JMV Minani arasaba abasoma ibyo yandika kudasoma ifoto gusa

JMV Minani

Nyuma y’aho Bwana JMV Minani asohoreye inyandiko mu binyamakuru bitandukanye, inyandiko yiswe: ”Ntabwo amakosa y’agatsiko gato yakagombye kwitirirwa u Rwanda rwose.” Urubuga The Rwandan rwifuje kuganira na Bwana JMV Minani kugira ngo abasomyi bacu bashobore gusobanukirwa ibintu bimwe na bimwe.

Bwana JMV Minani tubaje kubasuhuza. Mbere yo gutangira ikiganiro nyirizina hari icyo wifuza ubanza kuvuga?

Mbere yo gusubiza ikibazo ku kindi ndagirango mbanze nshimire abavuze icyo batekereza ku ibaruwa yanjye ndetse abandi bakifuza no kumenya uwo ndiwe. Nagirango kandi mbwire abakunzi b’imbuga ntangazamakuru nka TheRwandan na Leprophete.fr ko ‘comments’ zabo banditse ku nyandiko yanjye (ibaruwa ya mbere) nandikiye abanyarwanda narazisomye rwose. Umuco wa Demokarasi wo kuvuga abantu bisanzuye bazawukomeze. Ku bwanjye nta kibazo na gito ngira kubavuga uko babyumva kabone nubwo hari bamwe bisomeye ifoto yanjye akaba ariyo bavugaho yonyine cyangwa bagasoma nk’interuro ibanza maze akaba ariyo bakoraho ‘comments’ zabo. Nari ntegereje ko wenda hari uri bunyomoze ku bibazo by’ingutu nabagejejeho, ariko kugeza kuri uyu munota nandika nta numwe wanyomoje. Ariko nyine abenshi muri mwe ndizera ntashidikanya ko basomye inyandiko yose bakayirangiza kandi ikabagera ku mutima. Hari na benshi nyine batagikunda no kwandika ku mbuga kuko abantu bamwe ndetse ntatinya kuvuga ko banakorera agatsiko ka Kagame bahora ku mbuga bashaka icyacamo ibice abiyemeje kurwanya ako gatsiko. Bamwe rero ntimugatinde kuri za ‘comments’ zimwe ziba ari izo gushyiramo abantu urujijo. Kandi abasoma mwese ibivugwa ku mbuga za ‘internet’ ubwo busesenguzi mumaze kububona. Hari igihu cy’UBWOBA kikibuditse mu mitima ya bamwe kibabuza gutera agatambwe ko kurwanya ikibi. buriya buhoro buhoro nirwo rugendo icyo gihu kizagenda kivaho nacyo.

Mwese rero Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda, abasomye inyandiko, abatarayisomye n’abazayisoma mu minsi iza ndabumva kandi ndabazirikana kandi umuco wo gusoma no gutanga ibitekerezo ukomeze ukure muri mwe.
Reka rero njye ku bibazo mwambajije.

Bwana JMV Minani, mwatangira mwibwira abasomyi b’urubuga The Rwanda muri make?

Nta kibazo kuba nababwira muri make umwirondoro wanjye niba abasomyi koko bawukeneye. Amazina yanjye nahawe n’ababyeyi banjye yavuzwe sinyagarukaho. Ndubatse nkaba narashakanye na Uwimanzi Claudine tubyaranye abana 3. Mu Rwanda navukiye ku Mugina mu Karere ka Kamonyi nkaba mbere yo guhunga nari ntuye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Nize amashuri yisumbuye mu ba Frères Maristes mu Byimana, mu mwaka wa nyuma nize i Shyogwe. Maze kurangiza ayisumbuye ninjiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) aho nanabaye umwe mu bayobozi mpagarariye abanyeshuri nka ‘Commissaire aux affaires sociales’ mu ishyirahamwe AGEUNR. Nyuma yo gutorwa nkaba naraninjiye muri FPR ku mpamvu zitandukanye zafata undi mwanya munini mu kuzisobanura aha. Ndangije ikiciro cya ‘Licence’ muri ‘Environmental Chemistry” nakoze ibizamini by’akazi mbanza kubona akazi muri ‘Forensic Laboratory’ nkoramo amezi 10 nyuma nkora ikindi kizami mu Kigo cyo kubungabunga ibidukikije REMA mpakora imyaka itatu nshinzwe inyigo bita EIA. Nyuma nimuriwe mu Kigo bita ikiterambere (RDB) mpakora umwaka 1 mbere y’uko nsezera kubushake bwanjye kubera ibibazo byinshi by’itotezwa nahuraga nabyo. Navuye mu gihugu cyanjye mu mpera za Nzeri 2010 mpunze ubutegetsi bwa Kagame cyane cyane agatsiko kayobowe na Jack Nziza kashakaga kunyivugana njye n’umugore wanjye kuko twari tumaze kugaragaza ko tutakivuga rumwe na FPR-Inkotanyi. Mfite impamyabushobozi ihanitse mu buhanga (Master’s in Sciences) mu bijyanye na Tekinoloji (ikoranabuhanga) mu Mazi n’Ibidukikije. Ndizera ko ibi bihagije mu kubibwira muri make.

Uri ku rutonde rw’abantu 25, impapuro zabo z’inzira (Passports) zahinduwe impfabusa mu minsi ishize. Ese ubona byaratewe n’iki ko abo muri kumwe kuri urwo rutonde higanjemo abafitanye amasano ya hafi n’abarwanya ubutegetsi bwa Kigali nka ba Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya? Aho ntiwaba hari ibikorwa bya politiki birwanya Leta ya Kigali warimo?

Icya mbere nabanza gusobanura neza ni ibi bijyanye no kwamburwa passport kuko abasomyi benshi aricyo bagarutseho cyane aho gutanga ibitekerezo ku nyandiko nabagejejeho. Ababyibajije ndumva bafite ukuri kuko iki kibazo cy’abambuwe passports cyavuzwe mu binyamakuru gake kuko abazambuwe ntabwo bagize akanya gahagije ko kwivugira icyo babitekerezaho. Ku binyerekeye rero ndagirango bisobanuke neza kuko benshi bashobora kuba barabyumvise nabi bakeka ko impamvu nyamukuru ituma ndwanya Leta iriho ari ukubera uburakari bwaturutse kukwamburwa urupapuro rw’inzira bita passport. Oya ntabwo aribyo byonyine gusa. Kwamburwa passport ni agapande gato cyane mu bibazo byinshi twatewe n’ubutegetsi bw’agatsiko buriho mu Rwanda rwagombye kuba urwa twese.

Birumvikana nababajwe n’icyo cyemezo ariko ntabwo mu by’ukuri ari cyo shingiro nyamukuru ry’ibitekerezo byanjye mu ibaruwa ya mbere noherereje abanyarwanda. Ku bifuza kumenya icyo napfuye na Kagame cyangwa FPR muri rusange nababwira nari maze imyaka irenga 2 guhera 2007 ntotezwa bidasanzwe. Nakoreshaga inama za FPR za maneko zimpagaze hejuru ngo zumve ibyo mbwira abanyamuryango. Hanyuma abantu bo mu nzego zitazwi ariko namenye ko babaga batumwe na Gen. Jack Nziza bagatanga amaraporo ko iyo ngeze iwanjye nkoresha izindi nama z’abarwanya Leta cyane cyane abasore barangije muri UNR. Ibi byiyongereye cyane aho Green Party ivukiye ndetse na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza aje mu Rwanda. Njye n’umugore wanjye twabonye ibimenyetso byinshi byo kwicwa dufata icyemezo cyo kuva mu gihugu. Ndizera ko abakekaga ko ntangiye kurwanya agatsiko ka P. Kagame kubera ko banyambuye passport basobanukiwe neza. Abagabo natanga kandi ni Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi twabanye mu Buhorandi aho nize Master’s kuko icyo gihe nabanye nabo nari ntaramburwa ubwenegihugu.

Ibindi bisobanuro nifuza gutanga kuri ibi bijyanye na passport ni ibi bikurikira: icya mbere: igikorwa cyo kudukuraho passports cyakozwe n’inzego z’ibanga z’iperereza zifatanyije n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda. Icya kabiri ni uko hari abantu bagize uruhare mu kudutanga bamwe ni bamwe bahoraga batunekaneka aho nigaga mu Buhorandi batanga amaraporo atandukanye. Mubyo baba baravuze harimo ko nanze kujya kwakira P. Kagame igihe yazaga mu Bubirigi, mu Bufaransa, ndetse n’igihe yari agiye kuza mu Bwongereza bigapfa siniyandikishije mu bagomba kujyayo. Abandi bantu babigizemo uruhare ni abari mu Butegetsi i Kigali ndetse mu myanya ikomeye y’ubuyobozi. Bamwe muri ni nk’abampigishaga uruhindu bashaka kunyica mbere y’uko mpunga. Icya gatatu ni uko iki cyemezo cyo gukuraho passports abenegihugu 25 cyakoranywe ubuswa, guhuzagurika kwinshi no kwikanga za baringa. Icya kane: ni uko impunzi zose zahunze kera cyangwa vuba zose ntabwo zakuweho passports bityo rero kuba nari nahunze njye n’umuryango wanjye ataribyo byagatumye barobanura mu zindi mpunzi ibihumbi n’ibihumbi zimwe zikinafite izo passports maze bagakuraho passports abantu 25 gusa (Simvuze ngo n’abandi bazibambure kuko ubundi nta n’itegeko ribitegenya). Zimwe mu mpamvu zituma passport cyangwa visa wahawe ikurwaho cyangwa ihagarikwa aba ari uko umuntu aba akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, gukorana n’imitwe y’itarabwoba cyangwa ibindi byaha biremereye mu rwego mpuzamahanga. Nk’uko nabisobanuye mu kiganiro nagiranye na Radiyo Ijwi ry’Amerika tariki 23/05/2012 maze kumenya amakuru y’uko Leta yatesheje agaciro passport zacu nasobanuye ko nta cyaha twakoze mu Rwanda na gito yaba njye cyangwa umugore wanjye kuko nawe ari kuri urwo rutonde. Gusa ntawe bizatangaza twumvise ejo cyangwa ejo bundi Leta ipfundikanyije ibifitirano ikabituraho ngo ni ibyaha iturega gusa nkuko ibikorera abandi batavuga rumwe nayo.

Ikindi cya gatanu gikwiye gusobanuka neza abantu bakakimenya ni uko passport iba yerekana umwirondoro w’umuntu, iyo uhawe ubuhungiro mu gihugu runaka, icyo gihugu wahungiyemo kikubuza gusubira mu gihugu wahunze (kandi ibi n’ibintu byumvikana) ariko ibindi bihugu byose wabijyamo usabye visa aho biri ngombwa. Bityo rero ku bijyanye n’ibindeba nkasanga ahubwo ari umujinya w’umuranduranzuzi Leta iriho yari idufitiye kubera ko twayicitse. Ku bijyanye n’isano cyangwa imikoranire hagati yacu na za ‘families’ za Gen. Nyamwasa Kayumba, Col. P. Karegeya , Muzehe Rujugiro n’abandi, numva ko ubundi abakoze iyi ‘liste’ nibo bazi neza icyabateye guhuriza hamwe bariya bantu 25. Ariko twese tusangiye kuba turi abanyarwanda kimwe tukaba dusangiye no gutotezwa n’Agatsiko kari k’ubutegetsi kuko twabashije kwitandukanya n’ikinyoma cya FPR-Inkotanyi twese twahozemo. Icyo narangirizaho kuri iki kibazo ni ugushimira Imana ndetse n’abagiraneza bahishuye iriya ‘liste’ kuko bamwe muri twe bashobora gutarabukira nka Uganda, Burundi cyangwa ikindi gihugu duturanye bakadupakira n’i Kigali ngo ba! Mbese nk’uko byagendekeye Bwana Mushayidi Déo. Andi mahirwe tugira ni uko ibihugu by’i Burayi byo bidaha agaciro ibyemezo nk’ibi by’akarengane. Gukurwaho passports n’ubwo bibabaje ariko abantu bo kubifata ko aricyo ikibazo gikomeye kurusha ibibazo nabagejejeho mu ibaruwa ya mbere nabandikiye.

Nyuma y’aho urwandiko rw’inzira rwawe rugizwe impfabusa ndetse n’abo mu muryango wawe wabyifashemo ute? Uteganya gukora iki kugira ngo usubirane uburenganzira bwawe bwo kugira urwandiko rw’inzira?

Namenye ko passport yagizwe impfabusa tariki 22/05/2012 nkiri kuri UNESCO-IHE aho narangije Master’s icyo gihe nari kwandika ‘paper’ (ni ukuvuga inyandiko yo gutangaza ubushakashatsi bwanjye mu binyamakuru by’intiti mpuzamahanga) ikindi nkaba narimo ntegura na ‘pre-proposal’ ya PhD nari maze kwemererwa. Byose rero narabihagaritse mbimenyesha inzego zibishinzwe mu Budage. Byumvikane neza na none buruse naziyeho ntabwo ari iyo nahawe na Leta naje kwiga maze umwaka ntagikora muri Leta. Ikigega cya Guverinoma y’Ubuhorandi cyandihiye buruse nakimenyesheje ko navuye muri Leta bityo banyemereye kwiga nk’umuntu uturuka muri sosiyete yigenga (private company) mbereye MD&CEO. Ibindi ntabwo nanjya muri ‘details’ nyinshi kuko habaho no kubaha ‘private life’ (ubuzima bwite) bwanjye ariko ndizera ko bisobanutse ko ntaje kwiga kubera ari FPR inyohereje muri misiyo nko bamwe bashaka kujijisha babyandika ku mbuga za ‘internet’ bagamije kuyobya abantu. Icyo gihe Inkotanyi zarohereje muri misiyo umuntu utinyuka nkanjye gutangaza inyandiko nkiyo mwabonye. Nkeka ko iyo FPR nayo yaba yisenya ubwayo ibizi kandi ibishaka. Undi mugabo (preuve) natanga ni abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika bagerageje kutubariza abashinzwe Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda na Ministeri ishinzwe ububanyi n’amahanga ariko bose banze kugira ibisobanuro batanga (ikiganiro cyahise tariki 23/05/2012). Muri make abo bategetsi b’i Kigali nta bisobanuro bari kubona kuko nkeka ko nabo bumiwe bumvise ko urutonde (liste) rwakozwe mu ibanga rukohererezwa inzego z’umutekano mu bihugu bitandukanye mwibanga ko rwageze mu bitangazamakuru. Mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘Umwanzi agucira akobo, Imana ikagucira akanzu’.

Ku byerekeye icyo nteganya gukora, nzakomeza gutanga umuganda wanjye kugirango abanyarwanda tugarure urukundo dushyire hamwe kugirango twikure mu bibazo twashyizwemo n’agatsiko ka P. Kagame kagiye koreka u Rwanda.

Sinzahwema kugaragariza urukundo mfitiye abanyarwanda, kandi nzitanga ntizigamye ngo dushyire igihugu cyacu ku murongo mwiza w’igihe kirekire.

Mu nyandiko yawe uvuga ko uteza ubwega,utanze impuruza ndetse usabye ko hagira ibikosorwa amazi atararenga inkombe. Ese uretse mu binyamakuru hari ahandi waba waratanze ibitekerezo byawe wenda mu nzego z’ubuyobozi ngo amakosa ubona abe yakosorwa?

Ubundi guteza ubwega no gutanga impuruza nabyo byumvikane neza. Ni amagambo y’ikinyarwanda akoreshwa mu gihe hari ‘danger’ (ikintu kibi) kugirango ukebure abantu batekereze uko bakwirinda izo ngorane. Agatsiko ka Kagame karasinziriza abantu kababeshya ko ibintu ari munangi ko byose ari sawa sawa kugirango bibagirwe ibyaha bikomeye n’amakosa akomeye bakoze kandi bagikora. Uko kubasinziriza bituma benshi bashobora kuzibuka ibitereko zasheshe. Oya si byiza ko twazavuga ngo ‘intamenya ntibwira…’ ngo iyo dukora gutya aya mahano ntiyari kubaho. Abanyarwanda niturebe kure kuko akazoza (ejo hazaza) hacu ni uyu munsi. Duhaguruke rero twe kwitana ba mwana dushake ibisubizo bibereye u Rwanda rwacu. Nubwo akimuhana kazaza imvura ihise, ariko ntitwibagirwe ko iyo uri mu byago hari incuti (niyo zaba nke) zibigufashamo. Nazo ntituzibagirwe rero tuzisobanurire ibyacu maze tuzereke icyo zadufasha. Ariko mbere na mbere ni njye nawe nk’abanyarwanda tugomba gufata iya mbere.

Nk’umuntu ukurikiranira ibintu hafi muri politiki y’u Rwanda ubona hakenewe iki ngo u Rwanda ruve mu gihirahiro rurimo abanyarwanda bose biyumve nk’abenegihugu batahirize umugozi umwe?

Iki kibazo nzagisubiza neza mu buryo burambuye mu ibaruwa ya kabiri ndimo gutegurira abanyarwanda. Ntabwo ngambiriye kubarundaho amagambo menshi n’amabaruwa adafite umumaro. Nzagerageza kubagezaho mu ncamake uko mbibona namwe tujye inama. Inzira nzabagezaho ubutaha ziteye ku buryo inzira ya mbere ariyo yafata igihe gito ndetse n’ibitambo bike, Inzira ya kabiri ikaba yakoreshwa mu gihe tubonye ko iya mbere idashoboka, iya gatatu nayo gutyo gutyo. ‘Proposal’ yanjye itanga ibisubizo biri ‘practical’. Ariko nababwira ko uko bigenda birushaho gukomera niko inzira ziba inzitane ndetse zimwe zikaba zafata igihe kirekire ndetse n’ibitambo kurushaho. Byose ariko nitwe bireba

Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda, kuko dushyize hamwe twabyikuramo.

Ngaho rero reka mpinire aha kuri ibi bibazo bamwe bari bibajije kandi mbararikire kuzasoma neza ibaruwa ya kabiri. Maze tujye twirinda gusoma ifoto gusa (nk’uko bamwe babigenza bagahita bandika za ‘comments’ zuzuye amarangamutima. Gusa njye ntacyo bintwara kuko abantu bagomba kuvuga ibibari ku mutima). Yego bavuga ngo ‘nuhigimye aba avuze’ ariko ubutaha muzanatange ibitekerezo byinshi kw’ibaruwa ya kabiri. Mushire ubwoba rwose dushake umuti byihuse ku bibazo u Rwanda rwacu rufite.
Ufite ikibazo cyangwa ubyumva ukundi yansubiza akoreshe inyandiko ayinyujije muri iki kinyamakuru, kuri email: [email protected], kuri facebook yanjye: jmvminani, cyangwa kurubuga rwa Twitter: https://twitter.com/jmv_minani

Mugire urukundo n’amahoro

Ubwanditsi

 

6 COMMENTS

  1. Eh!!!!!!, Ariko Minani koko uratinyuka ukihandagaza ukiharahara ugateshwaguzwa!!! ariko rero sinzi niba abakumva bakemera ibyo uvuga kereka abatakuzi.ariko n’abatakuzi bakora analyse. None se igihe wamaze muri FPF ndetse ukorera Leta y’u Rwanda uri ku ibere ko utari warabonyeko FPR ari babi?? njye nakoranye nawe muri REMA ariko ntangaje n’isebanyabuhanga afite!! Ese kuki iyo muhaze aribwo mwibuka ko mwaranganyijwe!ariko Minani koko wibuka tuza kuguhemba wabyaye amagambo wavugaga ushimira ndetse wamamaza FPR!!cyakora ubwo ngo uziko uri mu buvumo!! wa mugani wa HE ngo injiji ni izize

    • Ntimugatukane ahubwo nawe tubwire uko ubibona kandi n’uburenganzira bwe nawe nubwawe ariko gutukana si ubupfura.

  2. Sha Minani uri Bihehe rwose? Ukuntu bakuvanye tingitingi ukaza warazonzwe bakakondora, bakaguha bourse muri UNR abandi barazibuze, ukaba umuyobozi wirirwa uza kuducengezamo amatwara ya FPR mu byumba i Butare, none niwowe uri kuvuga ibyo koko? Ndibuka ko wanatoye TWAGIRAMUNGU.Yego ntawavuga ngo byose biragenda mu Rwanda, ariko mbabajwe n’akadamu kawe Claudine k’akana keza gahora kisekera.

    Rwose ndasaba ko Leta y’u Rwanda yababarira uriya mudamu Claudine, kuko we ni nk’intama yashatse ikirura.

  3. Ngewe reka mbisabire basomyi mureke guterwa ubwoba byose bizashira kuko ntangoma yica imara kabiri kandi yica abenegihugu ingero ninyinshi.

Comments are closed.