Kagame Ariyama “Abafatanyabikorwa” Bashyigikira Abahungabanya Umutekano

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arasaba inzego zibishinzwe muri minisiteri y’ingabo gukemura ikibazo cy’ikoranabuhanga avuga ko kigaragara muri gahunda zo kurinda umutekano. Yababuriye ko niyongera gusanga ibyo bibazo bitarakemuka, ababishinzwe bazahura n’akaga.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo mu by’umutekano ku ishuli ryigisha ibya gisirikare rya Nyakinama mu majyaruguru y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yibukije ko muri rusange bafite inshingano zikomeye zibategereje zo kurinda umutekano w’igihugu. Yavuze ko byose bisaba gusesengura imiterere y’isi igenda ihindagurika kandi ifite icyo abona nk’ubusumbane.

Ku musanzu Perezida Kagame yasabye abarangije amasomo mu by’umutekano urarebana no guhindura imyumvire muri bo ubwabo babanje kumenya uko igihugu kimeze aho cyavuye n’aho cyifuza kugana. Muri uyu muhango Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo amasomo atangwa yewe n’imyitozo mu by’umutekano hakiri icyuho kinini kubijyanisha n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Kuva hagati mu mwaka wa 2018 hakunze kumvikana ibitero mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Nta muntu ku giti cye mu bakekwaho gushaka guhungabanya umutekano nta n’igihugu mu bikekwaho gufasha abarwanya u Rwanda Perezida Kagame yigeze atomora mu mazina

Gusa, mu mvugo y’amarenga yumvikanye avuga ko ku bufatanye n’”abafatanyabikorwa”, bashyira hamwe mu rwego rwo kurinda umutekano. Ku rundi ruhande, Perezida kagame avuga ko abo “bafatanyabikorwa” basubira inyuma bagafasha abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Perezida Kagame yasabye “abafatanyabikorwa” guhagarika gutera inkunga abashaka guhungabanya umutekano. Kuri iyi nshuro iri shuli rikuru rya gisirikare rya Nyakinama mu karere ka Musanze ryasohoye abanyeshuli 47 barimo abasirikare 44 bo ku rwego rwa Colonel na Major n’abapolisi batatu. Muri bo 29 Kaminuza y’u Rwanda yabahaye impamyabumenyi yo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters Degree) mu bijyanye no gucunga umutekano.

Muri rusange bose mu barangije i Nyakinama abakuriye ishuli bavuga ko bahakuye ubumenyi mu masomo ajyanye no gucunga umutekano mu buryo bwagutse, uburyo bwo gutegura no kurwana intambara ndetse n’uburyo bwo guhangana n’icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

VOA