Uko byifashe i Goma Nyuma y’iruka rya Nyiragongo

Ahitwa Bushara mu gace ka Nyiragongo hanze gato ya Goma aho amazuku ya Nyiragongo kuwa gatandatu nijoro yangije ibya rubanda

Abahanga mu by’ibirunga i Goma baravuga ko kuba imitingito ubu ari myinshi mu karere kegereye ikirunga cya Nyiragongo ari ibisanzwe, nubwo ngo abantu bagomba gukomeza kuba maso. 

Inzu zibarirwa mu magana zarahiye, abantu bagera kuri 15 barapfa bivuye ku iruka ry’iki kirunga kuwa gatandatu nijoro, kuruka kwabaye nk’ugutungurana kuko hari hashize igihe abakurikirana iki kirunga badakora uko bisanzwe.

Célestin Kasereka Mahinda, umuhanga mu by’ibirunga akaba n’ukuriye ishami rya siyanse muri Observatoire Volcanologique de Goma yabwiye BBC ko imitingito ibaho cyane igihe nk’iki.

Abategetsi mu mujyi wa Goma babujije ababyeyi kohereza abana ku mashuri kubera imitingito, mu mashuri amwe mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda bigiye hanze kubera gutinya ingaruka z’iyi mitingito.

Mu mujyi wa Gisenyi inzu zimwe zashenywe n’imitingito – kugeza ubu itaramenyekana igipimo iriho.

Mu kiganiro na BBC ahagana saa yine ku isaha ya Goma, Kasereka yagize ati: “N’ubu tuvugana sinzi niba wumvise umutingito. Ibi biraba cyane, mu 1977 no mu 2002 nabwo nk’ibi byarabaye, kuri twebwe ni ibinsazwe ariko bituma turushaho gukurikirana n’ubu abantu bacu bagiye ku kirunga.”

Ku Gisenyi amashuri amwe yigiye hanze
Ku Gisenyi amashuri amwe yigiye hanze

Quartiers ebyiri zabujijwe gusubira mu ngo

Abantu bagera ku 8,000 bahungiye mu Rwanda kuwa gatandatu nijoro, benshi muri bo bamaze guhunguka, nk’uko abategetsi babivuga. 

Gusa hari abarenga 100 bari bakiri mu karere ka Rubavu ku cyumweru nijoro nk’uko ibinyamakuru mu Rwanda bibivuga.

Blaise Balima wo muri Quartier Bujovu hanze gato ya Goma yari akiri mu Rwanda kuwa mbere mu gitondo, yabwiye BBC ko yatinye gusubira iwabo mu gihe imitingito ikiri myinshi.

Ati: “Ndi kwitegura gutaha ariko iyi mitingito iteye ubwoba, dufite ubwoba ko isaha yose Nyiragongo yakongera [ikaruka]. Abatashye bari kumbwira ko nabo bafite ubwoba.”

Inzu yo mu mujyi wa Gisenyi yasenyutse kubera umutingito
Inzu yo mu mujyi wa Gisenyi yasenyutse kubera umutingito

Célestin Kasereka avuga ko ‘Observatoire’ yasabye abantu gusubira mu ngo zabo bagakurikira amakuru itanga kuri iki kirunga, amakuru acishwa kuri radio zivugira i Goma. Gusa si bose bagomba gusubira mu byabo.

Ati: “Hari quartiers ebyiri kuri 18 twabwiye kwitonda bakaba baretse gutaha, aho ni quartier Majengo na Bujovu gusa ntabwo ari Majengo na Buzovu hose ni abantu batuye hafi y’inzira amazuku amanukiramo”

Kuruka gutunguranye?

Observatoire Volcanologique de Goma ikurikirana Nyiragongo yari imaze amezi atandatu idafite amafaranga n’ibikoresho byo gukora, ibi byatumye ibikorwa byacyo bigenda buhoro.

Mu gihe gishize Banki y’isi yagabanyije cyane inkunga kuri iki kigo kubera ibirego bya ruswa. 

Covid-19 no guhindura guverinoma muri DR Congo nabyo byatumye iki kigo kitabona ibyo cyabonaga maze imikorere iracumbagira, nk’uko Kasereka abivuga. 

Avuga ko ubundi bakora “igenzura mu buryo bukomeye kandi buhoraho” ariko muri uku kwezi kwa gatanu aribwo bari bongeye gutangira gukurikirana.

Ati: “Sinavuga ko byadutunguye [kuruka], ubwo twongeraga gukora muri uku kwezi imashini zacu zatangiye kutuburira, natwe tukibaza ko ari intangiriro… twatanze imiburo ko turi mu gihe kidasanzwe, ariko byari byatangiye mu gihe kinini gishize tutabizi.”

Uyu munsi kuwa mbere, intumwa za leta ya DR Congo zirimo abaminisitiri umunani ziragera i Goma kureba uko ibintu byifashe, kandi zirasura iyi ‘Observatoire’ ya Goma.

Kasereka ati: “Dufite ibibazo by’amafaranga, ibikoresho n’amahugurwa… dufite icyizere kuko nibura ubu tugiye kubona abo tubwira ibibazo bihari.”

BBC