“Joe” Habineza asize nkuru ki imusozi?

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Ambasaderi “Joe” nk’uko ako kazina yakundaga kukitwa, ni umwe mu banyarwanda b’ibyatwa, basize izina mu muryango nyarwanda. Uyu mugabo yavukiye ku Kamonyi, kuwa 3 Ukwakira 1964, atabaruka kuwa 20 Kanama 2021, ku gitanda cy’uburwayi, i Nairobi muri Kenya. Uyu mugabo akaba yarakoze imirimo myinshi itandukanye. Ni umugabo ufite ibyo yareberwaho mu buzima bwe, byaba ibyo kugaya no kwirinda, cyangwa se gushima no kwiganwa, kubera ko mu bihe yabaye uwa rubanda (public figure), afite inshingano agomba abaturage, yari umugabo ufite udushya runaka tw’imijyo yombi, hejuru no hasi (ups and downs). 

“HABINEZA wayoboye inshuro ebyiri zose, Minisiteri igoye cyane, kubera kuba igicumbi cy’amatiku n’isibaniro ry’indira-karame, ari umudabagizi utazi kubyina naryo (ishyari)!”

Mu migani mbwiriza-mico, umunyarwanda yagize ati: “kugenda ni ngombwa ngo bitere kubona, ariko kubona si ngombwa ngo bitere kugenda!” Uyu mugabo wigiriye amahirwe mu buzima bwe, yo kuvukira mu rugo rufite amikoro no gutunganirwa, akirangiza Kaminuza yaje gukora mu cyitwaga ELECTROGAZ, nyuma y’aho aza kubona akazi keza cyane karuseho, mu wa 1989 ko gukora muri BRALIRWA, akazi kamuhaga umushahara ukubye kabiri uwa Ministiri w’icyo gihe; dore ko Abakozi ba Leta bo mu nzego zo hejuru icyo gihe batayorerwaga ku gitiyo naho abo mu nzego zo hasi bagwa isari nk’uko bimeze ubu! Muri Gicurasi 1994 yaje kujya gukorera Heineken i Kinshasa, ahava ajya guyikorera na none muri Nigeria mu wa 1998 yavuye mu wa 2004 agirwa Ministiri bwa mbere.

HABINEZA yagiriwe igikundiro n’Inkotanyi gishingiye ku bikorwa by’ingenzi, byakabaye nka bibiri. Ubwa mbere ni mu gihe yajyanaga n’ikipe ya Volleyball y’i Nyamirambo mu mukino wa gicuti n’Inkotanyi zari ku Murindi, bikamuviramo guhunga agasubira ku Mulindi, indege ya HABYARIMANA ikaba yararashwe, ndetse na Jenoside ikaba ariyo ari. Ubwa kabiri ni igihe ikipe y’Igihugu yagiye gukina muri Nigeria, agikorayo, maze abonye ko abakinnyi bafashwe nabi, abashakira uburiro n’amacumbi byiza yishyuye ku giti cye, abavanye mu ibyo bari bagenewe atashimye.

Mu wa 2004, nibwo HABINEZA yagizwe Ministri bwa mbere muri Guverinoma. Akigera muri Minisiteri yahawe inshingano zo guteza imbere sport ku buryo bugaragara, cyane cyane akazamura umupira w’amaguru; inshingano yagerageje kugeraho, urebeye ku bigwi by’igihe cye mu mupira w’amaguru! Nyamara kandi, abari bafite aho bahurira na Minisiteri ya MIJESPOC uko yitwaga icyo gihe, ntibazibagirwa ko minisiteri yari igizwe n’amashami atatu ariyo urubyiruko, sport n’umuco, hasigaye hakora ishami rimwe rya sport, ayandi abiri asigara ari baringa, akora udukorwa duke twa nyirarureshwa, abakozi bayo bakirirwa bikinira udukino two kwimara irungu two muri mudasobwa, abagakoreye hanze y’ibiro bakirirwa baturamye babuze uburyo, benshi muri bo bagatondera kureba filimu z’uruhererekane, bifunze utuzindaro mu matwi. Ishami ry’urubyiruko ryaje kwimurirwa muri Minisiteri nshya y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, amashami asigara ari abiri mu icyahindutse MINISPOC, ariko na none umuco wararyamiwe na sport. “Budget” yagakoze imishinga na gahunda zigengwa n’iteganyabikorwa ryo mu ishami ry’umuco, ikayoberezwa muri sport, ngo imihigo HABINEZA yahawe na KAGAME ikunde ishyike.

Ku ibigendanye n’ibikorwa nk’amaserukiramuco, irushanwa rya Nyampinga, gusohoka kw’itorero ry’igihugu hanze y’igihugu, hitabazwaga gusaba inkunga mu miryango itagengwa na Leta, za Ambasade n’amasosiyete manini yo mu gihugu… Byaba byenda kuba iyanga, hakitabazwa ku munota wa nyuma isanduku y’umukara (caisse noire) yo muri Prezidansi, itagira indiba kubera ko ibamo ibifaranga byinshi, bikunze kwiharirwa mu busanzwe n’imishinga kirimbuzi y’inzego z’ibanga, no kudahwamo n’urugo rw’umukuru w’igihugu, hagamijwe isesagura no kwigwizaho umutungo!

Iyi Minisiteri ikaba ari rumwe mu nzego zinyereye cyane mu gihugu cy’u Rwanda, kubera yiganjwemo n’Abajepe (abatahutse bava i Burundi) bo mu ibisigisigi by’ibihe by’intsinzi, aho uwayoboraga urwego runaka yarundagamo ab’aho yatahutse ava, wagera muri urwo rwego ukaba wakibeshya ko uri muri kimwe mu bihugu bituranyi n’u Rwanda, ukurikije ko ibiro bigwiriyemo indobanure zaturutse hamwe! Iyi Minisiteri kandi igwiriyemo imishinga igaburira Inkotanyi zitabashije gukungahazwa kubera ikibazo cy’ubumenyi (kwiga), kuva ku rugerero, kugirana isano n’Inkotanyi zaguye ku rugerero… Aba nabo baba bajagata muri iyi Minisiteri bakahatonda buri munsi, kandi nta kazi bahagira, bakirirwa bacurira amatiku mu biro byinshi cyane bihabwa Amashyirahamwe ya baringa (iyi minisiteri ikorera muri sitade ahari ibyumba byinshi by’umurengera).

Joseph HABINEZA ukunze kwisekera, gutebya, no kwisanzura kuri bose, akagira n’igikundiro ku bo mu rwego rwe n’abamurenze, barimo na Prezida wa Repubulika; yageze muri MIJESPOC bakamusekera imbereka ari nako bamucurira amatiku! Ku ikubitiro Umunyamabanga we wihariye, aba arameneshejwe ashinjwa kuba inshoreke ya Minisitiri, ariko mu iby’ukuri azizwa ko ari umuhutukazi, ufite na se wafunzwe n’inkiko gacaca. HABINEZA azanye umusore w’”umusaggya” (wavuye Uganda) kumumusimbuza, noneho babuze icyo bamurega, batangira kumushinja ubutinganyi n’uwo musore; nyamara ubwo HABINEZA yeguraga bwa mbere mu wa 2011, wa musore bashinjaga ubutinganyi na HABINEZA, ahita ashingwa ubuyobozi bw’ishami ry’umuco (ishami ry’umuco ibaze nawe) akubitwa icyuhagiro ntiyongera gutotezwa no kubuzwa amahwemo, kubera ko uwo yaziraga atifuzwa yari abaviriye aho, uyu baje no kwirukananwa  mu wa 2015!!!

Ibyaasha bitavuzweho rumwe!

-Gutanga Minisitiri mugenzi we amurega i bukuru akaviramo kwirukanwa muri Leta.

Hari mu mihango yo gusoza icyunamo ku rwibutso rwa Kigali “Gisozi Genocide Memorial Site”, ubwo HABINEZA yatangaga imbwirwaruhame nka Ministiri uyoboye Ministeri ifite icyunamo mu nshingano zayo. Ngo nibwo mugenzi we Ministiri w’Ibidukikije w’icyo gihe Drocella MUGOREWERA yamwohererezaga ubutumwa bugufi ku nziramugozi (Mobile) amagambo (nk’uko byahwihwishijwe) ngo yaba arimo ingingo nka “Jya uvuga uziga… ubona twebwe abahutu tuzaba abande!?” Ubwo butumwa ngo HABINEZA akaba yarahise abusunikira KAGAME uko bwakabaye, yongeyeho amagambo (nk’uko byahwihwishijwe) abunenga agira ati: “Ndebera nawe imyumvire ya ba Ministiri bawe!?” Iyo myitwarire yaje no kuviramo kwirukanwa muri Leta kwa Ministiri Drocella MUGOREWERA; yarakaje abantu benshi, cyane cyane bo mu bwoko bw’abahutu, nuko baramutuka biratinda! Nyamara kandi ntihabuze na benshi na none bavuze ko ku muntu uzi neza imikorere y’Inkotanyi, n’ukuntu ishyari no kunekana biba birikoroza; nta gihamya na kimwe HABINEZA yari kugira kimwizeza ko ubwo butumwa utaba ari umutego yatezwe n’inzego z’ibanga zinyuze muri MUGOREWERA! Ikindi kandi inziramugozi ya Habineza yari ifitwe n’umurinda (ushobora kuba yari anashinzwe kumuneka) kandi nk’umuntu usobanukiwe iby’ikoranabuhanga yari azi neza ko iyo nziramugozi yahawe na Leta y’Inkotanyi nta kuntu yaba idakurikiranirwa hafi n’inshingamatwi zo mu butasi. Ababyumva batyo banenze MUGOREWERA, ko ibyo yajyaga gushaka aho abimuganiririza bari babiri cyangwa akamutumaho umuntu yizeye, kurusha uko yabimusunikira ku nziramugozi itizewe; ndetse bashima HABINEZA ko agira amakenga!

-Gukunda inkumi

Nk’icyaha cyamweguje bwa mbere mu wa 2011, HABINEZA yagiye yumvikana mu biganiro n’Itanganzamakuru, adahakana ko akunda inkumi, ko nta n’icyo yaba anazihora; ariko ko amafoto yabaye intandaro yo kwegura mu wa 2011, yari inkuru ishingiye ku rwango, na cyane ko ibyo byari bimaze imyaka 3 yose bibaye mu wa 2008. Yasobanuye ko amafoto yafashwe ubwo yari yagiye mu isabukuru y’umwe muri ziriya nkumi zayagaragayemo, kandi ko uretse gusangira no kwifotozanya, wenda mu buryo abantu banenze ukwabo, nta kindi cyari kirenze kuri ibyo. Igihe cyose yabikomojeho, wumvaga ababajwe cyane, no kuba inkuru zarongerwagamo umunyu, wo gusesagura umutungo w’igihugu, kwanduza abangavu ibyorezo… Ababa bazi imico y’Inkotanyi zo mu nzego zo hejuru, bashobora kutiyumvisha ukuntu HABINEZA ariwe wari kuzira iki cyaha, mu gihe ubusambanyi bwahawe umugisha na Leta ya FPR-Inkotanyi, nk’uko inkuru ya The Rwandan yabituviriye imuzi 

-Ubusinzi

Nk’icyaha Leta yamwirukaniye ubwa kabiri mu wa 2015, HABINEZA umugabo uteye ukwe, na none kandi yagiye yumvikana mu mvugo nyinshi, nk’umuntu udakeneye guhisha ko yikundira ka manyinya! Ntiyanahishaga mu biganiro byo mu ruhame, ko ari umuntu wafashe nk’umugisha ukomeye kuba yarakoze imirimo, ifite aho ihuriye n’inganda z’agasembuye, aho ngo yashoboraga kuba yakandikirwa nk’amakaziye icyenda ku kwezi y’ubusa! “Ndaje nkorane namwe mwa rubyiruko mwe, nimunanira nzisubirira muri BRALIRWA kwinywera byeri… Njye ubu umurimo w’ubuministiri unaniye, sinahanyanyaza nakisubirira muri BRALIRWA kwinywera byeri…” Imvugo nk’izo n’izindi zisa nkazo, ntiyatinyaga kuzivuga mu mbwirwaruhame, aho avuga nka Ministiri, akaba kandi umugabo ukunda gusengera cyane, yakwizihirwa agatebya, agatera inzenya imbavu z’abataramanye nawe zikahabonera akaga! Ubwo yashinjwaga ubusinzi mu birori bya Miss Rwanda 2015, ni umutego wari wateguwe neza cyane, n’abanzi be bamurwanyaga; maze bamugusha mu ikosa rya “protocole”, ryo guha ikaze umushyitsi mukuru (Madame Jeannette KAGAME) ngo atange imbwirwaruhame mu gihe nyacyo, iby’uyu mutego nabyo twabisanga mu nkuru ya The Rwandan

-Kudabagira muri “business” y’amakaroni “Pasta Joe” ikamuhombera.

Hariho na none abanenze HABINEZA ko ariwe wiyiciye business yari yatangiye y’amakaroni, agira intege nke zo kwizera cyane, no gukorera mu bunyamwuga butamenyerewe mu Rwanda. Aha abavuze ibi babitewe n’uko yakunze kugemura za “Alimentation/supermarket”, cyangwa se ayandi maduka aranguza ibyo kurya, akaza gufata kuri “store” ye ngo azishyure hanyuma, noneho bakamwambura, kandi ntagire n’umwe akurikirana mu butabera. Ibi akabigira mu gihe “inyemezabuguzi yo kuzishyura nyuma” kuri sosiyete mufitanye amasezerano yo gukwirakwiriza ibicuruzwa, iyo itishyuwe ari ikimenyetso gihagije mu rubanza rw’ubucuruzi. Ariko icyo birengagije ni uko mu Rwanda rw’Inkotanyi, iyo “business” yawe itifuzwa hagamije ko ibangamiye izindi z’ibikomerezwa biri ku ibere ry’ingoma, cyangwa se hagamijwe kwibasira nyirayo ugomba kubuzwa amajyo n’ingoma, ntacyo wakora na gito ngo kigende, kubera ko utegwa imitego yo kuguhombya mu buryo wakoramo ubwo ari bwo bwose. Mu iby’ukuri “business” ya za “alimentation/supermarket” ikorera mu muco wo kugemura, no kujya gusarura ayacurujwe yakuweho inyungu y’uwagucururije, haba hari ibyawe byanze kugurwa cyangwa byarengeje igihe, ukabisubizwa uko byakabaye. Ibyabaye kuri HABINEZA rero, ni uko yanyazwe n’abacuruzi banini bamenyereye uwo muco, ku bw’akagambane yakorewe na FPR-Inkotanyi, yamuciye hasi muri abo bacuruzi; maze yamara kubirabukwa agacika intege, aterera iyo, na cyane ko yari yibutse ingata amenye! Akihitiramo guteza ubwega ko yambuwe mu biganiro n’itangazamakuru.

-Kudatanga umusaruro nk’icyaha RADIANT yamwirukaniyeho umwaka ushize.

HABINEZA ukunda kwegerwa n’Itangazamakuru, yewe n’iryo mu nzego ziciriritse ntagire uwo asubiza inyuma, na cyane ko igitangaje mu buzima bwe yitaba abantu bose bamwakuye; yumvikanye mu bitangazamakuru yemera ukwirukanwa kwe muri “RADIANT” kandi ahamya ko nta mugabo udakosa, kuba yarabuze umusaruro yari yitezweho, abyemera kandi akaba akataje kureba ibijya mbere. Nyamara icyo yazize (kuziga) ntagishyire ku karubanda kandi akizi neza, ni uko umushinga we w’”Ubwishingizi buciriritse/Micro-Insurance” wakomwe mu nkokora n’undi wahise ko ushyirwa imbere na Leta wa “Ejo Heza” usa neza nk’intobo n’uwa HABINEZA wa “Radiant yacu” wakoreraga mu Ikigo cy’Ubwishingizi cya RADIANT, nk’uko mu kiganiro ”Ibyakozwe n’Intumwa” cy’Umuryango TV   guhera ku monota wa 45’45’’ kugeza ku wa 52’45’’ babivuye imuzi! Na none kandi muri iki kiganiro ku munota wa 54’25’’ kugeza ku wa 57’00’’, HABINEZA yigeze kwivugira ko yitegereje, agasanga buri munyarwanda wese aranganwa impamyabushobozi z’ikirenga (Phd) ebyiri : iya mbere ikaba “mutsindagire hasi/push him/her down”, mu gihe iya kabiri ari “mugarure hasi/pull him/her down”!

HABINEZA nk’umuyobozi wo hejuru w’umuhutu wifitiye icyizere, mu gihugu cy’abayobozi bo hejuru b’Abahutu basabitswe n’ipfunwe no guhakirizwa!

HABINEZA ni umwe mu bahutu bakoranye n’Inkotanyi, zimureheje nk’uko zabigiriye n’abandi. Icyakora umwihariko we ukaba ari uko mu mvugo ze yajyaga yumvikana mu ruhame mu mbwirwaruhame cyangwa mu biganiro nka Ministri; yigamba ko akazi bamuhamagariye nikamunanira, azisubirira muri  BRALIRWA kwinywera byeri! Iyo imvugo ubwayo irahimbye, kandi ku muntu uzi imico y’Inkotanyi ntiyavugwa n’umuntu utigirira icyizere! Muri make yari azi ko ibyo yahamagariwe byanze yakisubirira mu bindi, kandi ubuzima bugakomeza!

Ministri HABINEZA yanagaragaje imyitwarire yo kudatinya abahutu bagenzi be, ngo abagendere kure kugira ngo akunde arebwe neza n’Inkotanyi; nk’uko ari imwe mu ndwara y’abahutu bafite imyanya ikomeye muri FPR. Aba bakunze kwirinda gusabana n’inshuti n’abavandimwe babo, ahubwo ugasanga bihatira gushaka inshuti nshya n’abavandimwe b’abatsindirano bashya mu bwoko bw’abatutsi, mu rwego rwo kwigaragaza neza. Aba kandi barangwa n’ipfunwe ryo kwitabira amakwe n’indi mihango yabereye iwabo, ugasanga badashaka no gutabarwa igihe bagize ibyago ngo batajya ku ivuko na bagenzi babo, mu ipfunwe ry’uko bari busange bakomoka mu miryango ikennye, kandi y’ubwoko bugaragara nk’ubucagase mu myumvire ya gikotanyi.

HABINEZA kandi yashoboye kwemeza FPR, ko atagomba kuba mu ishyaka kubera ko bitari mu myumvire ye kandi abigeraho. Ibyo nabyo ni ubutwari bukomeye no kwigirira icyizere, kumvisha Inkotanyi ko FPR ari ishyaka nk’ayandi, atari umuryango w’Abanyarwanda nk’uko bayobya uburari, bashaka guhatira Umunyarwanda wese kuba mu muryango umwe rukumbi w’Abanyarwanda, ari wo FPR-Inkotanyi. Kuba yarinjiye mu butegetsi bw’Inkotanyi, asanzwe aziranye kandi ari inshuti y’Inkotanyi z’ibanze, zirimo Prezida KAGAME n’abawofisiye bamenyaniye ku Murindi barimo ba Gen Jean Bosco Kazura n’abandi.., ubwo yajyagayo nk’uko twabivuze haruguru, byatumaga abamwanga bamuca hasi bakamugambanira bamutinya. Icyakora icyo kuba yari atinyitse imbere y’inkotanyi ziciriritse zamucuriraga amatiku, byatumaga na none agira ibyago byo kutabasha kugira akanunu ku banzi be, kubera ko ntaho babaga basekuraniye imitwe, ngo bamusuzugure, bamwibasire cyangwa bamuteshe agaciro uko biboneye nk’uko babikorera abandi.

 HABINEZA atabarutse ku rupfu rukemangwaho byinshi, mu Rwanda rudahwema kwihekura!

Habineza ni umuhutu wagize ibyago byagize abahutu bashobora kubarirwa ku ntoki z’ikiganza kimwe, byo kwegerana n’umuryango w’umukuru w’igihugu Paul KAGAME! Ni umuntu wisanzuye mu rugo rw’umukuru w’igihugu aharebera imipira, n’abana b’umukuru w’igihugu baramumenyera cyane, kugeza ubwo umwe muri bo yajyaga ajya no kumusura muri Nigeria, aho HABINEZA yabaga ari ambasaderi, atakiri Ministiri! Ni umwe mu bahutu bake, bashobora kuba baraherekeje abo mu rugo rw’umukuru w’igihugu, mu nzinduko zihariye bwite (nk’iz’ubushabitsi, ikiruhuko cyangwa se imbonezamubano) zitari iz’akazi ka Leta. 

HABINEZA kandi ashobora yari yarinjijwe mu mikino y’ubusahuzi bw’umutungo w’igihugu, ashakira indonke amasosiyete urugo rw’umukuru w’igihugu rufitemo imigabane, binyuriye mu mishinga ya Leta! Imishinga nk’iya Miss RWANDA, kuzana ibihangange by’abahanzi n’abakinnyi b’ibihangange mu gihugu, amaserukiramuco n’iyindi mishinga ikusanya inkunga z’amasosiyete manini yo mu gihugu, iz’imiryango mpuzamahanga itagengwa na Leta, iya za Guverinoma cyangwa ambasade z’ibihugu bibanye n’u Rwanda; itanga amasoko ku masosiyete ashinzwe gushyira mu bikorwa imishinga nk’iyo (event organizer/protocol/public relations companies), kandi ayo masosiyete akaba azwiho kuba ari aya Madamu Jeannette KAGAME, n’ubwo aba yanditse ku bandi bantu! Muri kwa kurundanya zirya nkunga, gutegeka amasosiyete manini y’ubucuruzi uko agomba kwitabira gutera inkunga…;amasosiyete yashyize mu bikorwa iyo mishinga akiba agatubutse!

Ibya FPR-Inkotanyi byenda kumera nk’iby’abemerera muri Biblia, aho bavuga ko uwamenye byinshi azabazwa byinshi. Iyo ukoranye n’Inkotanyi, ukagira ibyago byo kwinjizwa mu mikino yabo ya za “mafia”, maze bwacya ugatangizwa inzira yo kumanurwa, no kuribwa n’ingoma, hatangira kutizera ko uzaba umugumyabanga mu inzira y’umusaraba uba utangiye. Bikaba ngombwa ko ucishwa iy’ubusamo, ngo ujye kubikanwa n’amabanga y’ingoma mu nda y’isi! Aha niho duhera tuvuga ko, uretse ibyasakujwe ko Nyakwigendera yahitanywe n’indwara y’igisukari, bitaba bikabije gukeka ko yaba ari ya mikino y’”utuzi”, yaba yarakoreshejwe mu kwikiza HABINEZA, na cyane ko imishinga ye agira hanze y’igihugu, nko muri za Nigeria, hari aho yari akigomba guhurira n’abambari b’ingoma bakiyinambyeho, kandi imico n’imiterere ye yaramuhaga intege nke zo kutabasha kubirinda. Na none urebye ibiganiro HABINEZA yagiranye n’Itangazamakuru, n’amagambo yakunze gutangaza kuri ku rukuta rwe rwa “Twitter” mu myaka ya vuba aha, ntiwahamya ko Inkotanyi zitaba zaramwizeho muri rya hame ryazo ry’uko “Aho guhusha (gupfubirwa n’umugambi wo kwica) inshuti ukekaho ko iri mu nzira yo kukubera umwanzi, byarutwa no kwikora mu nda wica inshuti yari ikikubereye inkoramutima!

HABINEZA asigiye somo ki Abanyarwanda bashukishwa ubuhendabana n’Inkotanyi, bakica imihamagaro y’akazi (carrières/careers) bari bamaze kubaka neza, ngo bagiye gutanga umusanzu wo kubaka igihugu, maze nyuma zabahinduka ntibagire igaruriro?

Joseph HABINEZA ahamagarwa kujya kuba Ministre muw’2004, yari umuntu ukorana na Sosiyete imwe mu iz’ibihangange ku isi ya Heineken; yarizewe kandi azwiho ibigwi byiza, nk’umutekinisiye ukurira ishami ry’ikoranabuhanga, mu bushabitsi bwa Heineken mu gihugu cy’igihangange muri Afrika nka Nigeria. Aho yari wa mugabo wamaze kubaka izina mu muhamagaro w’akazi ke, ari ku rwego rwiza, rumugenera ibyiza byose yifuza! Akimara kujya muri politiki y’Inkotanyi zifite uko zizwi mu “amanyanga”, “itekenika”, kubeshya, kuroga, gusahura… yahise yononekara anatakarizwa icyizere, ku buryo ubu kongera kubona umukoresha nka Heineken mu kazi ka tekiniki bitajyaga kongera gushoboka. Byongeye kandi politiki iramugaza igasaba gukoresha ubugenge n’amayeri (l’art de mentir); mu gihe tekiniki yo isaba kwibamo (focus) mu kazi, gushakashaka, gukuza ubumenyi ubugeza aho isi igeze… Aha niho bihera umuntu wabaye muri politiki avuye muri tekiniki; bimugora kuba umunyamusaruro iyo asubiye muri tekiniki. Aba yararemaye !

Muri politiki y’inkotanyi nk’uko twabikomojeho mbere, HABINEZA yambitswe isura y’ubusambanyi, y’ubusinzi, y’ubuswa muri “business”, no gukora imishinga idashinga (radiant). Ibi ubwabyo byamusubije inyuma mu ukwigirira icyizere, ari nayo mpamvu ibiganiro bye n’ibitangazamakuru ndetse n’ibyo yandikaga ku rukuta rwe rwa Twitter, muri ino minsi, byumvikanagamo amaganya no kutizera isi n’abantu bayo! 

Hari abareshywa n’Inkotanyi guta ibyo bari barimo bakaza gukorana nazo, n’ubundi bariraga ku mpembyi, ingo zari zibananiye kandi zibaruhije, bafite ubushomeri cyangwa imirimo itabakwiriye… Hari koko abajyayo ari amaburakindi! Ariko iyo isura yabo imaze guhindanywa n’inkotanyi, usanga barahungiye ubwayi mu kigunda. Abo abo wenda wapfa kubumva, n’ubwo hagati y’ibibi bibiri ubundi wagahisemo icyoroheje! Abo rero HABINEZA sibo yarimwo, ubwo yareshywaga n’Inkotanyi mu wa 2004.

Icyo twarangirizaho ni uko mu mikorere y’Inkotanyi, ari abahizi b’akamiya, ku buryo iyo ugafite bakora uko bashoboye bakaguhuza, bakakagukuraho mu buryo bw’ubwenge. Kaba ako wari usanganywe cyangwa ako baguhembeye ibyo wabakoreye, bakora uko bashoboye bakaba bagafiteho akaboko. Ibi si amagambo, kubera ko uyu mukino umaze no kugaragara no ku Abanyamahanga babeshywa kuza gushora mu Rwanda, bagahombeshwa, bagasubira iwabo bibashobeye ari ba nyakujya, baragiye mu rwa Gasabo ari abaherwe b’Abashoramali. Mu gihombo HABINEZA yatewe n’Inkotanyi, ntihabuzemo n’uburyo bwe bw’amafranga, yaba yarashoye mu kugura imigabane mu mishinga y’ishoramari ya FPR, yo kubyara inyungu mu gihe kirekire, ishashagirana nyamara ari ubusahuzi no gucuruza amadeni, kuri banki za KAGAME nka Bank of Kigali, batishingiye ko imishinga agurijwe izahomba, bipfa kuba gusa Banki itazabura ayayo yose n’inyungu ayagombwa. Agapfa kaburiwe ni impongo!

Uretse ibyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza akababaro no gukundwa byagaragajwe n’abantu batandukanye b’ingeri zose, b’amoko yose, baba ari abashyigikiye ubutegetsi cyangwa ababurwanya, umunyamakuru akaba n’umusesenguzi, Robert Mugabe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi we yamugereranyije n’Umwami Mutara III Rudahigwa avuga ko bombi bakunzwe n’abanyarwanda bose, ko nta bandi banyarwanda bageze kuri uru rwego rwo gukundwa n’ingeri zose z’abanyarwanda!

Ambasaderi Joseph HABINEZA, warangije urugendo rwawe kuri iyi si, Imana ikomeze iguhe iruhuko ridashira, wari inshuti ya bose nk’uko Umuhanzi Jean Paul SAMPUTU atabisobwe mu karirimbo yagutuye kumvikanira kuri uyu muyoboro