Judi REVER arashimangira ko habayeho genocide yakorewe abahutu n’iyakorewe abatutsi

Judi Rever kuri Radio Canada.

Ni iki Judi Rever yavugiye kuri Radio Canada ?

Tubasuhuze mwese mweseee, abakurikiye iri jwi ry’impunzi, ikondera ryigenga. Turashima kandi dushimira mwe mwese mwatugejejeho ubutumwa bwo kudutashya.

Mwatugejejeho ubutumwa bwinshi.

Tukaba dutangiriye ku kiganiro Judi Rever yagiranye na  Radio Canada mu kwezi gushize kwa Mutarama muri uyu mwaka w’2021.

Ku itariki ya 07/01/2021, Umunyamakuru, umushakashatsi akaba n’umwanditsi  Judi Rever w’umunyacanada yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Stephan Bureau w’umunyacanada kuri Radio Canada, Radio y’igihugu cyabo bombi cya Canada.

Icyo kiganiro kibanze ku gitabo Judi Rever yanditse yahaye umutwe ugira uti : l’éloge du sang tugenekereje mu kinyarwanda, twabyita Igisingizo cy’amaraso, cyangwa se kugirango ingingo nyamukuru ikubiyemo yumvikane, twanavuga ko ari inkera y’amaraso.

Iki gitabo cy’impapuro 475, uyu Judi Rever yacyanditse ahereye :

–          ku byo  yiboneye n’ibyo yabwiwe mu nkambi z’impunzi z’abanyarwanda muri RDC,

–          ibyo yiboneye n’ibyo yabwiwe ageze mu  Rwanda kuko naho yagiyeyo,

–          ibyo yaganiriye n’abantu bahoze mu nda y’ingoma ya Prezida Kagame,

–          ibyo yabwiwe n’ibyo yahawe n’abantu bakoze mu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ,

–          hari kandi n’ibyo yabwiwe n’abandi  banyamakuru n’abashakashatsi bakurikiriye hafi amahano yabereye mu Rwanda guhera ku ntambara kirimbuzi yo ku ya 01/10/1990, intambara ya FPR/ Inkotanyi.

–          Judi Rever yaganiriye n’abantu barimo abayoboye imwe mu miryango y’abageraneza yageragezaga kwita  ku barokotse intambara ya FPR/Inkotanyi

Ibi tubisangamu gitabo cye l’éloge du sang cyane cyane uhereye k’urupapuro rwa 57 kugeza ku urwa 89

–          Judi Rever, igihe yakoreraga ibiro ntaramakuru AFP yoherejwe gutara amakuru muri Zaire / RDC muri cya gihe cy’intambara yakuyeho ubutegetsi bwa Mobutu. Icyo gihe yiboneye byinshi ku ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abanyarwanda n’abaturage b’abanyekongo.

 Ni Ku itariki ya 07/01/2021, umunyamakuru Stephan Bureau yagiranye ikiganiro na Judi Rever  kuri Radio Canada.

Nyuma y’iki kiganiro, twabonye amakuru avuga ko hari abantu baba batarashimishijwe n’  iki kiganiro, ndetse banikoma umunyamakuru Stephan Bureau wagitambukije. Nyuma twaje no kubona amakuru avuga ko hari inzandiko zishyigikira ahubwo aba banyamakuru bombi Judi Rever wanditse igitabo na Stephen Bureau wayoboye ikiganiro.

Benshi mwaratwandikiye.  Mutubaza mu by’ukuri icyo Judi Rever yavugiye kuri radio Canada cyatumye abantu bahaguruka bagacicikana bene ako kageni ? Kuko havuzwe ko abashyigikiye Judi Rever basagaga 700.

Ni iki Judi Rever yavugiye kuri Radio Canada ? Nibyo tugiye kubagezaho. Iki kiganiro cyabaye mu rulimi rw’igifaransa.

 Mukaba muri kumwe na Agnès Mukarugomwa na Vestina Umugwaneza.

ikondera libre 05/02/2021