SP KAYUMBA INNOCENT N’IYICARUBOZO RY’IMFUNGWA MURI GEREZA YA RUBAVU: DUTABARIZE DR NIYITEGEKA THEONESTE.

SP Innocent Kayumba

Nyuma y’aho yimuwe avanwe muri Gereza ya Nyanza akajyanwa muri Gereza ya Rubavu, Dogiteri Niyitegeka Theoneste arakorerwa iyicarubozo muri Gereza ya Rubavu ifatwa nk’urwiciro rwa RCS. Kuva mu kwezi kwa 8/2015 Gereza ya Rubavu iyoborwa na SP Kayumba Innocent uzwiho kugira uburambe mu bikorwa by’iyicarubozo kuko yakoranye n’icyamamare mu kwica imfungwa urubozo General Gacinya igihe kitari gito.

Ku ikubitiro Dogiteri Niyitegeka Theoneste akigezwa kuri Gereza ya Rubavu kuwa 15/9/2018 yakiranywe ubugome n’ubunyamaswa bukabije. SP Kayumba Innocent yategetse abacungagereza kwambura Dogiteri Niyitegeka Theoneste ibiribwa bibisi byose yari yaguze muri kantine ya Gereza ya Nyanza maze uko byakabaye bijugunywa mu kimoteri cya Gereza ya Rubavu. Ibyo birirwa bibisi byari bigizwe n’umuceri, igitoki, ibirayi, ifu ya kawunga, amakaroni, amavuta y’ubuto, indagara, ifu ya soya, ifu y’ubunyobwa, amajyane y’icyayi n’ibindi.

Nyuma yo kwamburwa nabi ibyagombaga kumutunga, Dogiteri Niyitegeka Theoneste yategetswe gukuramo inkweto maze azengurutswa muri Gereza imbere afatiye amaboko ku mutwe SP Kayumba Innocent amushoreye n’inkoni ari nako agenda amukubita inzira yose abandi banyururu bashungereye undi nawe ariko agenda atabaza ariko habura uwamutabara. Aya makuru tuyakesha umwe mu bacungagereza wabirebaga n’amaso ye, akaba yaratubwiye ati, “Iyi si gereza ahubwo ni urwiciro (mouroir).”

Kuri ubu twandika iyi nkuru, Dogiteri Niyitegeka Theoneste abayeho mu buryo buteye agahinda kuko atunzwe n’ifunguro ry’ibigori (300g) n’ibishyimbo (250g) ritangwa na Gereza incuro imwe mu gihe kingana n’amasaha 24 hatitawe ku burwayi bunyuranye afite bumusaba gufata indyo yuzuye. Ikigamijwe ngo ni ukumuhungabanya agata ubwenge ndetse agatakaza umubiri we n’ibiro kugeza ubwo asigarana intege nkeya, dore ko gufungirwa mu Rwanda uri umuhutu wize ari ishyano riba ryiyongeye ku rindi. Birenga urugero iyo bigeze ku banyururu bafungiwe muri iyo gereza ya Rubavu, aho twakwita urwiciro rwa SP Kayumba Innocent doreko abahafungiye badaze cyane, bakaba basigaranye ibiro nk’iby’inkoko. Aha twafata urugero ku muyobozi wa FDU Inkingi Bwana Sibomana Sylvain wavanwe muri Gereza ya Gasabo kuwa 7/4/2017 afite ibiro bigeze kuri 80 uwo mwaka wa 2017 ukarangira asigaranye ibiro bitageze kuri 50.

Dogiteri Niyitegeka Theoneste akaba agirirwa aya mabi yose ku itegeko ryatanzwe na Perezida Paul Kagame ryo guhasha no guhahaza abatavuga rumwe nawe. Dogiteri Niyitegeka Theoneste arazira ko yagaragaje ibitekerezo bye ku bitagenda k’ubutegetsi bw’igisuti bwa FPR Inkotanyi ndetse akaba yaragerageje kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida wa Repubulika mu 2003 nyamara ntabigeraho kuko Kagame yakoresheje Komisiyo y’Amatora maze yemeza ko Dogiteri Niyitegeka Theoneste atujuje ibisabwa, bityo birangira yangiwe kwiyamamaza nuko ahimbirwa ibyaha aherako ajugunywa mu buroko mu 2008 kugeza magingo aya.

Byanditswe na:
Janet Nabyo
Paris, kuwa 23/9/2018