Kagame agambiriye iki mu gushaka kurekura imfungwa za politiki zose no kuzishukisha imyanya?

Yanditswe na Marc Matabaro

Muri iyi minsi harimo kuba ibintu bidasanzwe byinshi umuntu yabyitegereza neza akabona ko Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame irimo gukora ibyo twakwita udushya ariko kubera ko abenshi bazi ko iyo Leta nta cyiza cyayivaho  bikabatera amakenga y’ikihishe inyuma y’ibyo bikorwa ubundi umuntu yakwita byiza.

Nimwongere mwumve neza ijambo rya Perezida Kagame yavugiye mu nteko nshingamategeko ku wa gatatu tariki ya 19 Nzeri 2018 ubwo yarahizaga abadepite, mwirengagize igice avuganamo uburakari maze mutege amatwi neza ibyo avuga maze muze kubihuza n’ibyo ngiye kubagezaho muri iyi nyandiko.

Uko bigaragara muri iyi minsi hari ikibazo gikomeye ubutegetsi bwa Perezida Kagame buhanganye nacyo (icyo kibazo cyangwa igitutu kitarajya ahagaragara neza) ku buryo kirimo gutuma Perezida Kagame n’ishyaka rye barahinduye imivuno ku buryo basa nk’abiyemeje gukorwa ibintu bamaze imyaka n’imyaniko baranze gukora ndetse bakaba bari baraninjije uwo muco ntatinya kwita ubutagondwa no kutihanganirana mu babashyigikiye akenshi buhumyi cyangwa by’amarangamutima ashingiye ku ndonke cyangwa ubwoko.

Bimwe mu bintu byabaye mu muri iyi minsi ndetse n’ibishobora kuba mu minsi iri imbere ariko bigaragara ko FPR irimo gukora nk’umurwayi urimo kumya umuti usharira cyane:

Guha amajwi amashyaka Green Party na PS Imberakuri ya Christine Mukabunani: 

N’ubwo ayo mashyaka bizwi ko ari kw’isiri na FPR ndetse irya Christine Mukabunani ryo FPR ikaba iritiza abayoboke iyo rigiye gukora amanama, ariko mu maso y’amahanga iki gikorwa hari abo cyahumye amaso bibwira ko hari icyo FPR yikuye kandi igihe yashyiraga aya mashyaka mu nteko icyo yakoze ari nko gukura ikintu mu mufuka w’ipantaro ukagishyira mu mufuka w’ishati kandi byose ubyambaye. N’ubwo FPR yari kw’isiri n’aya mashyaka ariko byayitwaye imyaka 8 yose ngo ishobore kuyashyira mu nteko.

-Gufungura Victoire Ingabire na Kizito Mihigo: 

N’ubwo iki gikorwa cyiswe imbabazi za Perezida wa Repubulika ndetse kikanatera impaka ndetse bikanarakaza Perezida Kagame ntawashidikanya ko iki gikorwa cyakozwe ku zindi nyungu zitari ugutanga imbabazi gusa. Ibi FPR yabikoze izi neza ingaruka zo gushyira hanze Victoire Ingabire kuko n’ubwo bigaragara ko atazava mu Rwanda n’iyo yajya hanze ijwi rye rizakomeza kubuza amahwemo FPR mu gihe urubuga rwa Politiki ruzaba rudadiye ndetse hari n’abakirenganyirizwa ibikorwa byabo bya politiki cyangwa kuvuga ibyo batishimiye batarya umunwa.

-Kwemerera umwanya Me Bernard Ntaganda: 

N’ubwo habaye igisa no kwiyama Me Bernard Ntaganda bikozwe na Christine Mukabunani wamushinjaga gukoresha izina rya PS Imberakuri mu matangazo ye, ariko amakuru The Rwandan yashoboye kubona n’ubwo Me Bernard Ntaganda atarayemeza ku giti cye, ngo Leta ya Perezida Kagame yari yiyemeje kugira umwanya yaha Me Ntaganda mu buyobozi uretse ko tutashoboye kumenya uwo ari wo. Ntabwo twashoboye kumenya kandi niba gushaka guha Me Ntaganda umwanya nyirubwite yarabimenyeshejwe mbere cyangwa nyuma y’ifungurwa rya Victoire Ingabire na Kizito Mihigo. Ayo makuru avuga ko Me Ntaganda yaba yarabiteye utwatsi avuga ko adakeneye umwanya w’ubuhendabana ahubwo yifuza ko urubuga rwa Demokarasi rwafunguka amashyaka agakora mu bwisanzure uwo mwanya akazawuhabwa n’abaturage. Me Ntaganda ngo yaba yarahawe igihe cyo gutekereza. Ibi byabaye kuri Me Ntaganda ntabwo twakwemeza ko nta wudi mu barwanya ubutegetsi babisabye.

-Kwimura Déogratias Mushayidi na Dr Théoneste Niyitegeka:

Mu minsi ishize Déogratias Mushayidi na Dr Théoneste Niyitegeka bari bafungiye muri Gereza ya Nyanza I Mpanga barimuwe maze Déogratias Mushayidi ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge I Mageragere naho Dr Théoneste Niyitegeka we ajyanwa muri Gereza ya Nyakiriba iri mu karere ka Rubavu. N’ubwo Déogratias Mushayidi we nta makuru turabona ko yahohotewe muri Gereza ya Mageragere ariko Dr Niyitegeka we yarahohotewe cyane ageze muri Gereza ya Nyakiriba. N’ubwo nta makuru dufite yaba yemeza ko Dr Niyitegeka yaba hari uwamwegereye amusaba  gusaba imbabazi, ariko hari abakeka ko ihohoterwa yakorewe ryaba ryaravuye mu kwanga kwandika asaba imbabazi ngo arekurwe dore ko nawe abarwa mu mfungwa za politiki. Kuri Mushayidi we hari amakuru avuga ko ubu atumwaho abantu benshi batandukanye bamusaba gusaba imbabazi ngo arekurwe ariko kugeza n’ubu yanze kuva kw’izima avuga ko atakwemera kujya hanze ngo abe ikiragi. Kumuzana i Mageragere hari igihe bwaba ari uburyo bwo kumwegereza aho abacurabwenge bashinzwe kumutera ibipindi bari.

-Kurekura Diane Rwigara na Adeline Rwigara

N’ubwo kurekura Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi bitaraba ababikurikiranira hafi bemeza ko bitazatinda dore ko no mu rubanza rw’uyu munsi tariki ya 24 Nzeri 2018, aho kuburana mu mizi, abunganira abaregwa aribo Me Gatera Gashabana na Me Pierre Céléstin Buhuru bandikiye urukiko kuri uyu wa gatanu ushize tariki ya 21 Nzeri 2018 basaba ko baburana basaba gufungwa by’agateganyo. Uku guhindura imiburanire ku munota wa nyuma bituma umuntu yakeka ko bidatinze dushobora kujya kumva tukumva ngo abo kwa Rwigara bemerewe kuburana bari hanze. Ibi birashoboka cyane kuko mu bituma ubutegetsi bw’i Kigali buhozwaho induru harimo kuba Diane Rwigara n’umubyeyi we bafunze.

Ibi bikorwa bitandukanye maze kuvuga haruguru n’ubwo byaba bikozwe mu buryo bw’agateganyo ngo Leta ya Kagame igere ku ntego zayo ariko ikigaragara n’uko iki gitutu cyangwa icyo Leta ya FPR igamije muri ibi bikorwa ari ibintu biyiraje inshinga ku buryo yemera gukora ibikorwa byatuma ihirima kuko bitoroshye kurekura icyarimwe Victoire Ingabire, Diane Rwigara na Déo Mushayidi baza basanga Bernard Ntaganda hanze ngo wibwire ko bose bazaceceka cyangwa ngo bemere ubuhendabana bwa FPR bajye mu kwaha kwayo.

Kubarekura ukongera ukabirukana mu gihugu n’ubwo byaha agahenge FPR ariko ntabwo byaba umuti urambye kuri FPR kuko igitutu mu gihugu cyagabanuka ariko kikiyongera hanze dore ko izi mpirimbanyi mvuze haruguru mpamya ko zishobora kwanga gufata iy’ubuhungiro.

Mu gusoza ndacyakomeza kwibaza ibibazo kugeza ubu ntarabonera ibisubizo, ni iki cyabaye, ni iki kigenderewe gitumye Perezida Kagame arimo gufata ibyemezo byo kwiyegereza abanyapolitiki ba opposition yemera kubarekura no kubashukisha imyanya?

Abahezanguni nka ba Tom Ndahiro n’abandi ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bakomeje gusaza imigeri. Ese baba badasobanukiwe uko umukino umeze bakivovota batazi igihugu kirwana n’ikindi? Ese kwibasira Victoire Ingabire byaba nabyo biri mu muvuno wa FPR bigamije kumutera ubwoba ngo ahunge cyangwa ajunjame? Iryo terabwoba se rizakomereza kuri Diane na Adeline Rwigara nibarekurwa?

Tubitege amaso!