDE, 18 ANS ;
NYARUGABO MOISE, 18 ANS ;
OMBENI VINCENT, 24 ANS ;
NGIRIRUKUNDO MON AMI, 18 ANS ;
TUYIRINGIRE BERNARD, 18 ANS ;
BIGIRIMANA JEAN CLAUDE, 23 ANS ;
NSANZIMANA FAUSTIN, 16 ANS (ENFANT SOLDAT) ;
NDAYAMBAJE SAFI, 21 ANS.

Nk’uko bigaragara HABIMANA INNOCENT na NSANZIMANA FAUSTIN ntibaruzuza imyaka 18 bakaba babarizwa mu bana binjijwe mu gisirikari ku ngufu. Ibi bikaba aribyo byarezwe Thomas Lubanga mu ntambara ya Ituri. Ibi rero bikaba byatuma Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC rufata ibyemezo Bishop RUNIGA, umuyobozi mushya wa M23 hamwe n’abasirikari nka Bosco NTAGANDA, SULTANI MAKENGA, Innocent ZIMURINDA, Innocent KAHINA, Vianney KAZARAMA, Baudouin NGARUYE, MBONEZA n’abandi.

Epimaque Ntacyicumutindi